Abakinnyi 10 b’Amagare bari gukora intera y’ibilometero 4,300 bazenguruka EAC mu gihe cy’iminsi 50

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi 10 b’amagare bakomoka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community) bari gukora intera y’ibilometero 4,300 bazenguruka ibi bihugu mu rwego rwo kugeza ku babituye ibyiza by’uyu muryango.

Uru rugendo rwiswe “Tour d’EAC” ruri kuba ku nshuro ya gatatu, ntabwo ruba rugamije kurushanwa ndetse uyu mwaka abarukora bamaze kunyura muri Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi mu gihe kuri ubu bari mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba bakinnyi bahagurukiye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku Kimihurira, berekeza i Musanze, aho bazakomeza berekeza i Kampala muri Uganda, hazasorezwa uru rugendo ruzamara iminsi 50.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’Iburasurazuba muri MINAFFET, Kamugisha Emmanuel watangije ku mugaragaro urugendo rwa Kigali- Musanze- Kampala, yashimiye aba bakinnyi ubwitange bakomeje kugaragaza mu gikorwa bamazemo iminsi.

Kamugisha yabwiye IGIHE ko aba bakinnyi bari bamaze iminsi ibiri mu Rwanda, aho bagejeje ku banyarwanda ubutumwa bujyanye n’Umuryango wa East African Community n’ibyiza byawo.

Ati” Banyuze mu bihugu byose bigize EAC ukuyemo Sudani y’Epfo. Bagenda bahagarara ahari abantu benshi nko ku isoko, bakageza ubutumwa bujyanye n’uyu Muryango ku bo bahasanze, burimo ko Kuba abatuye EAC bajya muri kimwe muri ibi bihugu nta Visa bibasabye. Bageze mu Rwanda ku wa Gatatu, bavuye i Bujumbura.”

John Balongo uyoboye itsinda ry’aba bakinnyi b’amagare, yavuze ko ari urugendo rukomeje kugenda neza, aho batanga ubumwa ku batuye ibihugu bigize EAC.

Ati” Ni urugendo rugamije kugeza ku bantu batandukanye iby’Umuryango wa East African Community, ibyiza byawo na gahunda zitandukanye zawo. Ntabwo ari irushanwa, ni urugendo rusanzwe. Twatangiriye i Kampala, dufitemo abo mu bihugu byose.”

“Twavuye muri Uganda, tujya muri Kenya, tuhava tujya i Burundi. Aho naho twahavuye tuza hano, ubu tugiye kwerekeza muri Uganda, aho tuzasoreza noneho buri umwe asubire mu gihugu cye.”

John Balongo yavuze ko abakinnyi b’amagare bakora uru rugendo hari byinshi barwungukiramo mu buryo butandukanye.

Uru rugendo rugamije kandi guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi binyuze mu guhuriza hamwe abatuye uyu muryango.

Aba bakinnyi barimo abanyarwanda batatu, bazasoza uru rugendo tariki ya 20 Nzeri, aho bazaba bamaze gukora intera y’ibilometero 4,300 mu gihe cy’iminsi 50.

Uru rugendo rwatangiye tariki ya 1 Kanama muri Uganda, aho banyuze Kampala-Jinja na Malaba mu gihe muri Kenya bakoresheje umuhanda wa Malaba-Eldoret-Nakuru-Nairobi-Kajiado na Namanga.

Muri Tanzania baciye muri Namanga-Longido-Arusha-Moshi-Dar es Salaam-Chalinze-Morogoro-Gairo-Dodoma-Nzega na Tabora, bahava berekeza mu Burundi, aho baciye ku mupaka wa Mugina-Manyonvu, bafata umuhanda wa Rumonge-Bujumbura na Ngozi mbere y’uko bagera mu Rwanda ku wa Gatatu, bakerekeza i Kigali.

Basubira i Kampala, baraca i Musanze- Kisoro-Kihihi na Mbarara.

Iri tsinda ririmo abakinnyi 10 ryahagurukiye ku cyiciro cya MINAFFET ku Kimihurura muri iki gitondo
Abayobozi muri MINAFFET n'abashinzwe iri tsinda riri gukora uru rugendo baje kubaha ubutumwa
Kamugisha Emmanuel atangiza urugendo rwa Kigali-Musanze- Kampala
Abanyarwanda batatu bari muri aba 10 bari kunzeguruka ibihugu bigeze EAC bagenda n'amagare
Ibihugu byose bigize EAC birahagarariwe muri uru rugendo ruzamara iminsi 50
Urugendo ruzasorezwa muri Uganda tariki ya 20 Nzeri

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza