Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025, ni bwo abakinnyi basubira mu mwiherero bakorera mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare (Africa Rising Cycling Center –ARCC) i Musanze.
Ni icyiciro cya kabiri cy’umwiherero ku Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) yari yitabiriye icyiciro cya mbere hagati ya tariki ya 26 Ugushyingo n’iya 24 Ukuboza 2024.
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY akaba n’Umuvugizi wayo, Bigango Valentin, yemereye IGIHE ko kuri iyi nshuro, umwiherero uzitabirwa n’amakipe yose azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2025.
Ayo makipe ni Team Rwanda na Java-InovoTec na May Stars, zombi zisanzwe ziri mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe yabigize umwuga (Continental Teams).
Indi kipe ifite aho ihuriye n’u Rwanda ariko itazitabira uyu mwiherero ni Team Amani, irimo abakinnyi b’Abanyarwanda ariko ifite inkomoko muri Kenya, kubera ko yari isanzwe ifite gahunda zayo.
Tour du Rwanda ya 2025, izaba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1, iteganyijwe kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025.
Mbere yo kuyitabira, Ikipe y’Igihugu izabanza kwitabira Tour de Sharjah izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu tariki 24-28 Mutarama 2025.
Hari gahunda y’uko kandi Team Rwanda ishobora kwitabira Tour d’Algérie International de Cyclisme, iteganyijwe tariki 9-18 Gashyantare, mu gihe nta gihindutse.
Indi nkuru wasoma: Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2025 n’amakipe azayitabira
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!