Abanyarwanda bahize kwegukana Tour du Rwanda, Ferwacy na Rwanda Tea babizeza ishimwe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Iminsi itatu gusa niyo ibura kugira ngo hatangire isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda”, aho iry’uyu mwaka rigiye kuba ku nshuro ya 12 kuva ribaye mpuzamahanga, rizaba guhera tariki ya 23 Gashyantare kugeza kuya 1 Werurwe 2020.

Ni isiganwa rya kabiri rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1 bitandukanye n’irya 2.2 mu myaka 10 yabanje.

Birumvikana ko hari itandukaniro kuko kuri ubu haba harimo abakinnyi bakomeye, ndetse itandukaniro ryagaragaye ku ikubitiro ubwo umwaka ushize ryegukanwaga n’Umunya-Erythree Merhawi Kudus wa Astana, mu gihe Umunyarwanda waje hafi yari Areruya Joseph wabaye uwa cyenda.

Nyuma y’umwaka umwe hari ibyahindutse ndetse intego n’imihigo ku bakinnyi b’Abanyarwanda bazakina iri rushanwa birakomeje nubwo bemezo ko ari urugamba rutoroshye.

Muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16, u Rwanda ruzaba rufitemo Abanyarwanda 15 babarizwa mu makipe atatu; Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda), Benediction Ignite y’i Rubavu na SKOL Adrien Cycling Academy (SACA), aya makipe abiri ya nyuma akaba akina amarushanwa yo ku mugabane.

Abakinnyi bose hamwe bari mu mwiherero mu Kigo cy’Amagare i Musanze (Africa Rising Cycling Center) ushatse wahita iwabo wa Team Rwanda nubwo atari bo bahari gusa kuko hari n’abandi bakinnyi bakomeye bazakina Tour du Rwanda y’uyu mwaka bari kuhitoreza nk’Umunya-Estonia, Rein Taaramäe ukinira Direct Energie.

Uyu yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda iheruka ndetse byarashoboka ko yayegukana. Amaze gukina amasiganwa akomeye arimo Giro d’Italia, Tour de France na Vuelta ya Espagne. Ari mu bahabwa amahirwe kuri iyi nshuro!

Ibi ariko ntibikanga abakinnyi b’Abanyarwanda uhereye kuri Mugisha Samuel na Areruya Joseph ba Team Rwanda, Byukusenge Patrick uyoboye Benediction Ignite cyangwa Mugisha Moïse wa SACA.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, abakinnyi basuwe na Rwanda Tea izajya yambika umwenda w’umuhondo umukinnyi uyoboye isiganwa.

Nyuma yo kubashyikiriza icyayi nka kimwe mu bihingwa byera mu Rwanda bikunzwe n’abatari bake haba mu Rwanda no mu mahanga, Uwacu Cynthia wari uhagarariye Rwanda Tea, yasabye aba bakinnyi kuzitwara neza umwenda w’umuhondo ukaguma mu Rwanda, abasezeranya ko nibabigeraho hari ishimwe bahishiwe bazahabwa.

Ati “Twishimiye kuza kubareba hano mu gihe mwitegura gukina Tour du Rwanda. Nitwe tuzatanga umwambaro w’umuhondo, bizadushimisha nituyiha Umunyarwanda aho kugira ngo tuyihe abandi. Twabazaniye impano ntoya, ariko hari ibyo muzabona nimutwara Maillot Jaune.”

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Mugisha Samuel, yavuze ko “bazakora ibishoboka byose umwambaro w’umuhondo ugume mu Rwanda” ndetse bizeye ko Imana izabibafashamo.

Byukusenge Patrick uzaba ayoboye abakinnyi ba Benediction Ignite, yijeje ko muri Tour du Rwanda, umwambaro w’umuhondo ari uwabo.

Abakinnyi basuwe kandi n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) burangajwe imbere na Perezida waryo, Murenzi Abdallah, wari kumwe na Nkuranga Alphonse, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa n’Umunyamabanga Mukuru, Sekanyange Jean Léonard.

Murenzi Abdallah yasabye abakinnyi b’Abanyarwanda uko bari mu makipe atatu kuzakorera hamwe baharanira ishema ry’Igihugu, umwambaro w’umuhondo ukazaguma mu Rwanda.

Niyonshuti Adrien utoza SACA, watwaye Tour du Rwanda mu 2008, akaba n’umwe mu bafite izina rikomeye mu mukino w’amagare mu gihugu, na we yabwiye aba bakinnyi ko bagomba gufatanyiriza hamwe kuko nibakorera hamwe nta kipe izabatsinda.

Abakinnyi basabye FERWACY ko mu gihe bakorera hamwe nk’Abanyarwanda bazashimirwa bingana aho kureba gusa ku ikipe y’Igihugu nubwo aya makipe yandi na yo aba aharanira amanota azayafasha mu yandi marushanwa.

Abakinnyi babayeho gute mu mwiherero?

Africa Rising Cycling Center (ARCC) ni ikigo kibamo ikipe y’u Rwanda, kikifashishwa kandi n’abakinnyi bavuye mu yandi makipe haba muri Afurika no ku yindi migabane baje kwitoreza mu Rwanda.

Ubuyobozi bwacyo buvuga ko gifite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi bagera kuri 60 icya rimwe, aho bane babana mu nzu imwe irimo ibitanda bine.

Abakinnyi b’Abanyarwanda kuri ubu bari kwitegura Tour du Rwanda, babyuka mu gitondo, saa moya (07:00) bagafata amafunguro ya mu gitondo ashobora kubamo igikoma, icyayi cyangwa ikawa.

Imyitozo bayitangira saa yine (10:00) bigaterwa n’iyateguwe n’abatoza n’aho bakorera mu gihe kingana n’amasaha abiri, amafunguro ya saa Sita bakayafata saa sita n’igice mu gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) bakora imyitozo yoroheje yo kunanura imitsi naho amafunguro ya nijoro bakayafata saa moya (19:00).

Salade, umureti, ibirayi, inkoko, ibijumba, imboga, capati, imbuto, imigati n’inyama z’inka ni bimwe mu bishyirwa mu mafunguro ahabwa aba bakinnyi kuri ubu babura iminsi mike ngo bakore ibilometero 882.9 mu gihe cy’iminsi umunani banyoga igare.

Imwe mu nzu abakinnyi babamo mu kigo cy'amagare cya Musanze
Areruya Joseph yishyushya
Areruya yakoresheje imbaraga nyinshi abira icyuya
Aho abakinnyi baryama
Icyumba kimwe cyakira abakinnyi bane
Aho batunganyiriza amagare yifashishwa mu myitozo n'amarushanwa
Abakinnyi ba Team Rwanda na Benediction Ignite bafata amafunguro
Uwacu Cynthia wari uhagarariye Rwanda Tea, yasabye abakinnyi b'Abanyarwanda kuzatwara Umwambaro w'umuhondo ugasigara mu Rwanda
Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite ashyikirizwa icyayi cy'u Rwanda
Areruya Joseph ashyikirizwa icyayi cy'u Rwanda
Kapiteni wa Benediction Ignite, Patrick Byukusenge yavuze ko intego bafite ari iyo kwegukana Maillot Jaune
Abakinnyi b'Abanyarwanda bazakina Tour du Rwanda 2020, baganira n'Abayobozi ba FERWACY
Umutoza wa Team Rwanda, Sterling Magnell
Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah hamwe na kapiteni wa Team Rwanda, Mugisha Samuel
Murenzi yasabye abakinnyi gutwara Tour du Rwanda 2020 bakazashimirwa
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwacy, Sekanyange Jean Leonard
Nkuranga Alphonse, Visi Perezida wa kabiri wa Ferwacy ushinzwe amarushanwa
Niyonshuti Adrien utoza SACA, yabwiye abakinnyi ko nibakorera hamwe nta kipe izabatsinda
Sempoma Felix utoza Benediction Ignite y'i Rubavu
Munyaneza Didier (ubanza iburyo) na Nzafashwanayo Jean Claude (hagati) ba Benediction Ignite, mu mwaka ushize batwaye amasiganwa yabereye hanze
Habarurema Robben uyobora Ikigo cya ARCC yavuze ko abakinnyi biteguye neza
Uhereye ibumoso ni: Mugisha Samuel (Team Rwanda), Habimana Jean Eric (SACA), Mugisha Moise (SACA), Byukusenge Patrick (Benediction Ignite), Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda)

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza