Rwandan Epic itegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Isiganwa ry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 21-25 Ukwakira 2024, rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu bisaga 20 barimo n’Abanyarwanda.
Uyu mwaka, abazitabira bazarushanwa mu byiciro bitatu birimo abasiganwa ku giti cyabo, amakipe y’abagabo n’abagore ndetse n’amakipe y’abavanze (umugabo n’umugore).
Rwanda Epic 2024 izaba igizwe n’uduce dutanu, twose hamwe tugizwe n’intera y’ibilometero 300 harimo n’akazamuko ka metero 5000 mu gihe izanyura ahantu hatandukanye harimo no ku nkengero z’ibiyaga.
Agace ka Mbere kazakinirwa i Kigali ku wa Mbere [Mont Kigali], tariki ya 21 Ukwakira, gakurikirwa n’akazatangirira kuri Nyirangarama kagasorezwa i Musanze ahazakinirwa utundi tubiri mu gihe agace ka nyuma kazava i Nyabihu kagasorezwa ku Kiyaga cya Kivu ku wa 25 Ukwakira 2024.
Mu bihugu bizaba bihagarariwe uyu mwaka harimo u Rwanda, u Budage, u Bubiligi, Kenya, Espagne, Afurika y’Epfo, Ubwami bw’u Bwongereza, Slovakia, Repubulika ya Tchèque, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, u Butaliyani, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo Rwandan Epic yaherukaga kuba mu 2023, yegukanywe n’Umudage Daniel Gathof wakinanaga n’Umuholandi Bart Classens mu Ikipe ya Shift Up For Rwanda 1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!