Abakinnyi 15 bahamagawe muri Team Rwanda izitegura Tour du Rwanda 2021 mu byiciro bitatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gutegura Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare izahagararira u Rwanda mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2021 rizaba muri Gicurasi, hahamagawe abakinnyi 15 bazavamo batandatu ba nyuma.

Ikipe y’u Rwanda n’iya Eritrea, ni zo za mbere zatangajwe muri 16 zizitabira Tour du Rwanda ya 2021 kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi uyu mwaka.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryatangaje abakinnyi 15 bazitabira imyitozo mu byiciro bitatu, akaba ari bo bazavamo abakina irushanwa.

Mu bahamagawe harimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 na Mugisha Samuel watwaye iya 2018, yabaye iya nyuma ikinwe ku rwego rwa 2,2 mbere y’uko izamuka kuri 2,1.

Icyiciro cya mbere cy’imyitozo kizaba hagati ya tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri kizaba ari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata.

Icyiciro cya gatatu cy’imyitozo na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021, habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, azaba yungirijwe na Byukusenge Nathan ndetse na Ruhumuriza Abraham mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga.

Mu nshuro 12 Team Rwanda imaze kwitabira Tour du Rwanda, yaryegukanye inshuro eshanu, abakinnyi bayo 53 begukanamo uduce 19.

Abakinnyi 15 bahamagawe:

  1. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
  2. Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
  3. Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
  4. Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
  5. Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
  6. Gahemba Barnabé (Benediction Club)
  7. Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
  8. Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
  9. Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
  10. Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
  11. Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
  12. Tuyishimire Ephrem
  13. Kwizera Elie (Cine Elmay)
  14. Uwizeye Jean Claude
  15. Nsengimana Jean Bosco
Areruya Joseph (wa gatatu, hagati) ni we utari mu bazakinira Team Rwanda nk'uko byagenze mu 2020. Nsengimana (ibumoso), Mugisha, Gahemba na Uwizeye (iburyo) bahamagawe
Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda ya 2018, ari nayo iheruka kuba iri ku rwego rwa 2,2.
Nsengimana Jean Bosco yatwaye Tour du Rwanda mu 2015
Muhoza Eric watwaye Rwanda Cycling Cup 2019 mu ngimbi, yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu Nkuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .