00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugby: Inteko rusange yemeje itangira rya Shampiyona inatora Umunyamabanga mushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 February 2025 saa 09:12
Yasuwe :

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda bemeje ko Shampiyona ya 2025 izatangira ku wa 22 Werurwe mu gihe Habimana Samuel yatorewe kuba Umunyamabanga mushya.

Byakorewe mu Nteko Rusange ngaruka mwaka Isanzwe, yateraniye mu cyumba cy’inama cya Komite Olempike y’u Rwanda, i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025.

Yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse.

Nyuma yo kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo ‘Ibikorwa byaranze umwaka ushize, ibiteganyijwe muri uyu mwaka no kugezwaho raporo y’uko umutungo w’Ishyirahamwe wakoreshejwe mu mwaka ushize’, hakurikiyeho igikorwa cyo kwemeza igihe Shampiyona izatangirira ndetse n’amatora yo kuzuza imyanya yari ifite ibyuho.

Muri iyi myanya, harimo uw’Umunyamabanga Mukuru ndetse na Komisiyo zitandukanye, zirimo Komisiyo Nkemurampaka na Komisiyo y’Abajyanama.

Abanyamuryango bemeje ko Shampiyona izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, imikino y’Umunsi wa Mbere ikazakomeza no ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025.

Amakipe 12 azitabira iyi shampiyona yagabanyijwe mu matsinda abiri, akazakina imikino ibanza n’iyo kwishyura hagati yayo, ayahize ayandi akazahurira mu mikino ya kamarampaka [Play-Offs], izagena uzegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Igikombe cy’umwaka ushize cyegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer RFC yo mu Mujyi wa Kigali, itsinze Resilience RFC ku mukino wa nyuma.

Lions de Fer RFC, 1000 Hills Rugby, Muhanga Thunders RFC, Resilience RFC, Kigali Sharks RFC, Alpha Kagugu RFC, UR Grizzlies, Gitisi TSS, Puma Kamonyi RFC, Rwamagana Hippos RFC na Burera Tigers RFC ni yo makipe azakina Shampiyona.

Amakipe mashya azakina muri Shampiyona y’uyu mwaka ni Alpha Kagugu RFC igiye gukina ku nshuro ya mbere, Muhanga Thunders RFC na 1000 Hills Rugby.

1000 Hills Rugby yari isanzwe ari umunyamuryango ariko mu mwaka ushize ntiyakinnye shampiyona kuko itari yujuje ibisabwa, mu gihe Muhanga Thunders RFC yari yakomwe mu nkokora n’amikoro.

Nyuma yo kuganira ku ngingo ya Shampiyona, hakurikiyeho igikorwa cy’amatora cyasize Habimana Samuel atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda.

Habimana Samuel wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Ikipe ya Resilience RFC yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasimbuye Muhire John Livingstone weguye kuri uyu mwanya muri Kamena 2024 mu gihe yari yatowe mu Ugushyingo 2023.

Habimana ni umwe mu banyamuryango shingiro bashinze Ikipe ya Resilience RFC mu 2015. Yayibereye kandi umukinnyi hagati ya 2015 na 2017, mbere y’uko yinjira mu buyobozi mu myanya itandukanye.

Indi myaka yatorewe, irimo umwanya w’umuyobozi ushinzwe Komisiyo Nkemurampaka, umuyobozi wungurije w’iyi Komisiyo n’Umunyamabanga.

Ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo Nkemurampaka hatowe Kayiranga Albert w’Ikipe ya UR Grizzlies, Umuyobozi wungirije hatorwa Uwitonze Félix w’Ikipe ya Lions de Fer RFC, mu gihe Umunyamabanga hatowe Muvunyi Mathieu wo mu Ikipe ya Kamonyi Panthers Womens RFC.

Ni mu gihe Murekatete Sandrine wo mu Ikipe ya Rwamagana Hippos RFC yatorewe umwanya w’Umunyamabanga wa Komite Ngenzuzi.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse
Muhire John Livingstone (ibumoso) ni we wahoze ari Umunyamabanga Mukuru
Habimana Samuel yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda
Abatowe muri za komisiyo
Abitabiriye iyi Nteko Rusange Isanzwe bifotoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .