00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Kalimpinya ushaka kuzaba umukinnyi wa mbere muri Afurika mu gusiganwa mu modoka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 September 2024 saa 08:25
Yasuwe :

Queen Kalimpinya ni umwe mu bakobwa bake cyane bakina umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika, ibituma benshi bibaza aho yakuye ubwo butwari bwatumye atinyuka uyu mukino ubusanzwe utinyitse kuri benshi.

Kalimpinya ni umukobwa wamenyekanye ubwo yitabiraga Miss Rwanda mu 2017 ndetse aba igisonga cya gatatu. Ni we Munyarwandakazi wa mbere wakinnye umukino wo gusiganwa mu modoka akaba ari urugero rwiza rwakurikizwa n’abandi bana b’abakobwa bashaka kwiteza imbere bagatangira kare nk’uko nawe yatangiye. Ikindi kandi ashishikariza abakobwa n’abadamu gutinyuka gutwara ibinyabiziga.

Kubera urugendo rw’uyu mukobwa ni n’umwe mu bari mu bukangurambaga bwa ‘Empowered30’ bugamije gufasha abafite ibyo bagezeho gusangiza abandi urugendo rw’iterambere ryabo kugira ngo babe barwigiraho.

Uyu mukobwa avuga ko gukura abana na musaza we bakorana byose biri mu byamutinyuye, bikamwumvisha ko ibyo umuhungu yakora na we yabibasha ndetse akabikora neza cyane.

Kujya mu mukino wo gusiganwa ku modoka kwa Kalimpinya, avuga ko byagizwemo uruhare n’abasanzwe baba mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda nyuma yo kumva ko asanzwe atwara moto.

Ati “Icyo ukunze kiragukundira icyo ushaka kikagushaka. Buri muntu wese aba afite impano ye, icyo akunda ndetse n’icyo akora kirakunda. Mu bwana bwanjye nakuranye na musaza wanjye, ibyo akora byose nanjye nkabikora kuko numvaga nta kintu ntakora kubera ko ndi umukobwa. Bityo nisanga nkunda imikino y’abahungu.”

“Nyuma ya Miss Rwanda naguze moto yo kugendaho bisanzwe maze abo mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka baranyegera bambaza niba nakina Rally. Twajyanye mu modoka babona nta bwoba ngize barambwira ngo ibi bintu wabishobora.”

Ni urugendo Kalimpinya avuga ko rutari rworoshye kuko amasiganwa ya mbere imodoka yagiye imutenguha akaba uwa nyuma, ariko ntiyacitse intege.

Nyuma yo kungiriza umushoferi mu gihe cy’imyaka ibiri, Kalimpinya yafashe icyemezo cyo gutangira kuba umushoferi (Pilote). Ibyo avuga ko ishyaka ari imwe mu ntwaro ikomeye akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati “Nari namaze kubikunda, mfite ishyaka noneho mu myitozo nkangiza ibintu byinshi hamwe utwara imodoka ikagaruka itwawe kuri break down. Byari bigoye gusa urukundo rwabyo n’ishyaka nibyo bikomeje kunsunika.”

Umukino wo gusiganwa ku modoka ntabwo umenyerewe cyane mu Rwanda by’umwihariko umubare w’abagore bawisanga uracyari hasi cyane.

Kalimpinya nk’umwe muri bake bawurimo, avuga ko igihe kigeze cyo gutekereza ku gutangira gutegura abakiri bato, ariko kandi ari na byiza kubona abagore bakomeje kuwisangamo.

Ati “Ni ibintu binejeje ariko ntabwo biragera aho nishimiye. Siporo zose ku Isi iyo wifuza kuzaba umuntu ukomeye ntabwo ubitangira ufite imyaka 20, ahubwo utangira ufite mike nk’irindwi ukazamuka gake gake.

Yakomeje agira ati “Icyo twagakwiye gukora nk’abari muri uyu mukino ndetse na Federasiyo na Minisiteri, ni ugushishikariza abana bato kuko ni ibintu wigishwa, ukabitozwa ukiri umwana. Nibazaga ko imbaraga nyinshi zagakwiye gushyirwa mu bakiri bato hubakwa ibikorwaremezo n’ibindi bisabwa.”

Ni ubwo bimeze bityo, imbogamizi ziracyari nyinshi mu bakina uyu mukino by’umwihariko iz’ubushobozi kuko ni umwe mu yihagazeho cyane.

Ati “Ahantu hose imbogamizi za mbere z’uyu mukino ni ubushobozi. Kuko uba ukinisha imodoka ntabwo ari umupira. Indi ni ukubitekereza. Byibura dutekereza ko Abanyarwanda hari icyo twazakora muri uyu mukino.”

Uyu mukobwa ufite intego zo kuzaba umukinnyi ukomeye muri Afurika, avuga ko yagiye muri iri rushanwa ry’ubwiza mu rwego rwo gushaka imirimo ariko iyo aza kumenya umukino wo gusiganwa ku modoka mbere, ni wo aba yaragiyemo.

Ati “Nagiye muri Miss Rwanda nsoje amashuri yisumbuye. Gusa nari mfite umushinga wo gufasha abana b’abakobwa guhindura imyumvire no kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi.”

“Ntekereza ko iyo nza kumenya umukino wo gutwara imodoka mbere ya Miss Rwanda nari kujya gukina imodoka. Abanzi mu mabyiruka yanjye bakubwira ko nari kuba umukinnyi w’uyu mukino rwose kurusha kujya muri Miss Rwanda.”

Kalimpinya avuga ko yihaye imyaka ibiri cyangwa itatu akina amarushanwa y’imbere mu gihugu, bityo ko vuba azatangira kwitabira ari mpuzamahanga.

Kalimpinya Queen ni umwe mu bari mu bukangurambaga ‘Empowered30’ bugamije gufasha abafite ibyo bagezeho gusangiza abandi urugendo rw’iterambere ryabo kugira ngo babe barwigiraho
Kalimpinya Queen yanditse amateka atandukanye mu gusiganwa mu modoka
Kalimpinya yateye umugongo iby'amarushanwa y'ubwiza ayoboka amasiganwa
Kubana na musaza we, byatumye Kalimpinya akunda umukino ufatwa nk'uw'abahungu
Queen Kalimpinya yifuza ko yazaba umukinnyi mwiza ku rwego Nyafurika
Umukino wo gusiganwa mu modoka byatumya ahabwa amahirwe yo kuba umwe mu bise amazina abana b'ingagi
Umukino wo gusiganwa mu modoka wageje Queen Kalimpinya kuri byinshi
Queen Kalimpinya ahamya ko asigaye akunda umukino wo gusiganwa mu modoka kurenza indi yose
Kalimpinya Queen yerekeje umutima ku marushanwa yo gusiganwa mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .