00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera Cycling Team igiye kongera abakinnyi nyuma yo kubona umufatanyabikorwa mushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2025 saa 09:35
Yasuwe :

Ikipe ya Bugesera Cycling Team yabonye umuterankunga mushya, ari we Uruganda rutunganya inyama z’inkoko rwa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”, bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka ibiri, yihaye intego yo guhangana n’andi makipe asanzwe akina uyu mukino mu Rwanda ndetse no kurushaho kugaragaza impano z’abakinnyi.

Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Bugesera Cycling Team n’umufatanyabikorwa wayo mushya cyabereye kuri Field of Dreams mu Bugesera ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2024.

Umuyobozi w’Agateganyo wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko amasezerano y’ubufatanye bagiranye na Poultry East Africa Ltd azamara imyaka ibiri ndetse bizeye ko azagirira akamaro ikipe n’abakinnyi.

Ati “Ni amasezerano twitezemo ibintu byinshi. Uretse kuduha miliyoni 25 Frw buri mwaka, bazajya baduha n’inyama z’inkoko kandi murabizi ko abakinnyi baba bakeneye vitamini. Bazajya batumenyekanisha nk’uko tuzabikora kandi iyo ubonye umuterankunga umwe n’abandi baziraho.”

Bugesera Cycling Team yashinzwe mu 2019, igatangirana abakinnyi bane gusa, kuri ubu ifite abakinnyi 180 bakina mu byiciro bitandukanye, guhera ku myaka 11 kugeza ku bafite imyaka 20 n’abayirengeje.

Kayirebwa yavuze ko ikipe nkuru ikina amasiganwa atandukanye ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yari igizwe n’abakinnyi barindwi, ariko ubu bazabongera kuko babonye inkunga ihagije.

Yakomeje agira ati “Mu masiganwa y’abato ya Youth Racing Cup tugiramo abakinnyi bahagije kuko ni irushanwa ritangira ku bafite imyaka 11 kugeza ku bafite imyaka 19.”

Umuyobozi Mukuru wa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”, Shumei Lam, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team ari uko ari ho ibikorwa byabo byatangiriye ndetse bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’aka Karere.

Yakomeje agira ati “Bugesera ni ahantu heza, njye mpafata nko mu rugo ha kabiri. Ni ugushyigikira aho tuba kandi dukorera. Dufite amashami atandukanye arimo atandatu i Kigali, ariko mu rugo ni i Mayange. Gukorana n’iyi kipe bizadufasha kugaragara ariko natwe tuzaba dushyigikiye siporo.”

Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team bwizera ko aya masezerano azafasha n’abakinnyi bayo kuba bagira igihe cyo kwitoreza mu bihugu bitandukanye birimo Singapour aho abashinze Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko” baturuka.

MC Brian ni we wari uyoboye gahunda z'igikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya Bugesera Cycling Team na Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”
Umuyobozi w'Agateganyo wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane
Umuyobozi Mukuru wa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”, Shumei Lam, ashyira umukono ku masezerano
Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko” na Bugesera Cycling Team bazakorana imyaka ibiri
Murenzi Jean Marie Vianney wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera, yashimye ubufatanye bushya hagati ya Bugesera Cycling Team na Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”
Ubuyobozi bwa Bugesera Cycling Team bwavuze ko aya masezerano azafasha mu kongera abakinnyi
Abakinnyi ba Bugesera Cycling Team berekanye ubuhanga bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .