Mugisha Samuel na Mugisha Moïse basinyiye lmp-La Roche Vendée Cycling

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri bakiri bato bakinira ikipe y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, Mugisha Samuel na Mugisha Moïse, bombi basinyiye lmp-La Roche Vendée Cycling yo mu Bufaransa, kuzayikinira mu mwaka w’imikino wa 2020.

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda mu 2018, yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yari amazemo imyaka itatu.

Mu minsi ishize nibwo ushakira amakipe uyu mukinnyi yumvikanye na lmp-La Roche Vendée Cycling yo mu Bufaransa mu Mujyi wa Nantes.

Mugisha yashyize umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe kuri uyu wa Gatatu kuri Hill Top Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore w’imyaka 21 uvuka ku Mukamira, yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017.

Muri iyi kipe nshya, azaba ari kumwe na mugenzi we, Mugisha Moïse ufite imyaka 22 y’amavuko, we wakiniraga Fly Cycling Club iterwa inkunga n’Uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol, na we akaba yasinye umwaka umwe.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mwaka ushize, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 muri uyu mwaka.

Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudali w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye mur Maroc.

Mugisha Samuel yasinye umwaka umwe muri lmp-La Roche Vendée Cycling yo mu Bufaransa
Mugisha Moïse na we azakinira iyi kipe mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza