Hari hashize igihe bamwe mu bakina uyu mukino bagaragaza ibibazo bitandukanye birimo kuba amafaranga bagenerwa mu myitozo batinda kuyabona kandi na bwo akaba atari menshi bijyanye n’ibyo bakenera kugira ngo barusheho kwitwara neza.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuri ubu insimburamubyizi yahabwaga abakinnyi ba Team Rwanda bari mu mwiherero, yakubwe gatatu, iba ibihumbi 15 Frw ku munsi.
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY akaba n’Umuvugizi wayo, Bigango Valentin, yemereye IGIHE aya makuru, avuga ko bazakomeza gushaka ibisubizo bituma abakinnyi bakorera mu mwuka mwiza ubafasha kubona intsinzi.
Ati “Hari ibyo twaganiriye n’abakinnyi ubwo duheruka guhura na bo. Nyuma twaganiriye na Minisiteri ku buryo hari ibyo twatangira gukoraho cyane ku bari mu Ikipe y’Igihugu. Twashakaga ibirenze, ni ukugenda tubikoraho kandi tuzabigeraho.”
Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu imaze ibyumweru bitatu mu mwiherero i Musanze, aho iri kwitegura amarushanwa ya 2025 arimo Tour de Sharjah na Tour du Rwanda, yombi ateganyijwe mu mezi atatu ya mbere y’umwaka.
Biteganyijwe ko abakinnyi bazafata akaruhuko gato guhera tariki ya 24 Ukuboza 2024 kugira ngo bajye kwizihiza iminsi mikuru.
Mu bakinnyi bakuru bahamagawe harimo Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Uwiduhaye Mike, Nkundabera Eric, Ngendahayo Jérémie, Munyaneza Didier, Nzafashwanayo Jean Claude, Uhiriwe Espoir, Niyomugabo Jean Claude na Ikundabayo Roben.
Aba-Juniors ni Ufitimana Shadrak, Nshimiyimana Phocas, Tuyipfukamire Aphrodis, Nizeyimana Fiacre na Manizabayo Jean de Dieu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!