00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa UCI yateguje Shampiyona y’Isi idasanzwe i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 December 2024 saa 09:45
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yateguje ko Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025 izaba yihariye mu kugaragaza ibirori bya siporo, uruhare rwa Afurika mu kwakira amarushanwa no kuba ikimenyetso gikomeye cy’uyu mukino.

Lappartient yabigarutseho kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, mu butumwa yahaye umuryango mugari w’abakunda umukino w’Amagare ku Isi, abifuriza gusoza neza umwaka wa 2024 no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2025.

Yavuze ko uyu mwaka uri kurangira wari wihariye mu marushanwa UCI itegura dore ko byabaye inshuro ya mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare iberamo n’amasiganwa y’abafite ubumuga.

Perezida wa UCI yavuze ko “Umwaka utaha na wo uzarangwa n’ibikorwa bidasanzwe.”

Ati “Shampiyona ebyiri z’Isi za UCI zizakinirwa muri Afurika aho zizabera i Kigali mu Rwanda muri Nzeri itaha. Zizaba ari umwanya wo kugaragaza uruhare rwa Afurika mu mukino w’amagare haba muri siporo ubwayo no kwakira ibikorwa mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko “Iki gikorwa kizabera mu Rwanda, uretse kuba ibirori bya siporo, kizaba kimenyetso gikomeye cy’amateka y’iri rushanwa.”

Ingengabihe ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali:

Dore ko gahunda ya Shampiyona y’Isi iteye

Ku Cyumweru, tariki 21 Nzeri

  • Gusiganwa n’ibihe ku bagore bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 31,2 harimo akazamuko ka metero 460.
  • Gusiganwa n’ibihe ku bagabo bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometero 40,6 harimo akazamuko ka metero 680.

Ku wa Mbere, tariki 22 Nzeri

  • Gusiganwa n’ibihe ku bagore n’abatarengeje imyaka 23 bakina ku giti cyabo ku ntera y’ibilometero 22,6 harimo akazamuko ka metero 350.
  • Gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakina ku giti cyabo ku ntera ya kilometeto 31,2 harimo akazamuko ka metero 460.

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025

  • Gusiganwa n’ibihe: Abangavu: Ibilometero 18,3 birimo akazamuko ka metero 225.
  • Gusiganwa n’ibihe ku giti cyabo: Ingimbi: Ibilometero 22,6 birimo akazamuko ka metero 350.

Ku wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025

  • Gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze: Ibilometero 42,4 birimo akazamuko ka metero 740.

Ku wa Kane, tariki 25 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku bagore n’abatarengeje imyaka 23: Kuzenguruka Kimihurura inshuro umunani ku ntera ya kilometero 119,3 aho harimo akazamuko ka metero 2435.

Ku wa Gatanu, tariki 26 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku ngimbi: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro umunani ku ntera y’ibilometero 119,3; harimo akazamuko ka metero 2435.
  • Gusiganwa mu muhanda ku bagabo n’abatarengeje imyaka 23: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6. Akazamuko gakomeye gafite metero 3350.

Ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku bangavu: Kuzenguruka ku Kimihurura inshuro eshanu ku ntera y’ibilometero 74 harimo akazamuko ka metero 1520.
  • Gusiganwa mu muhanda ku bagore: Kuzenguruka Kimihurura inshuro 11 ku ntera y’ibilometero 164,6 harimo akazamuko ka metero 3350.

Ku Cyumweru, tariki 28 Nzeri 2025

  • Gusiganwa mu muhanda ku bagabo: Kuzenguruka Kimihurura inshuro icyenda, kuzenguruka Kigali inshuro imwe no kuzenguruka ku Kimihurura inshuro esheshatu ku ntera y’ibilometero 267,5, ahari akazamuko ka metero 5475.
Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Shampiyona y’Isi y'Amagare izabera i Kigali izaba yihariye kuko izagaragaza ibirori bya siporo
Mu Ugushyingo, Lappartient yari mu Rwanda kureba aho imyiteguro yo kwakira Shampiyona y'Isi igeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .