Iri rushanwa mpuzamahanga ry’iminsi umunani, ryabaye kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025.
Bamwe mu baryitabiriye bari mu makipe ya Team Rwanda, Java-InovoTec na May Stars, yose yakoreye umwiherero i Musanze mbere y’uko ritangira, bavuga ko batigeze bahabwa ibyo bari bemerewe.
Ku rubuga rwa X, Ikipe ya Java-InovoTec ikinamo Nsengiyumva Shemu wabaye umukinnyi mwiza wahize abandi mu kuzamuka, yagaragaje ko “yatahiye ifoto”.
Iti “Ukuntu yavunitse mwese mwabonye, yatahiye amafoto gusa. Aratubaza ati cash zirihe tukamuburira igisubizo. None dukomeze dubeshye abakinnyi se? Nibajye gukora indi mirimo yunguka.”
Ukuntu yavunitse mwese mwabonye yatahiye amafoto gusa.
Aratubaza ati cash zirihe ? tukamuburira igisubizo
None dukomeze dubeshye abakinnyi se ??
Nibajye gukora indi mirimo yunguka @tour_du_Rwanda @cyclingrwanda @Forzzagaming yaratatanze pic.twitter.com/AKhiW8bPd2— JAVA-INOVOTEC PRO-TEAM (@InovoTec) April 28, 2025
Amakuru avuga ko mbere yo kwitabira Tour du Rwanda 2025, buri mukinnyi wa Team Rwanda, Java-InovoTec na May Stars zakoreye umwiherero hamwe, kongeraho Abanyarwanda bakinira Team Amani yakoreye umwiherero muri Kenya, yagombaga kubona amafaranga ya ‘mission’, aho babwiwe ko azongerwa ariko ubusanzwe akaba angana na 500$.
Uretse ayo mafaranga, hari n’ayo abakinnyi ku giti cyabo batsindiye mu isiganwa bitewe n’imyanya bagiye basorezaho cyangwa amanota bakoreye mu isiganwa, ariko yo akaba anyuzwa muri UCI ndetse bivugwa ko azaboneka muri Nzeri.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko amafaranga yavuye muri Tour du Rwanda abakinnyi babonye gusa, ari ibihumbi 500 Frw yatanzwe na Techno Market ku Munyarwanda mwiza mu irushanwa, Masengesho Vainqueur, agabanwa n’abakinnyi bose ba Team Rwanda gusa.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko abakinnyi benshi batashakaga gukina Isiganwa ryo Kwibuka “Race to Remember 2025” ryabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Mata kubera ko bafitiwe amadeni menshi, ariko nyuma yo gukorana inama hagati yabo bemeranywa gukina kubera uburemere bw’irushanwa n’icyo rivuze ku Banyarwanda n’igihugu.
Ayo mafaranga yandi bavuga arimo ay’isiganwa ryabereye i Rubavu mu Ukuboza 2024 n’irindi siganwa ryabaye muri Mutarama 2025.
Ni mu gihe kandi abakinira Ikipe y’Igihugu bo banishyuza amafaranga y’ibihembo batsindiye muri “Tour of Sharjah” yabaye muri Mutarama 2024.
Mu mwiherero utegura Tour du Rwanda 2025, buri mukinnyi wawugiyemo yahabwaga ibihumbi 15 Frw ku munsi, ariko abagize Team Rwanda bagiye muri “Tour of Sharjah 2025”, iyo minsi batari mu Rwanda ntiyabazwe kubera ko bari muri ‘mission’ aho bahawe 500$.
Bamwe muri bo bavuga ko Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryakabaye ribaha amafaranga ya Tour du Rwanda bagombwa aho gutegereza kubajyanira hamwe n’abo muri Java-InovoTec na May Stars kuko abo bandi bo bafite amakipe bakinira kandi abahemba buri kwezi.
Mbere y’iri rushanwa ryabaye muri Gashyantare, abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Kenya, ariko batari bose bakinnye Tour du Rwanda, bahawe agahimbazamusyi ka miliyoni 2 Frw kubera imidali bakuye i Eldoret.
Icyo gihe, Team Rwanda yatahanye imidali ine muri Shampiyona Nyafurika irimo uwa Zahabu yegukanye mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe, abagabo bavanze n’abagore.
Indi itatu irimo umwe wa Feza wegukanywe na Mwamikazi Jazilla wabaye uwa gatatu mu bagore batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda ndetse n’ibiri y’Umuringa irimo uwa Muhoza Eric wabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 n’uwa Ingabire Diane wabaye uwa gatatu mu bagore mu isiganwa ryo mu muhanda.
Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY akaba n’Umuvugizi wayo, Bigango Valentin, yavuze ko iki kibazo bari kugikurikirana.
Amafaranga agenewe abahagarariye igihugu mu marushanwa atandukanye atangwa na Minisiteri ya Siporo binyuze mu ishyirahamwe rishinzwe umukino bakina.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!