Babitangaje nyuma y’amasiganwa agamije ubucuti yabahuje tariki ya 2 n’iya 3 Kanama 2024 aho Ikipe ya Bugarama-Cimerwa Cycling yahagurutse i Kamembe tariki ya 2 Kanama ikarara i Karongi, aho yaje gusanganirwa na Limitless Cycling Team zigakomezanya i Rubavu ari na ho abakinnyi basoreje.
Perezida wa Bugarama-Cimerwa Cycling Team, Ndagijimana Japhet, yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu ishize iyi kipe ibayeho, mu masiganwa bakoze harimo irya Bugarama-Bujumbura na Bugarama-Nyungwe yombi y’ibilometero 100, ariko bahisemo gukora n’irya Kamembe-Rubavu rifite ibilometero 200.
Ati “Icyo tugamije ni ugukundisha umukino w’amagare abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba, gutsura umubano na bagenzi bacu b’i Rubavu na bo bakora umukino w’amagare no kureba urwego tugezeho muri uyu mukino kuko ni ubwa mbere dukoze ibilometero 200”.
Perezida wa Limitless Cycling Team yo mu Karere ka Rubavu, Dusingizimana Zacharie, yavuze ko guhurira mu isiganwa n’abakinnyi ba Bugarama Cycling Team ari icyifuzo bari bamaranye igihe nyuma yo gusanga bahuje intego yo guteza imbere uyu mukino mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ati “Intego bafite natwe ni yo dufite. Kuba tubaye amakipe abiri afite intego yo guteza imbere uyu mukino bizoroha kuko amakipe abiri ibyo yakora biruta ibyo imwe yakora”.
Ikipe ya Limitless Cycling Team igizwe n’abakinnyi 35 barimo abakiri bato yahaye ikaze mu rwego rwo kuzamura impano.
Aya makipe yombi, uretse kuba ahuriye ku ntego yo guteza imbere umukino w’amagare, anahuriye ku mavu n’amavuko kuko agizwe n’abakinnyi bahoze buri wese akora ku giti cye baza kwihuriza hamwe, bituma havuka ikipe yo mu Karere ka Rubavu n’ikipe yo mu Karere ka Rusizi.
Ngabonziza Jean Claude, umukinnyi akaba n’umwe mu bayobozi ba Bugarama-Cimerwa Cycling Team, yashimiye abaterankunga b’iyi kipe batuma bakomeza gukora amasiganwa nk’aya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!