Abanyarwanda babiri mu bakinnyi 10 bitezwe kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2020, mu Rwanda hazabera isiganwa rizenguruka igihugu "Tour du Rwanda" rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 12 kuva ribaye mpuzamahanga.

Ni isiganwa rya kabiri rigiye kuba riri kuba ku rwego rwa 2.1 nyuma y’iry’umwaka ushize ryegukanywe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus utazakina iry’uyu mwaka.

Abakinnyi 80 baturutse mu makipe 16 atandukanye ni bo bazakina iri siganwa rizenguruka igihugu, aho iry’uyu mwaka rigizwe n’uduce umunani dufite intera y’ibilometero 889.2 byose hamwe.

IGIHE yagutoranyirije abakinnyi 10 ibona ari bo bakwiye kwitegwa cyane muri iri isiganwa ku buryo bashobora kuvamo uryegukana.

10. Daniel Muñoz (Androni Giocattoli - Sidermec )

Umunya-Colombia, Daniel Muñoz w’imyaka 24, ni umukinnyi wa Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani. Ni umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2020 bitewe n’amasiganwa amaze gukina arimo Tour of Bihor, Sibiu Cycling Tour na Giro Ciclisto d’Italia ndetse ni umwe mu bakinnyi b’abahanga mu kuzamuka.

9. Mugisha Samuel (Rwanda)

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda 2018 yo ku rwego rwa 2.2, na we ari mu bakinnyi bitezwe muri iri siganwa.

Mugisha w’imyaka 23, aheruka kwitabira amasiganwa arimo Toud du Faso, aho yabaye uwa 11 mu mwaka ushize na La Tropicale Amissa Bongo yabayemo uwa 35 mu kwezi gushize.

8. Areruya Joseph (Rwanda)

Areruya Joseph w’imyaka 24, yatwaye Tour du Rwanda ya 2017 ndetse ari mu bakinnyi batinyitse cyane muri iri rushanwa nyuma y’uko mu 2018 ari we watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika nyuma yo gutsinda amasiganwa arimo La Tropicale Amissa Bongo.

Mu mwaka ushize yabaye uwa cyenda muri Tour du Rwanda, akaba ari we Munyarwanda waje hafi muri iri siganwa rya mbere ryari ribayeho mu gihugu riri ku rwego rwa 2.1.

7. Planet Charles (Team Novo Nordisk)

Umufaransa Planet Charles w’imyaka 27, na we ni umwe mu bakinnyi bazi kuzamuka ushobora gutungura muri iri siganwa nubwo amarushanwa aheruka kwitabira ari ayo muri Aziya.

6. Lozano (Team Novo Nordisk)

Umunya-Espagne Lozano David w’imyaka 32, ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye nubwo nta masiganwa akomeye yigeze atsinda ariko ari mu bashobora gutungurana nyuma yo kuva muri Tour de Colombia.

5. Eyob Metkel (Terengganu Inc. TSG Cycling Team)

Umunya-Erythrée Eyob Metkel w’imyaka 27, afite izina rikomeye muri Tour du Rwanda dore ko amaze kwegukana uduce twinshi kurusha abandi mu mateka y’iri siganwa, aho amaze yatwaye dutanu anganya na Ndayisenga Valens utazakina uyu mwaka.

Eyob yabaye uwa kabiri mu 2016 na 2017, aba uwa gatatu kandi muri Tour du Rwanda ya 2013.

4. Schelling ( Israel Start-Up Nation)

Umusuwisi Schelling Patrick w’imyaka 30, ni umwe mu bakinnyi bashobora gutungurana uyu mwaka. Umutoza wa Israel Start-Up Nation, avuga ko amufitiye icyizere muri Tour du Rwanda 2020.

3. Tesfom Sirak (Erythrée)

Umunya-Erythree Tesfom Sirak w’imyaka w’imyaka 26, wabaye uwa gatanu muri Tour du Rwanda iheruka, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bazakina iy’uyu mwaka.

Tesfom wari mu ikipe ya Erythrée yatwaye Shampiyona Nyafurika mu gusiganwa n’ibihe mu mwaka ushize, yabaye kandi uwa kabiri ubwo abakinnyi basiganwa ku giti cyabo.

Muri La Tropicale Amissa Bongo aheruka kwitabira mu kwezi gushize, yayisoje ari ku mwanya wa 18.

2. Ghirmay Biniyam (NIPPO DELKO One-Provence)

Umunya-Erythrée Ghirmay Biniyam w’imyaka 20, ni umwe mu bakinnyi bato bazaba bari muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, ariko ari mu bakomeye cyane bazayikina.

Muri La Tropicale Amissa Bongo iheruka kubera muri Gabon mu kwezi gushize, Ghirmay yatwayemo uduce tubiri, aka gatatu n’aka gatandatu.

1. Rein Taaramäe (Team Total Direct Energie)

Umunya-Estonia, Rein Taaramäe w’imyaka 33, ukinira Direct Energie, ni we uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Rwanda 2020.

Uyu yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda iheruka ndetse byarashobokaga ko yayegukana, ariko birangira itwawe na Merhawi Kudus wamusize amasegonda 10.

Taaramäe amaze gukina amasiganwa akomeye arimo Giro d’Italia, Tour de France na Vuelta ya Espagne.

Uretse aba bakinnyi 10 bahabwa amahirwe, nta wakwirengagiza abarimo Munyaneza Didier wa Benediction Ignite yo mu Rwanda, Umunya-Erythrée Devesay Mekseb ukinira Bike Aid na mugenzi we Natnael Tesfazion.

Hari kandi Umunya-Kazakhistan Yevgeniy Fedorov ukinira Vino-Astana Motors, Umunya-Chili, Carlos Oyarzun ukinira BAI Sicasal n’umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemicheal wa Nippo-Delko, wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda ya 2018.

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda ya 2017 ari mu bakinnyi bitezwe
Mugisha Samuel watwaye iri siganwa mu 2018 na we ashobora kuritwara
Munyaneza Didier ’Mbappé’ ari mu bakinnyi bashobora kwegukana tumwe mu duce tw'isiganwa byaba ngombwa bakanaritwara
Umunya-Erythrée Ghirmay Biniyam ukiri muto, ashobora gutungurana
Umunya-Estonia, Rein Taaramäe, ni we uhabwa amahirwe menshi muri Tour du Rwanda 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .