Umuhango wo guhemba amakipe yitwaye neza wabereye kuri GS Indangaburezi aho wabanjirijwe n’umukino wa nyuma mu bahungu n’abakobwa bakina Volleyball.
Iyi mikino yitabiriwe n’Abayobozi b’Akarere batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema; Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Mbabazi M. Louis, n’abayobozi batanduakanye baturutse muri Minisiteri ya Siporo n’imirenge itandukanye mu Karere.
Hatanzwe ibihembo bitandukanye no ku nzego zitandukanye, by’umwihariko ku makipe yitwaye neza. Abitabiriye habahwe ubutumwa bwo gukomeza kwita kuri siporo mu mashuri yose no mu Karere muri rusange, kuzamura impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye, gufasha no guherekeza amakipe yitwaye neza ku rwego rukurikiyeho.
Mu batarengeje imyaka 20, amakipe yitwaye neza muri Basketball y’abahungu ni Lycée de Ruhango, APARUDE na E.SC. Byimana mu gihe mu bakobwa ari Lycée de Ruhango, E.SC. Byimana, na Collège Adventiste.
Muri Volleyball y’abahungu, Gitisi TSS, E.SC. Byimana na Collège Karambi mu gihe abakobwa ari GS Indangaburezi, E SC. Byimana na GSNDL Byimana.
Muri Handball y’abahungu ni E.S Kigoma, E SC. Byimana na Gitisi TSS naho mu bakobwa ni E.S Kigoma na Gitisi TSS.
Mu mupira w’amaguru w’abakobwa, amakipe yitwaye neza ESAPAG, E.SC Byimana na Kinazi TSS mu gihe GS Munanira, GS Ruhango Catholique na GS Mwendo.
Muri Rugby y’abahungu n’abakobwa hatsinze Gitisi TSS naho muri Basketball y’abakina ari batatu, amashuri yitwaye neza ni E.S Mukingi, Collège Adventiste na Collège Karambi.
Muri Beach Volleyball, abitwaye neza ni Gitisi TSS na E.SC. Byimana.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, muri Handball y’abahungu bakomeje EP Gitisi Catholique, GS Muyange na EP Mayebe naho mu bakobwa hakomeza EP. Gitisi Catholique, EP Mayebe na GS Muyange.
Muri Rugby y’abahungu ni GS Gikoma GV, EP Gitisi Catholique na EP Mugomba naho mu bakobwa ni GS Gikoma GV, EP Mugomba na EP Gitisi Catholique.
Muri Basketball y’abahungu n’abakobwa, abitwaye neza ni CS Amizero na Bright Future naho muri Volleyball y’abahungu ni CS Amizero, EP Gitisi Catholique na EP Kirengeri mu gihe mu bakobwa ari CS Amizero, EP Kirengeri na EP Gitisi Catholique.
Umupira w’amaguru mu bahungu ni EP Mugomba, GS Munini na EP Kanyinya mu gihe mu bakobwa ari EP Gitisi Catholique, EP Mugomba na EP Ntinyinshi.
Mu batarengeje imyaka 16, muri Basketball y’abahungu, amakipe yitwaye neza E.SC. Byimana, College Adventiste na Bright Fute naho mu bakobwa ni College Adventiste na E.SC. Byimana.
Muri Volleyball y’abahungu n’abakobwa ni E.SC. Byimana naho mu mupira w’amaguru w’abahungu ni GS Karambi, GS Mbuye na College Adventiste mu gihe mu bakobwa ari GS Rwinyana, GS Karambi na GS Mwendo. Ni mu gihe muri Handball y’abahungu ari E.S Kigoma naho mu bakobwa hakaba GS Muyange.
Uretse amakipe yitwaye neza yahembwe, hahembwe kandi n’imirenge itatu yitwaye neza ari yo Mbuye, Kabagali na Kinihira.





































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!