Abakinnyi umunani ba Team Rwanda bagiye kwitoreza mu mihanda izanyuramo Tour du Rwanda 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Mata 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda), Sempoma Félix, yatoranyije abakinnyi umunani bazitabira icyiciro cya nyuma cy’imyitozo yo kwitegura Tour du Rwanda ya 2021 izaba hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi.

Team Rwanda yakoze icyiciro cya mbere cy’imyitozo hagati ya tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri cyari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata.

Abakinnyi 15 bitabiriye ibyo byiciro bibiri by’imyitozo bibanza, bakuwemo umunani bazitabira icyiciro cya nyuma na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021, habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

Abakinnyi umunani bakomezanya n’umutoza Sempoma Félix, ni bo bazavamo batanu ba nyuma bazahagararira ikipe y’u Rwanda muri iri siganwa rigiye gukinwa ku rwego mpuzamahanga ku nshuro ya 13.

Iki cyiciro cya nyuma cy’imyitozo ya Team Rwanda kizakorerwa mu mihanda izanyuramo Tour du Rwanda 2021.

Mu minsi itanu uhereye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, abakinnyi bazitoreza muri Musanze-Nyanza, Nyanza-Gicumbi, Kigali-Nyagatare , Nyagatare-Kigali na Kigali-Musanze.

Abakinnyi umunani bakomeza umwiherero

  1. Gahemba Barnabé (Benediction Club)
  2. Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
  3. Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
  4. Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
  5. Mugisha Samuel (La Roche Vendee Cyclisme)
  6. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
  7. Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
  8. Nsengimana Jean Bosco (Cycling Club for All)

Inzira za Tour du Rwanda 2021

  • Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
  • Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
  • Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)
Nsengimana Jean Bosco (ubanza ibumoso), Mugisha Samuel (wa kabiri ibumoso) na Gahemba Barnabe (wa kabiri iburyo), bari mu bakinnyi umunani bagiye gukomeza imyitozo muri Team Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .