Restrepo Jhonatan yegukanye Agace ka Karindwi, yandika amateka muri Tour du Rwanda 2020 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ishimwe Israel
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni Giocattoli - Sidermec yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe i Nyamirambo, yandika amateka mashya yo kuba umukinnyi wa kabiri wegukanye uduce tune mu irushanwa rimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020, isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ryakomereje i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, mu gace kabanziriza aka nyuma, kagizwe n’intera y’ibilometero 4.5.

Restrepo Jhonatan yakoresheje iminota itandatu n’amasegonda 32, yakurikiwe na Ghirmay Hailu Biniam wa Nippo Delko Provence wakoresheje 6’34’’.

Umunyarwanda wakoresheje ibihe bito ni Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa 11 akoresheje 6’55’’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, akinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani, agace yegukanye ni aka kane muri turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda. Kiyongereye ku ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020 kavuye i Huye kagana i Rusizi aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 39 ku ntera y’ibilometero 142; aka Gatanu ka Rubavu-Musanze n’aka Gatandatu ka Musanze-Muhanga kakinwe ku wa 28 Gashyantare 2020.

Agace kakiniwe muri Nyamirambo abasiganwa banyuze mu muhanda wo kwa Mutwe ahazwi nka Mur de Kigali kegukanywe na Restrepo Jhonatan ahita yinjira mu bitabo by’amateka muri Tour du Rwanda.

Ni uwa mbere utwaye uduce tune kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1 mu 2019 ndetse ni uwa kabiri kuva mu 2009 iri siganwa rigizwe mpuzamahanga rivuye kuri 2.2.

Agahigo ko kwegukana uduce tune mu irushanwa kari gafitwe n’Umunyamerika Kiel Reijnen wabigezeho mu 2011, akanegukana Tour du Rwanda y’uwo mwaka.

Bitandukanye n’uduce dutandatu twabanje cyangwa aka nyuma kazakinwa ku Cyumweru, aho abakinnyi bakinira mu makipe, uyu munsi buri wese yakinnye ku giti cye, asiganwa n’ibihe [Individual Time Trial].

Tour du Rwanda izasozwa ku wa 1 Werurwe 2020 hakinwa Agace ka Munani kazagurukira kuri Expo Ground i Gikondo kagasorezwa ku i Rebero ku ntera y’ibilometero 89.3.

Mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana ni Natnael Tesfatsion umaze gukoresha 20h38’58’’ mu duce turindwi akaba arusha Mugisha Moïse wa SACA wa kabiri umunota n’amasegonda 30.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

-  Video: Reba uko Restrepo Jhonatan yegukanye Agace ka Karindwi muri Tour du Rwanda 2020

Abakinnyi 11 ba mbere mu Gace ka Karindwi

  • Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Side) 06’32’’38
  • Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 06’34’’56
  • Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation Sui) 06’38’’
  • Main Kent (Protouch) 06’44’’80
  • Fedorov Yevgeniy (Vino - Astana Motors) 06’47’’05
  • Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cycl) 06’47’’11
  • Rajovic Dusan (Nippo Delko Provence) 06’47’’85
  • Jurado Lopez Christofer (Terengganu Inc. Tsg Cyc) 06’48’’41
  • Tesfom Sirak (Erythree) 06’49’’14
  • Shtein Grigoriy (Vino - Astana Motors) 06’50’’66
  • Areruya Joseph (Rwanda) 06’55’’13

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange: Ibilometero 799.7:

  • Tesfatsion Natnael (Erythrée) 20h38’58’’
  • Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) 20h40’28’’ (01’30’’)
  • Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation) 20h40’47’’ (01’49’’)
  • Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col 20h40’53’’ (01’55’’)
  • Main Kent (Protouch) 20h41’04’’ (02’06’’)
  • Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Siderm) 20h41’19’’ (02’21’’)
  • Ravanelli Simone (Androni Giocattoli – Siderm) 20h41’29’’ (02’31’’)
  • Areruya Joseph (Rwanda) 20h42’46’’ (03’48’’)
  • Andemeskel Awet (Israel Start - Up Nation) 20h43’08’’ (04’10’’)

-  Uko abakinnyi bigabanyije imyambaro yatanzwe

  • Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocatolli)
  • Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Natnael Tesfatsion (Érythrée)
  • Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Carlos Oyarzun (BAI- Sicasal)
  • Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)
  • Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Tesfatsion Natnael (Érythrée)
  • Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Hailu Biniam (Nippo Delko)
  • Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandAir: Tesfazion Natnael (Érythrée)
  • Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Mugisha Moïse (SACA)
  • Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Androni Giocatolli yo mu Butaliyani.

Kwa Mutwe abafana bari mu bicu...

Abafana buriye hejuru y'inzu aho bitegeye neza igare rihita mu mihanda y'i Nyamirambo
Indege ya Skol yarimo abanyamakuru bakurikirana isiganwa bafata amashusho atandukanye bari mu kirere
N'abakuze bishimira kureba amagare
Yashyizwe ku rutugu ashobora kureba igare neza, anazamura ibendera rya Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda 2020
Abafana bari bategereje kureba uko abakinnyi bahagera

AMAFOTO MENSHI Y’ABAKINNYI BASIGANWA MU MIHANDA Y’I NYAMIRAMBO

Abakinnyi babanje kwishyushya
Natnael Tesfatsion yahagurutse ari uwa nyuma. Yasoje ku mwanya wa 21
I Nyamirambo kwa Mutwe ahazwi nka Mur de Kigali haba hari abakunzi benshi b'umukino w'amagare

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro baraye bageze mu Rwanda bavuye muri Amerika barebye agace kakiniwe i Nyamirambo

Abahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bageze mu Rwanda ku wa 28 Gashyantare 2020 aho bitabiriye ibitaramo bazahuriramo na Israel Mbonyi.

Ibi bitaramo byiswe “Each one reach one” byateguwe mu rwego rwo gukangurira buri wese mu Banyarwanda kuba bafasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo bityo bigafasha kwihutisha ubukangurambaga bwa “Melody of New Hope”.

Mu gihe azamara mu Rwanda, Adrien Misigaro n’ikipe bazaba bari kumwe bazasura ibigo bitandukanye bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Igitaramo cy’i Kigali kizaba tariki 8 Werurwe 2020 muri Intare Arena mu gihe tariki 15 Werurwe 2020 bazakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Auditorium.

Adrien Misigaro (ibumoso) na Gentil Misigaro barebye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe mu mihanda y'i Nyamirambo
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imitangire ya Serivisi muri Cogebanque, Mukabanana Theonestine, yafashe ifoto ari kumwe na Adrien Misigaro (uwa kabiri ibumoso) na Gentil Misigaro

Restrepo yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka isaga icyenda

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan yegukanye uduce tune muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Yageze ku gahigo kari gafitwe n’Umunyamerika Kiel Reijnen wabikoze mu 2011, akanaryegukana.

- Ibyo wamenya kuri Restrepo wegukanye agace ka kane muri turindwi tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda 2020

Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani yavutse ku wa 28 Ugushyingo 1994.

Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye Pácora muri Colombia. Azwi no ku mazina ya Pácora cyangwa El Rayo, areshya na metero 1.71 mu gihe afite ibiro 69.

15:15: Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan wa Androni ni we wegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 mu gihe Natnael Tesfatsion yagumanye umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye urutonde rusange.

15:13: Natnael Tesfatsion ni we mukinnyi wa nyuma wahageze yakoresheje ibihe bingana na 6’59’’ mu gihe Mugisha Moïse yakoresheje 7’21’’.

-  URUTONDE RW’IBIHE ABAKINNYI BAKORESHEJE

Abakinnyi 67 ni bo basigaye mu isiganwa rigeze ku munsi waryo wa karindwi mu duce umunani tugomba gukinwa.

-  Bengayou Abdelraouf (Groupement Sportif des Pétroliers): 7’18’’
-  Dukuzumuremyi Fidel (SKOL Adrien Niyonshuti Academy): 7’51’’
-  Ben Youcef (Groupement Sportif des Pétroliers): 8’02’’
-  Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Ignite) : 7’39’’
-  Batmunkh Maral-Erdene (Terengganu Inc. TSG Cycling Team): 7’25’’
-  Uhiriwe Byiza Renus (Benediction Ignite): 7’11’’
-  António Dário (BAI - Sicasal - Petro de Luanda): 7’39’’
-  Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda): 7’12’’
-  Astafyev Stepan (Vino - Astana Motors): 7’33’’
-  Fourie James (Pro Touch): 7’25’’
-  Sellier Simon (Total Direct Energie): 7’03’’
-  Hakizimana Seth (SKOL Adrien Niyonshuti Academy): 7’31’’
-  Rajović Dušan (NIPPO DELKO One Provence): 6’47’’
-  Brand Sam (Novo Nordisk): 7’12’’
-  Planet Charles (Novo Nordisk): 6’57’’
-  Lahav Omer (Israel Start-Up Nation): 7’13’’
-  Cardis Romain (Total Direct Energie): 6’55’’
-  Henttala Joonas (Novo Nordisk): 7’02’’
-  Araujo Bruno (BAI - Sicasal - Petro de Luanda): 7’40’’
-  Uwizeye Jean Claude (Team Rwanda): 7’30’’
-  Jurado Cristopher Robin (Terengganu Inc. TSG Cycling Team): 6’48’’
-  Taaramäe Rein (Total Direct Energie): 6’58’’
-  Habimana Eric (SKOL Adrien Niyonshuti Academy): 7’09’’
-  Gahemba Barnabé (Team Rwanda): 7’28’’
-  Chzhan Igor (Vino - Astana Motors): 6’58’’
-  Kipkemboi Salim (Bike Aid): 7’06’’
-  Oyarzún Carlos Iván (BAI - Sicasal - Petro de Luanda): 7’02’’
-  Ourselin Paul (Total Direct Energie): 6’56’’
-  Lozano David (Novo Nordisk): 7’17’’
-  Munyaneza Didier (Benediction Ignite): 7’32’’
-  Nsengiyumva Shemu (SKOL Adrien Niyonshuti Academy): 7’17’’
-  Lagab Azzedine (Groupement Sportif des Pétroliers): 7’21’’
-  Ligthart Pim (Total Direct Energie): 7’02
-  Buru Temesgen (Ethiopie): 7’26’’
-  Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie): 8’54’’
-  Kruger Hendrik (Pro Touch): 7’09’’
-  Byukusenge Patrick (Benediction Ignite): 7’04’’
-  Ovett Freddy (Israel Start-Up Nation): 7’04’’
-  Tesfom Sirak (Erythrée): 6’49’’
-  Kangangi Suleiman (Bike Aid): 7’12’’
-  Debesay Mekseb (Bike Aid): 7’00’’
-  Abreha Negasi (Ethiopie): 7’40’’
-  Tewelde Mehari (Erythrée): 7’30’’
-  Fedorov Yevgeniy (Vino - Astana Motors): 6’47’’05
-  Debesay Mekseb (Bike Aid): 7’00’’
-  Hailu Hailemelekot (Ethiopie): 7’46’’
-  Gabburo Davide (Androni Giocattoli - Sidermec): 6’58’’
-  Yemane Dawit (Erythrée): 7’06’’
-  Díaz José Manuel (NIPPO DELKO One Provence): 7’12’’
-  Mugisha Samuel (Rwanda): 7’00’’
-  Muñoz Daniel (Androni Giocattoli - Sidermec): 7’12’’
-  Holler Nikodemus (Bike Aid): 6’57’’
-  Shtein Grigoriy (Vino - Astana Motors): 6’50’’
-  Manizabayo Eric (Benediction Ignite): 7’26’’
-  Mulubrhan Henok (Erythrée): 6’55’’
-  Ghirmay Hailu Biniam (NIPPO DELKO One Provence): 6’34’’
-  Awet Gebremedhin Andemeskel (Israel Start-Up Nation): 7’05’’
-  Hailemichael Mulu Kinfe (NIPPO DELKO One Provence): 7’08’’
-  Areruya Joseph (Team Rwanda): 6’55’’
-  Restrepo Jhonatan (Androni Giocattoli - Sidermec): 6’32’’
-  Main Kent (Pro Touch): 6’44’’
-  Ravanelli Simone (Androni Giocattoli - Sidermec): 6’58’’
-  Schelling Patrick (Israel Start-Up Nation): 6’38’’
-  Quintero Carlos (Terengganu Inc. TSG Cycling Team): 6’47’’
-  Mugisha Moïse (SKOL Adrien Niyonshuti Academy): 7’21’’
-  Natnael Tesfatsion (Erythrée): 6’59’’

15:05 Umunya-Colombia Restrepo Jhanatan wa Androni Giocattoli - Sidermec watsinze uduce dutatu muri dutandatu duheruka muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, ni we uhagaze neza kugeza ubu, aho yakoresheje iminota 6’32’’. Areruya Joseph ni uwa karindwi n’iminota 6’55’’.

-  Oyarzún Carlos Iván yagumanye umwenda w’umukinnyi uzamuka cyane

14:58: Umukinnyi Oyarzún Carlos Iván ukinira ikipe ya BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola yagumanye umwambaro w’umukinnyi uzamuka cyane utangwa na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque.

14:45 Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite ni we Munyarwanda umaze kwitwara neza mu bamaze gukina. Yakoresheje iminota 7’04’’. Kugeza ubu ni uwa 12 ku rutonde rw’agateganyo.

14:37: Kugeza ubu Dusan Rajovic ukinira Nippo Delko yo mu Bufaransa ni we wari umaze gukoresha ibihe byiza, aho yakoresheje iminota 6’47’’. Akurikiwe na Cristopher Robin Jurado wa Terengganu wakoresheje 6’48’’ mu gihe Charles Planet wa Novo Nordisk, yakoresheje 6’57’’.

-  UMUYOBOZI WA UCI YAREBYE AGACE KASOREJWE I NYAMIRAMBO

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Amina Lanaya, ari mu bitabiriye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020.

Lanaya yageze mu Rwanda ku wa Gatanu, mu ruzinduko rugamije kureba aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare izaba mu 2025.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo u Rwanda rwatanze ibisabwa byose, rusaba ko rwazakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera muri Afurika, rukaba ruhanganye na Maroc.

Uretse kureba aho u Rwanda rugeze imyiteguro mu rugendo rwo kwakira Shampiyona y’Isi, Amina Lanaya, yavuze ko yaje no guhagararira Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi muri Tour du Rwanda 2020.

Ku bijyanye n’aho yasanze u Rwanda rugeze imyiteguro, Amina Lanaya, yashimye aho bigeze, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu gifite imihanda myiza kandi ko n’Abanyarwanda bakunda cyane umukino w’amagare.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Amina Lanaya, yarebye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020 kakiniwe i Nyamirambo
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yakiriye Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2020
Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya, yahetswe mu ngobyi ya kinyarwanda

-  Inzira bakoresheje

Inzira yakoresheje ni uguhaguruka ku Ishuri ribanza ry’Intwari i Nyamirambo-Cosmos-Tapis rouge-Nyakabanda-Kwa Mutwe (Mur de Kigali) bagasoreza 40.

Umusozi wo kwa Mutwe umaze kumenyekana mu mukino w’amagare ku Isi. Benshi bawita urukuta rwa Kigali, ’Wall of Kigali’. Abafana baryoherwa no kubona abakinnyi bahanyura bashinyiriza bamaze kuba benshi. N’uyu munsi ntabwo bahatanzwe bari kwihera ijisho abanyonzi.

-  ABAKINNYI BARI IMBERE MU BASOJE

14:29: Kugeza ubu Dusan Rajovic ukinira Nippo Delko yo mu Bufaransa ni we wakoresheje ibihe byiza, aho yakoresheje iminota 6’47’’. Akurikiwe na Charles Planet wa Novo Nordisk wakoresheje 6’57’’.

MU BAKINNYI BATANU BA MBERE UMUNYARWANDA ARACYAYOBOYE

14:11: Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Ignite) yahageze akoresheje 7’39’’, ni we umaze gukoresha ibihe bito muri batanu ba mbere bamaze gusiganwa.

14:10: Dukuzumuremyi Fidel (SKOL Adrien Niyonshuti Academy) ni we Munyarwanda wageze kuri 40 aho abasiganwa bari gusoreza. Yakoresheje 7’51’’.

UMUKINNYI WA MBERE YAHAGEZE

14:08: Hadj-Bouzit (Groupement Sportif des Pétroliers) wahagurutse bwa mbere, yakoresheje 8’05’’ ku ntera y’ibilometero 4.5. Yakurikiwe na Bengayou (GSP) wakoresheje 7’18’’.

Uko Abanyarwanda bahagurutse

Umunyarwanda wahagurutse mbere ni Dukuzumuremyi Ali Fidèle wa SACA. Yagiye saa 14:03 mu gihe Nzafashwanayo Jean Claude ari we wa mbere muri Benediction Ignite, wagiye saa 14:04 mu gihe Uhiriwe Byiza Renus ari saa 14:04 naho Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda ni saa 14:08.

Mugisha Moïse yahagurutse saa 15:05 mbere y’uko umukinnyi wa nyuma, ari na we wa mbere ku rutonde rusange. Tesfatsion Natnael ukomoka muri Erythrée, yahagurutse saa 15:06.

14:00: Umukinnyi wa mbere yahagurutse. Ni Karim Hadjbouzit ukinira Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria. Yakurikiwe na mugenzi we, Bengayou Abdenour nyuma y’umunota umwe.

-  Abasiganwa bari kugenda bakurikirana. Hagati y’umukinnyi n’undi harimo umunota umwe.

- Uko byifashe i Nyamirambo mu mafoto

Abafana b'amagare i Nyamirambo batangiye kuhagera hakiri kare
Hakinwe imikino itandukanye

Icyizere ku Munyarwanda kingana gute uyu mwaka?

Kugeza ubu abayoboye isiganwa ni:

  1. Tesfatsion Natnael (Erythrée) 20h31’59’’
  2. Mugisha Moise (Skol Adrien Cycling Academy) 20h33’07’’
  3. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col) 20h34’06’’

Umunyarwanda Mugisha Moïse avuga ko iyi minsi ibiri isigaye ngo Tour du Rwanda 2020 isozwe, itandukanye n’iyindi yabanje, ariko agiye gukora ibishoboka kugeza ku munsi wa nyuma.

Ati “Iminsi ibiri ya nyuma itandukanye n’iyindi. Sinzi niba ejo [uyu munsi] nasiga abandi bose muri buriya bilometero 4.5. Nzakora ibyo nshoboye kugira ngo nkabanye ibihe noneho ku munsi wa nyuma ndebe ko nabikuramo byose.”

13:10: Abasiganwa batangiye kugera i Nyamirambo. Abakinnyi barimo aba Novo Nordisk bamaze kugera ahatangirira isiganwa ku Ishuri ry’Intwari. Abantu ni benshi baje kwirebera uko abakinnyi bitwara kuri uyu munsi ubanziriza uwa nyuma.

Agasozi ko kwa Mutwe karaza kugora benshi

Ku bwa Ntiyamira Jean Sauveur, Komiseri urambye muri Tour du Rwanda, asanga abakinnyi bataza koroherwa n’agace k’uyu munsi bitewe n’agasozi karimo ko kuzamuka kwa Mutwe.

Ati “Ariko mwitonde cyane, kuko aka gace karimo umusozi umaze kwamamara ku isi hose Mur de Kigali. Twe abanyarwanda tuhazi nko kwa Mutwe i Nyamirambo. Aha ni ukwitonda cyane kuko birashoboka ko umukinnyi ushoboye kwitwara igice kinini, ashobora gukora amateka agahindura ibintu bitewe n’uyu musozi wo kwa Mutwe uri kuri Cat ya 1 ugoye cyane kuzamuka.”

Umujyi wa Kigali mu mateka ya Tour du Rwanda

Ni ku nshuro ya 39 Umujyi wa Kigali utangiriyemo agace ka Tour du Rwanda mu gihe ari ku nshuro ya mbere Mur de Kigali (Kwa Mutwe) hagiye gusorezwa agace k’iri siganwa rizenguruka igihugu.

Imiterere y’Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020

Abakinnyi bahagurukiye ku ishuri “Intwari i Nyamirambo”, berekeza Tapis Rouge, bamanuka mu Nyakabanda. Bazamuka kwa Mutwe, basoreza kuri 40 ku ntera y’ibilometero 4.5.

Uko abakinnyi bigabanyije imyambaro itangwa kugeza ubu:

  • Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocatolli)
  • Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Natnael Tesfatsion (Érythrée)
  • Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Carlos Oyarzun (BAI- Sicasal)
  • Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)
  • Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Tesfatsion Natnael (Érythrée)
  • Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Patrick Schelling (Israel Start-up Nation)
  • Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandAir: Tesfazion Natnael (Érythrée)
  • Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Mugisha Moïse (SACA)
  • Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Androni Giocatolli (yo mu Butaliyani).

-  Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda 2020, yegereza Abanyarwanda serivisi z’imari

Cogebanque iri gusobanurira abitabiriye Tour du Rwanda serivisi zitandukanye z’imari nuko bazikoresha mu guhindura ubuzima bwabo.

Muri gahunda za Cogebanque Plc zo gufasha Abanyarwanda kuzamura ubukungu bwabo no gukemura ibibazo bitandukanye, iyi banki yakomeje gushyira abakiliya igorora ibaha inguzanyo ku mushahara izwi nka ‘Gisubizo Loan Express’, itangwa nta ngwate.

Gisubizo Loan Express ni inguzanyo Cogebanque itanga ku bakiliya bayo babona umushahara wa buri kwezi. Ni inguzanyo ikubye inshuro zigera kuri 15 z’umushahara umuntu ahembwa ku kwezi, na we akagenda yishyura agera kuri 50% by’umushahara we buri kwezi.

Usabye iyi nguzanyo, ayibona mu gihe kitarenze iminsi mike iyo yujuje ibisabwa.

Gisubizo Loan Express iri gutangwa mu buryo buvuguruye ishobora kwishyurwa mu myaka itanu mu gihe kuyibona bifata iminsi mike ku wujuje ibisabwa.

Iyo umukiliya ashaka kwishyura inguzanyo mbere y’igihe, nta bundi bwishyu bw’inyongera asabwa yaba yishyura yose cyangwa igice. Umukiliya ashobora gukurikirana imiterere y’uburyo bwo kwishyura kandi akoresheje porogaramu ya CogemBank.

Bruce Melodie yataramiye abakunzi b'umuziki we i Nyamirambo. Yaririmbye indirimbo zirimo "Kungola", "Catherine", "Ndumiwe'' n'izindi
Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye amahirwe y’iterambere ari mu gukorana na Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque
Bruce Melodie yaririmbiye mu bice bitandukanye by'igihugu muri Tour du Rwanda 2020, agaragarizwa urukundo
Yari yishimiye kubona aririmbirwa na Bruce Melodie na Bull Dogg
Bruce Melodie uri mu bahanzi bafite igikundiro yanyuze benshi
Bull Dogg yataramiye abakunzi be i Nyamirambo
MC Buryohe aganira n'abakunzi b'amagare bari bamaze kureba Agace ka Karindwi kasorejwe i Nyamirambo

-  Rwanda Foam yegereje Abanyarwanda ibicuruzwa bishya

Rwanda Foam imaze imyaka 37 ifasha Abanyarwanda koroherwa no kubona aho kurambika umusaya, itanga ibicuruzwa birimo matela n’imisego biramba kandi bihendutse.

Rwanda Foam yatangiranye na Tour du Rwanda 2016, itera inkunga iri siganwa kuri iyi nshuro yaherekejwe na Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo n’umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] basusurukije abakiliya b’amagare mu gihugu hose.

Shaddy Boo yaherekeje Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2020
Jay Polly yasabwe kuririmbira i Nyamirambo ahita atangira ati "Ndacyariho ndahumeka..."

-  Menya Nyamirambo ahabereye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2020

Nyamirambo ni agace gaherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; gakunda kuvugwa cyane bitewe n’uko abagaturiye baba bafite umwihariko w’imibereho itandukanye cyane n’iy’abatuye mu tundi duce.

Benshi mu banyamujyi bemeza ko bazi aka gace kubera ko ari ko ka mbere k’Umujyi wa Kigali kagaragaramo ibintu bihendutse cyane yaba ibyo kurya, kwambara cyangwa inzu zo gukodesha.

Nyamirambo ni hamwe mu misozi yapfiriyemo Abanyoro batagira ingano, cyane cyane mu bice bikikije umusozi wa Kigali kuri Stade ya Nyamirambo no ku Musigiti w’Abayisiramu no mu gace bakunze kwita Kuryanyuma.

Bitewe n’Abanyoro benshi bahaguye, babuze gishyingura maze Abashumba baragiye inka bakagira batya bakabona umurambo w’umuntu, abahinzi bajya gutema ibihuru ngo bahinge, bagasangamo umurambo w’Umunyoro washangutse.

Abahigi batamitse umuheto, impigi zabo zikabazanira imirambo y’Abanyoro. Ibyo byatumye ababibonye batangarira ibyo barimo kubona ni ko kugira bati “Aha si ahantu ho kubabwa n’abantu, ni ah’imirambo’’.

Uko ni ko bakurijeho kuhita Nyamirambo, hacibwa iteka ryo kuzajya hashyingurwa hagahinduka irimbi, ko nta muntu uzongera kuhatura.

Amateka y’ibyahabaye yatumye hagirwa n’umwihariko wo gushyingurwamo n’imisozi ihegereye nk’ahari irimbi rya Rugarama na bugingo n’ubu. Nyamirambo: Bivuga ahatuwe n’imirambo, ahahariwe gushyingurwa, Inturo y’Abazimu (abantu bapfuye).

Amafoto: Niyonzima Moïse na Umurerwa Delphin

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .