Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mutarama 2025, ni bwo FERWACY yatangaje ko mu gihe habura ibyumweru bibiri hakizihizwa Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, hagiye kubaho irushwanwa ryo gusiganwa ku magare.
Buri tariki ya 1 Gashyantare, u Rwanda rwizihiza uyu munsi, gusa mbere y’umunsi nyirizina hategurwa imikino itandukanye aho muri uyu mwaka hazaba isiganwa ry’amagare ku wa 18 Mutarama 2025, rikabera mu Mujyi wa Kigali.
Iri siganwa rizabera mu bice by’i Remera ahari Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, guhera saa Tatu za mu gitondo. Abakinnyi bazakinira mu nzira y’ibilometero 6,8 ariko bayizenguruke inshuro zitandukanye.
Icyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 kizakora intera y’ibilometero 136, ingimbi n’abagore bakore ibilometero 102 mu gihe abakobwa batarengeje imyaka 23 n’abangavu bazakora ibilometero 68.
Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu kuva mu 2020 ubwo ryegukanwaga na Habimana Jean Eric na Ingabire Diane bakoze amateka yo kuritwara bwa mbere.
Mu mwaka wakurikiyeho ntiryakinwe kubera Icyorezo cya Covid-19 ndetse mu 2022 ryitabiriwe n’abaratengeje imyaka 18 gusa.
Mu 2023 ryatwawe na Tuyizere Etienne mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore naho mu 2024 ryegukanwa na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wakiniraga Benediction Club na Nirere Xaverine wa Team Amani.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!