00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagare: Dukuzumuremyi na Izabayo begukanye isiganwa ry’Umunsi wo Gukina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2025 saa 07:16
Yasuwe :

Dukuzumuremyi Kevin mu bahungu na Izabayo Immacullée mu bakobwa, begukanye isiganwa ryateguwe n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Gukina uzwi nka “Play Day”.

Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, kuri Field of Dreams mu Karere ka Bugesera ahahuriye abana 180 bakina umukino w’amagare mu Ikipe ya Bugesera Cycling Team n’ababyeyi babo.

Ni mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika uzaba ku wa 16 Kamena wahujwe n’Umunsi wo Gukina [Play Day] wabaye ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025.

Abana bitabiriye iki gikorwa basanzwe babarizwa mu gahunda ya “Power to Pedals” aho Ikipe ya Bugesera Cycling Team ikorana n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umuryango Mpuzamahanga ufasha mu kurinda, kwigisha no kongerera abana ubushobozi, Right To Play Rwanda.

Amasiganwa yabaye yahuje abana bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, 13, 15, 17 na 19 mu gihe n’ababyeyi babo berekanye ko bashobora gutwara amagare.

Dukuzumuremyi Kevin mu bahungu na Izabayo Immacullée mu bakobwa ni bo batsinze mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19.

Visi Perezida w’Ikipe ya Bugesera Cycling Team, Gasarabwe Canisius, yavuze ko bishimiye kubona abana basaga 180 bitabira aya marushanwa akaba ari ubwa mbere bibayeho mu Rwanda.

Ati “Icya mbere ni uko nishimye cyane kuba dufite umubare ungana gutya w’abana baherekejwe n’ababyeyi, ni cyo cyashimishije. Birashimishije kubona abana b’abakobwa n’ababyeyi. Ubona ko ari ibintu biri gutanga umusaruro kuko twatangiye dufite abana bane bacumbikirwa none ubu dufite abana 18 batozwa umukino w’amagare mu byiciro bitandukanye.’

Kabamba Rodgers ushinzwe Imishinga ya Right To Play mu Rwanda, yavuze ko impamvu bakoranye n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team ari uko bari bafite umushinga wo gutoza abana b’abakobwa mu myumvire, mu mitekerereze n’imikorere banyuze mu magare.

Ati “Twafatanyije na Ambasade y’Abaholandi kandi ni igihugu gikunda umukino w’amagare, twasanze Bugesera Cycling Team ari yo kipe yatangiranye abana b’abakobwa. Twemera ko iyo abana bakina uba ubaremamo icyizere, gufatanya, gukundana no gukorera hamwe.”

Yakomeje agira ati “Play Day ni umunsi tuba twarashyizeho wo gukina, tuwuhitamo kuko twemera ko iyo abana bakina bagera kure.”

Yongeyeho ko bifuza ko iki gikorwa kizaguka kikaba cyabera n’ahandi kuko gituma hagaragara abana bafite impano mu mukino w’amagare.

Gahunda ya “Power to Pedals” yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, izamara amezi 12 aho kuri ubu ari yo ibarizwamo abana 180 barimo abakobwa bangana na 60%, bose bari hagati y’imyaka 11 na 20.

Abana bakiri bato berekanye ubumenyi bafite bwo gutwara amagare
Ikipe ya Bugesera Cycling Team yashinzwe mu 2019 ifite abakinnyi bane gusa
Ababyeyi bitabiriye ngo bashyigikire abana babo
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY, Kayirebwa Liliane, yavuze ko gahunda ya "Power to pedals" yitezweho kugaragaza impano mu mukino w'amagare
Kabamba Rodgers ushinzwe Imishinga ya Right To Play iri mu bafatanyabikorwa b'iki gikorwa
Abakinnyi bitwaye neza bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .