00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yifuzaga kuba umucuruzi: Ibyo wamenya kuri Kazungu Claver wujuje imyaka 20 mu itangazamakuru (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 February 2025 saa 12:30
Yasuwe :

Tariki ya 11 Gashyantare 2005 ni bwo Kazungu Claver, wari ufite inzozi zo kuzaba umucuruzi, yumvikanye bwa mbere kuri Flash FM, kuva ubwo imyaka ibaye 20 ari umunyamakuru w’imikino.

Iyo akubarira urugendo rwe, Kazungu agaragaza ko rwari rugoye cyane kuko yatangiye akorera ubuntu, icyakora ubu yishimira aho itangazamakuru ry’imikino rigeze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kazungu Claver yagarutse ku byo yishimira muri uyu mwuga ndetse n’ibyamugoye birimo kwirukanwa inshuro eshatu azira gutangaza inkuru zikomeye.

Kazungu yavuze ko umunsi wa mbere atangira itangazamakuru yumvaga atazamara imyaka 20 kuko yahoze yifuza kuba umucuruzi cyane ko ari na byo yakuze akora.

Ati “Ndabyibuka rwose nditangira 2005, nyuma y’umwaka mu 2006 nashatse kurivamo kuko njye nakuze ndi umucuruzi n’ubu ndi we mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukizwa mu 2008 aribwo yakunze itangazamakuru cyane kuko yari amaze kubona ariryo Imana imushakamo.

Ati “Mu 2008 maze gukizwa itangazamakuru nararyanze kuko ribamo amafuti n’ibyaha byinshi, ariko najya gusenga Imana ikambwira ko ngomba kurisubiramo. Narigiyemo ari nko gutinya Imana no kuyumvira.

Yakomeje agira ati “Nyuma naje kwitekerezaho ndavuga nti ariko kuki nanga ibyo Imana inshakamo? Kuva icyo gihe natangiye kubikunda.”

Kazungu yatangaje ko yakuze akunda ubucuruzi ndetse yacuruzaga ubunyobwa n’amagi abibunza mu muhanda, i Kabagwe muri Tanzania aho yakuriye.

Ati “ Ubundi njye nakuze numva nzaba umucuruzi kuko nacuruje ubunyobwa bukaranze, amagi ndetse n’isigara cyane ko ryo twaricururizaga mu rugo. Nabikoreraga muri Tanzania aho nakuriye.”

Uyu mugabo yagaragaje ko yatangiye itangazamakuru mu bihe bigoye cyane kuko nta mafaranga yarimo. Yibuka ko aya mbere yahawe agiye mu butumwa bwa akazi yari ibihumbi 50 Frw.

Ati “ Hari igihe nasabye Albert Rudatsimburwa kujya muri CECAFA muri Tanzania, irushanwa nakundaga kandi noneho ryarimo APR FC na Rayon Sports. Ndabyibuka icyo gihe bampaye ibihumbi 50 Frw.”

Icyakora, ibyo bihe biri mu byamufashije gutangira neza umwuga.

Ati “Icyo gihe nagiyeyo nogeza njyenyine kuri radiyo nshya abantu baratangara cyane. Byatumye RBA (Orinfor) yohereza Yves Bucyana bitunguranye. Ni ikintu nibuka cyane cyatumye ntangira neza akazi.”

Kazungu Claver yujuje imyaka 20 mu itangazamakuru

Kazungu yavuze ko mu bintu byamubabaje muri uyu mwuga ari ugusezererwa kubera amakuru yatangaje kandi ntacyo yishinja.

Ati “Hari ahantu hatatu navuye kuko bahamagaye. Ndibuka ko nigeze kuvuga ko Rayon Sports itarahemba, umugabo bita Gakumba w’i Nyanza, arahamagara banshakaho impamvu baransezerera. Nigeze kuvuga umukinnyi udashoboye udakwiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, ndasezererwa ndetse hari n’ahandi.”

Yakomeje agira ati “ Mu bintu ntashobora kwibagirwa, nasezerewe kuri radiyo eshatu kubera amakuru natangaje. Mu bintu byambabaje ni ukuvuga amakuru ugasezererwa nta cyaha ubona mu mutima wawe.”

Mu bijyanye n’ibyamushimishije, nuko ariwe watangije gahunda zo kogeza imikino y’i Burayi mu Rwanda.

Ati “ Ninjye muntu watangije kogeza Premier League, biri no mu byanshimishije. No mubyatumaga Albert ankunda nuko nakoraga akazi ntitaye ku mafaranga kuko ntayo.”

Yakomeje avuga ko kogeza ariyo mpano yiyiziho ikomeye iruta izindi.

Ati “ Mu bintu nishimira ni ukogeza. Ibyo gusesengura byaje nyuma abantu bambonyemo impano ariko njye ibyo niyiziho ni ukogeza ndetse n’ubu nongeye kubyitoza nabikora neza cyane.”

Kazungu kandi yishimira ko muri rusange itangazamukuru ry’imikino ryateye imbere ryajemo n’amafaranga ndetse n’abaritezaga ibibazo Imana yabigijeyo.

Ati “Icyo nishimira cya mbere nuko abatezaga ibyo bibazo Imana yabanje kubigizayo mbere ya byose. Uyu munsi itangazamakuru rimeze neza mbere byari bigoye nubwo bitaragera 100% ariko rikorwa uko bikwiye.”

Yakomeje agira ati “Twatangiye tudahembwa ari ukubikunda gusa ariko ubu abanyamakuru barahembwa, bahabwa itike yo kujya gutara inkuru. Uyu munsi ku muntu urishaka urikora arikunze bizakunda.”

Iyo ukurikiye imbuga nkorayambaga za Kazungu, usanga hari bamwe bamushinja ko ashaje ashobora kuba atakijyanye n’igihe ndetse ko akunda kuvuga umupira wo muri Tanzania gusa.

Abajijwe uko yakira ibyo avugwaho yavuze ko abantu bibeshya kuko iyo biba bimeze utyo, radiyo zikomeye zitari kuba zikimushaka.

Ati “Uko bukeye ndushaho kuba mushya, gutyara. Hari icyo abantu bibeshyaho bakavuga ngo icyiza cya Kazungu nuko avuga amakuru ya kera. Ntabwo uyu munsi ndi umunyamakuru ushakwa kuko mvuga Rayon Sports ya 2002.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo uyu munsi bankenera ntajyanye n’igihe. Ntabwo wahora uvuga amateka buri munsi, ahubwo vuga amakuru ariho kandi ubashe kuyasobanura.”

Nubwo amaze imyaka 20 mu itangazamakuru, Kazungu avuga ko atazi igihe arisigajemo kuko kizwi n’Imana ariko yumva bigenze neza yaba ari vuba kuko agifite inzozi zo kuzaba umucuruzi.

Ati “Igihe gifitwe n’Imana. Narabyanze ariko Imana irambwira ngo guma mu itangazamakuru kugera aho mbihanurirwa n’umucekuru utabizi. Ku bwanjye ndumva ntazatinda kuko inzozi zanjye zo gucuruza ntabwo zivaho gusa nta gihe natangariza Abanyarwanda.”

Kazungu Claver uzwiho kuvugisha ukuri kwinshi, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Flash FM, Contact FM, City Radio, Radio 10, Fine FM na SK FM aherutse kwerekezaho.

Kazungu Claver yavuze ko yirukanwe kuri radiyo eshatu kubera amakuru akomeye yatangaje
Kazungu Claver ashimira cyane Albert Rudatsimburwa wari umuyobozi we kuri Contact FM, avuga ko ari we wamugize uwo ari we
Kazungu yishimira ko kuri ubu itangazamakuru ryajemo amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .