Muri iri rushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 17, u Rwanda ruzaba rufitemo amakipe ane muri 15 azarikina.
Abakinnyi 16 b’Abanyarwanda ni bo bazakina irushanwa ry’uyu mwaka aho bazaba bagabanyije mu makipe atanu atandukanye.
Ikipe y’Igihugu “Team Rwanda” igizwe na Mugisha Moïse, Masengesho Vainqueur, Munyaneza Didier, Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike.
Team Amani igizwe na Kagimu Charles, Desta Teweldemedhn Amaniel, Lorot Lawrence, Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel.
May Stars igizwe na Ngendahayo Jérémie, Gainza Rodriguez Alejandro, Gasparini Alessio, Hakizimana Aimable na Ruhumuriza Aimé.
Ni mu gihe Java-InovoTec igizwe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Byukusenge Patrick, Gahemba Uhoraningoga Barnabé, Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Étienne.
Undi mukinnyi w’Umunyarwanda uzakina iri rushanwa ni Nzafashwanayo Jean Claude uzaba uri mu Ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme.
Mu bakinnyi bakomeye bazitabira harimo Henok Mulubrhan wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, aho kuri iyi nshuro azaba ari hamwe na Eyob Metkel, Araya Zeray Nahom, Kibrom Awet na Natan Medhanie mu Ikipe y’Igihugu ya Eritrea.
Ikipe ya TotalEnergies yo mu Bufaransa yitabaje abakinnyi bakomeye barimo abanyemenyereye Tour du Rwanda nka Thomas Bonnet, Fabien Doubey na Lorrenzo Manzin. Abandi izakinisha ni Joris Delbove na Baptiste Vadić.
Ni mu gihe Israel-Premier Tech yo muri Israël, kuri iyi nshuro izakinisha Einhorn Itaramar wegukanye uduce tubiri muri Tour du Rwanda ya 2024, Samuel Coleman, Emery Faingezicht, Brady Gilmore na Moritz Kretschy.
Tour du Rwanda ya 2025 igizwe n’ibilometero 840,6, izaba igizwe n’uduce umunani aho agace karekare ari aka Kabiri [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 158.
Mu makipe azakina isiganwa ry’uyu mwaka harimo abiri yabigize umwuga ari yo Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).
Inzira za Tour du Rwanda 2025:
Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo - Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali - Musanze (ibilometero 121).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze - Rubavu (ibilometero 102).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Karongi ( ibilometero 97)
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi - Huye (ibilometero 143).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza - Canal Olympia (ibilometero 114).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (ibilometero 73).






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!