Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ni bwo Nshutiraguma yerekeje muri Team Amani, avuye muri Cine Elmay/Rafiki Bike Cyling Club yakuriyemo.
Gusa uyu mukinnyi w’imyaka 19 ntiyigeze atoranywa mu bo Team Amani yifashishije muri Tour du Rwanda yabaye hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 2 Werurwe 2025.
Amakuru IGIHE yamenye, yemejwe n’uyu mukinnyi ndetse n’ikipe yakiniraga, ni uko impande zombi zamaze gutandukana.
Nshutiraguma yagize ati “Ntabwo bubahirije amasezerano twari twagiranye haba mu kumpemba no kumpa ibikoresho. Bansabye ko mbaha ibikoresho byabo nari mfite, ndabibasubiza.”
Yakomeje avuga ko muri Team Amani, bashatse kumuha andi masezerano ya Black Mamba, asanga bitashoboka mu gihe n’ayo asanganywe atubahirizwaga, ahitamo gusubira mu Ikipe ya Cine Elmay/ Rafiki Bikes Cycling Club yabarizwagamo mu mwaka ushize.
Muri uyu mwaka ni bwo Nshutiraguma yatangiye kwitabira amasiganwa atandukanye nk’umukinnyi mukuru, nyuma yo kuva mu cyiciro cy’ingimbi.
Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere, aho mu 2024 yasoje amarushanwa ya ’Rwanda Youth Racing Cup’ ari ku mwanya wa gatatu n’amanota 166 mu masiganwa umunani.
Ni mu gihe Ufitimana Schadrack yasoje umwaka ayoboye mu ngimbi n’amanota 208 mu masiganwa 10 yakinnye naho Kwizera Thank You aba uwa kabiri yagize amanota 179 mu masiganwa 12.
Muri Mutarama, Nshutiraguma yabaye uwa gatatu muri ’Heroes Cycling Race 2025’, aba ari we wegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!