Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Bugesera Cycling Team n’umufatanyabikorwa wayo mushya cyabereye kuri Field of Dreams mu Bugesera ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye na Poultry East Africa Ltd azamara imyaka ibiri ndetse bizeye ko azagirira akamaro ikipe n’abakinnyi.
Ati “Ni amasezerano twitezemo ibintu byinshi. Uretse kuduha miliyoni 25 Frw buri mwaka, bazajya baduha n’inyama z’inkoko kandi murabizi ko abakinnyi baba bakeneye vitamini. Bazajya batumenyekanisha nk’uko tuzabikora kandi iyo ubonye umuterankunga umwe n’abandi baziraho.”
Bugesera Cycling Team yashinzwe mu 2019, igatangirana abakinnyi bane gusa, kuri ubu ifite abakinnyi 180 bakina mu byiciro bitandukanye, guhera ku myaka 11 kugeza ku bafite imyaka 20 n’abayirengeje.
Kayirebwa yavuze ko ikipe nkuru ikina amasiganwa atandukanye ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yari igizwe n’abakinnyi barindwi, ariko ubu bazabongera kuko babonye inkunga ihagije.
Yakomeje agira ati “Mu masiganwa y’abato ya Youth Racing Cup tugiramo abakinnyi bahagije kuko ni irushanwa ritangira ku bafite imyaka 11 kugeza ku bafite imyaka 19.”
Umuyobozi Mukuru wa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”, Shumei Lam, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team ari uko ari ho ibikorwa byabo byatangiriye ndetse bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’aka Karere.
Yakomeje agira ati “Bugesera ni ahantu heza, njye mpafata nko mu rugo ha kabiri. Ni ugushyigikira aho tuba kandi dukorera. Dufite amashami atandukanye arimo atandatu i Kigali, ariko mu rugo ni i Mayange. Gukorana n’iyi kipe bizadufasha kugaragara ariko natwe tuzaba dushyigikiye siporo.”
Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team bwizera ko aya masezerano azafasha n’abakinnyi bayo kuba bagira igihe cyo kwitoreza mu bihugu bitandukanye birimo Singapour aho abashinze Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko” baturuka.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!