Restrepo Jhonatan yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020, Biniam afata umwambaro w’umuhondo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ishimwe Israel
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020 akoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 39, yakurikiwe na Hailu Biniam wasizwe isegonda rimwe.

Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa 16 arushwa n’uwa mbere umunota umwe n’amasegonda 31.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2020, Tour du Rwanda yakomereje i Rusizi hakinwa umunsi wayo wa gatatu, mu gace kavuye i Huye kerekeza mu Karere ka Rusizi, ku ntera y’ibilometero 142.

Hailu Biniam ukinira Nippo Delko wasoje ku mwanya wa kabiri mu gace ka Huye-Rusizi yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, anafata umwambaro w’umuhondo wari umaze iminsi ibiri uri ku rutugu rwa FedoroV Yevgeniy.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Abakinnyi ba mbere mu gace ka gatatu:

  1. Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli - Side Col) 03h47’39’’
  2. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 03h47’40’’ 01’’
  3. Mulueberhan Henok (Erythrée) 03h47’48’’ 09’’
  4. Tesfazion Natnael (Erythrée) 03h47’50’’ 11’’
  5. Diaz Gallego Jose Manuel (Nippo Delko Provence) 03h47’50’’ ’’
  6. Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation) 03h47’50’’ ’’
  7. Quintero Noreña Carlos Julian( Terengganu Inc. Tsg Cyc Col) 03h47’50’’ ’’
  8. Muñoz Giraldo Daniel (Androni Giocattoli - Side Col) 03h47’59’’ 20’’ Andemeskel Awet (Israel Start - Up Nation) 03h48’07’’ 28’’
  9. Yemane Dawit (Erythrée) 03h48’30’’ 51’’

Abandi baje hafi:

  • 16 Areruya Joseph (Rwanda) 03h49’10’’ 01’31’’
  • 17 Taaramäe Rein (Total Direct Energie) 03h49’12’’ 01’33’’
  • 18 Mugisha Moise (Skol Adrien Cycling Aca) 03h49’50’’ 02’11’’
  • 19 Debesay Mekseb (Bike Aid) 03h50’57’’ 03’18’’
  • 20 Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 03h51’01’’ 03’22’’

Abakinnyi batanu ku rutonde rusange nyuma y’Agace ka Gatatu (ibilometero 376.9)

  1. Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 09h36’18’’
  2. Mulueberhan Henok (Erythrée) 09h36’23’’ 05’’
  3. Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col) 09h36’30’’ 12’’
  4. Tesfazion Natnael (Erythrée) 09h36’36’’ 18’’
  5. Schelling Patrick (Israel Start - Up Nation) 09h36’36’’ ’’

Abandi:

  • 13 Areruya Joseph (Rwanda) 09h37’56’’ 01’38’’
  • 15 Taaramäe Rein (Total Direct Energie) 09h38’01’’ 01’43’’
  • 16 Lozano Riba David (Team Novo Nordisk) 09h38’11’’ 01’53’’
  • 17 Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academ) 09h38’39’’ 02’21’’
  • 23 Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 09h40’07’’ 03’49’’
  • 24 Manizabayo Eric Benediction Ignite Rwa 09h40’07’’ ’’
  • 25 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 09h40’09’’ 03’51’’
  • 26 Fedorov Yevgeniy (Vino - Astana Motors) 09h40’16’’ 03’58’’
  • 27 Habimana Jean Eric (Skol Adrien Cycling Academ) 09h40’59’’ 04’41’’

-  Uko ibihembo byatanzwe

-  Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Restrepo Valencia Jhonatan (Androni)

-  Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Hailu Biniam (Nippo Delko)

-  Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Yemane Dawit (Érythrée)

-  Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: Yemane Dawit (Érythrée)

-  Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Hailu Biniam (Nippo Delko Provence)

-  Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Yemane Dawit (Érythrée)

-  Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Hailu Biniam (Érythrée)

-  Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Areruya Joseph

-  Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: (Érythrée)

Hailu Biniam ni we mukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika
Hailu Biniam wa Nippo Delko Provence ni we wambaye umwambaro w'umuhondo utangwa na Rwanda Tea
Restrepo Valencia Jhonatan wa Androni yahembwe na SKOL nk'umukinnyi wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020
Ikipe nziza ihembwa na Inyange industries, yabaye Érythrée
Hailu Biniam ahabwa igihembo cy'umukinnyi ukiri muto
Yemane Dawit yahembwe na Cogebanque nk'uwahize abandi mu kuzamuka imisozi
Yemane Dawit yahize abandi mu kabaduka, amanota atangirwa hagati mu isiganwa
Areruya Joseph ni we Munyarwanda uhagaze neza mu isiganwa

-  Amafoto ya Restrepo Jhonatan wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020, kasorejwe i Kamembe

Restrepo Jhonatan yageze i Kamembe ari imbere

13:22: Umunya-Colombia Restrepo Jhonatan ni we wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020.

-  Ibyo wamenya kuri Restrepo

Restrepo ukinira Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani yavutse ku wa 28 Ugushyingo 1994. Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye Pácora muri Colombia, apima ibiro 73, akaba areshya na metero 1.78.

13:15: Abakinnyi batatu bacomotse mu bandi bashaka gutsinda

Mu gihe habura ibilometero bitanu ngo agace ka Huye-Rusizi karangire, abakinnyi batatu bavuye muri bagenzi babo, bagiye gusiganwa bahatana kugera ku murongo bari imbere.

-  IBILOMETERO 10 BYA NYUMA

13:10: Abakinnyi benshi bavuye inyuma bafata abari bayoboye. Ubu bari kugendera mu gikundi. Umukinnyi uzi kuzamuka cyane ni we wegukana aka gace. Kuva mu kadasomwa hari akazamuko kanini ku buryo ugaterera akagera imbere y’ahahoze Gare ya Rusizi ariwe uhabwa amahirwe yo kwegukana aka gace.

Mu gihe bahagera ari benshi, umukinnyi uzi gutambika arasiga abandi cyane ko aka gace kasorejwe ahantu hatambika.

-  Abakinnyi benshi batangiye gukoresha imbaraga nyinshi

13:06: Hamaze kugendwa ibilometero 123 - Schelling (Israel) na Restrepo (Androni) bashatse kuva muri bagenzi babo icumi.

Mu bilometero 124, abakinnyi icyenda icyenda bari imbere barimo Schelling na Andemeskel (Israel), Restrepo (Androni), Mulueberhan, Tesfazion na Yemane (Erythrée), Biniam Girmay Hailu na Mulu Kinfe Hailemichael (Nippo), Quintero (Terengganu). Basize igikundi kirimo Fedorov ho 1’50’’.

  • Mulu Kinfe Hailemichael (Nippo-Delko) nawe yagerageje gukurikira abandi.

12:50: Abakinnyi bageze mu Bushenge. Taaramae (Total-Direct Energie) yacomotse mu gikundi. Akurikiwe n’abakinnyi 10. 

Ibilometero bya nyuma abakinnyi bari gukubana

12:45: Abakinnyi bageze kuri Shangazi. Bamaze kugenda ibilometero 121.

Igikundi kirimo Fedorov ufite umwambaro w’umuhondo cyakurikiye abari imbere. Bagisizeho 27’’.

12: 25: Abakinnyi barindwi bari imbere basohotse muri Nyungwe. Bamaze kugenda ibilometero 100. Fedorov ari mu gikundi cya kabiri cyasizwe amasegonda 36.

Mu bilometero 114, ikinyuranyo hagati y’igikundi n’abarimo Fedorov wambaye umwambaro w’umuhondo kigeze ku masegonda 50.

-  Amafoto yo mu muhanda mu Karere ka Nyamagabe

-  Umuvuduko mu isaha ya kabiri

Mu isaha ya kabiri Umuvuduko abakinnyi bari gukoresha wageze ku 32 km/h.

12:07: Abakinnyi bari imbere bageze mu bilometero 66 bamaze kunyonga. Basigaye ari barindwi. Basize igikundi ho 4’40’’.

Ku kilometero cya 74 bahageze ikinyuranyo kigeze ku 3’50’’.

-  Mugisha Samuel yatakiye mu Ishyamba rya Nyungwe

Abakinnyi binjiye mu Karere ka Nyamasheke basohotse muri Nyamagabe bayobowe na Mugisha Samuel na Yemane bagerageje gucomoka. Bamaze gusiganwa ibilometero 84.

Areruya Joseph na Buru Temesgen bahise babakurikira.

-  Amanota y’agasozi ka kabiri

1. Yemane

2. Munyaneza Didier

3. Debay

4. Mugisha Samuel

12:02: Areruya Joseph ni we uyoboye abandi. Akurikiwe na Munyaneza Didier na Mugisha Samuel. Bari muri Nyungwe hagati. Mu bilometero 58 basize igikundi ho 3’40’’.

-  Cogebanque yasobanuriye ab’i Rusizi uko bakwimakaza gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari

Korana na Cogebanque ku buryo bworoshye kandi buhendutse wifashishije ikoranabuhanga. Hari uburyo butandukanye wakoresha konti yawe mu ikoranabuhanga. Wakoresha *505#, wamanura (download) application ya Cogebanque “Coge mbank”, wakoresha amakarita (Mastercard &Smart cash), push &pull na internet banking. Gana stand ya Cogebanque cyangwa ugane Ishami rya Cogebanque rikwegereye. Ku bindi bisobanuro wahamagara ku murongo utishyuzwa 5050.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Kabiri bakorana na Banki Nkuru y’Igihugu mu gusobanurira abantu gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Ati “Mutugane ntituzabatenguha.’’

Cogebanque Plc imaze imyaka 20 itanga serivisi za banki mu Rwanda aho yahinduye ubuzima bw’abayigana binyuze mu kubafasha kubona no gukoresha serivisi zitandukanye z’imari.

Cogebanque nka Banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga, yagiye yaguka buri mwaka bituma inashyira imbaraga zayo muri serivisi zigamije guhindura imibereho myiza y’abaturagihugu.

Abakiliya bayigana bafashijwe gufunguza konti, kubitsa, kohereza no kubikuza amafaranga yabo kandi mu mutekano usesuye.

Cogebanque inatera inkunga ibindi bikorwa, izasangiza abakunzi b’amagare amahirwe ari mu gukoresha serivisi z’imari no kugendera mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku guhererekanya amafaranga bifashishije ikoranabuhanga.

Mu gushyigikira gahunda yo guherekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, abazitabira Tour du Rwanda bazoroherwa no kubona serivisi za Cogebanque banyuze ku ba ‘Agents’ cyangwa bakoresheje Mobile Banking, Internet Banking n’amakarita (MasterCard na smart cash).

Muri Tour du Rwanda 2020, Cogebanque niyo itanga umwenda w’umukinnyi wa mbere mu guterera imisozi mu duce (etape) twose umunani. Ni igihembo cyerekana ubwiza bw’u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi na Cogebanque akaba ari Banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga.

Uko iterambere ryagiye ryaduka, abantu bisanze guhererekanya amafaranga mu ntoki bigabanya umutekano wayo ndetse bikadindiza ubukungu bifuza kugeraho mu gihe gito.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) itangaza ko buri mwaka itakaza miliyari ebyiri zo gukoresha inoti nshya n’ibiceri kubera ko biba byashaje kuko abantu babihererekanya mu ntoki.

U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.

Abanye-Huye basobanuriwe uko bagendana n'ibigezweho muri serivisi z'imari
Cogebanque ifasha abakiliya bashya gufunguza konti, ikanabagira inama zo kurushaho kwizigamira
Bruce Melodie uri mu bahanzi bafite igikundiro mu minsi ya none ni we uri kugendana na Cogebanque muri Tour du Rwanda 2020
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, asobanurira Abanyarwanda ibyihariye muri serivisi z'imari

ARERUYA JOSEPH ARI IMBERE MU BACOMOTSE MU GIKUNDI BAYOBOYE

-  Areruya Joseph ni we mukinnyi uri imbere ku rutonde rusange mu bagera ku munani bari imbere. Bikomeje gutya akagera Rusizi mu b’imbere, yakwambara umwambaro w’umuhondo.

-  Abakinnyi batwaye Sprint [abavuduka cyane] ya kabiri

Amanota y’abavuduka cyane yatangiwe ku Kitabi, abasiganwa bitegura kwinjira muri Nyungwe.

1. Yemane Dawit (Erythrée)
2. Buru Temesgen (Ethiopie)
3. Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie)

Abakinnyi barindwi nibo binjiye muri Nyungwe bari imbere

-  Skol yaherekeje Tour du Rwanda

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Limited Rwanda, ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda 2020. Rutanga umusanzu mu kubaka umusingi uhamye mu mukino w’amagare. Ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi watwaye agace k’isiganwa.

Kuva muri Nyakanga 2018, Skol ifasha ingimbi zo mu makipe yo mu Rwanda kwitoreza mu Bubiligi. Muri Tour du Rwanda 2020 ifitemo ikipe yayo ifatanyije n’Ikigo cya Adrien Niyonshuti kigamije kuzamura impano mu mukino w’amagare (ANCA).

Iyi kipe yitwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA) ni nshya, iri ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane “continental’’, yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare.

Skol iri ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka. Isanzwe ikora ibinyobwa bitandukanye birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, virunga Gold, Panache Lemon byose biboneka hirya no hino mu gihugu ku giciro cyiza.

Ibi binyobwa byose biri kugurishirizwa ahasorezwa agace ka Tour du Rwanda 2020.

Skol yiyemeje kwica icyaka kuri buri gace gasorezwamo Tour du Rwanda

-  Video: Dusubize amaso inyuma ku gace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2020 Kigali-Huye kegukanywe na Mulu Kinfe Hailemicheal

11:20: Areruya Joseph (Team Rwanda), Samuel Mugisha (Rwanda), Yemane Dawit (Erythrée), Munyaneza Didier (Benediction Ignite), Buru Temesgen (Ethiopie), Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie), Kruger Hendrik (Pro Touch) na Jurado Cristopher Robin (Terengganu) bari imbere aho basize igikundi ho iminota ibiri amasegonda 42.

-  UMUTEKANO MURI NYUNGWE URACUNZWE!

Mu Ishyamba rya Nyungwe hacungiwe umutekano mu mpande zose. Ingabo z’u Rwanda ziri maso zireba uko ubungabungwa neza.

Mu mwaka ushize, muri iri shyamba abarwanyi b’Umutwe wa FLN wavugirwaga na Nsabimana Callixte wiyitaga Sankara bahagabye ibitero. Ubu umutekano urasesuye. Abantu baragenda bisanzuye ntacyo bikanga.

Ku rundi ruhande hari inyamaswa ziri gutembere zambukiranya umuhanda birimo ibitera. Uyoboye Tour ari gutanga itangazo asaba abari muri Nyungwe kwitondera inyamaswa ziri kugenda zambukiranya umuhanda.

11:12: Abakinnyi bari imbere basize igikundi umunota n’amasegonda 56. Binjiye mu Ishamba rya Nyungwe.

11:01: Ikinyuranyo gikomeje kwiyongera. Abakinnyi bari imbere bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 34.

10:56: Abakinnyi bari imbere barimo batatu b’Abanyarwanda, Abanya-Ethiopia babiri, na Erythrée, Afurika y’Epfo na Colombie bafitemo umukinnyi umwe. Bageze mu Gasarenda basize igikundi ho umunota umwe n’amasegonda 50.

-  Amanota y’abakinnyi bavuduka cyane

Abasiganwa bageze i Gasaka bamaze kugenda ibilometero 32. Amanota yahawe abakinnyi bavuduka cyane [sprint].

1. Yemane Dawit
2. Buru Temesgen
3. Jurado Cristopher Robin

-  Mu isaha ya mbere, abasiganwa bakoresheje umuvuduko wa 34,8km/h.

-  Amagare agiye kunyura muri Nyungwe ku nshuro ya kabiri mu mateka ya Tour du Rwanda

Tour du Rwanda yanyuze mu Ishyamba rya Nyungwe ku nshuro ya kabiri. Yaherukaga kuhanyura mu 2016.

Pariki ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ry’inzitane rimaze igihe kirekire muri Afurika nzima, amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’amoko asaga 300 y’inyoni bikurura ba mukerarugendo.

Pariki ya Nyungwe yabayeho mbere y’izindi mu gihe cyiswe icy’ubutita, ikungahaye ku runyurane rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 1068 y’ibimera, urwunge rw’ibiti by’indabyo zirimo ubwoko bw’ibito n’iby’inganzamarumbo bya lobelia. Harimo n’ibiti bivamo imiti ya Kinyarwanda.

Ifite umwihariko wo kuba ariho hari amasoko y’inzuzi nini muri Afurika. Harimo isoko y’uruzi rwa Nil mu burasirazuba n’iy’uruzi rwa Congo mu Burengerazuba.

Nyungwe ifite amoko asaga 300 y’inyoni abonekamo ayo mu bwoko bwa Ruwenzori Turaco, zikunzwe na ba mukerarugendo bazisura. Pariki Nasiyonali ya Nyungwe, kandi ikunze guca agahigo mu mapariki meza afite urusobe rw’ibinyabuzima bitaboneka ahandi ku Isi, birimo maguge zo mu bwoko bw’Inkomo, zibaho mu miryango isaga 400 zigenda ziri kumwe, Impundu, Ibitera, n’izindi nyinshi.

Imibare ya RDB igaragaza ko Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534,821 mu 2017 nyuma yo gusurwa na ba mukerarugendo 13,941.

10:42: Abakinnyi bari imbere basize igikundi ho umunota umwe n’amasegonda 14. Bamaze kugenda ibilometero 33.

-  Amanota y’agasozi ka kabiri

Amanota yabazwe abakinnyi bageze ahitwa i Gasaka.

1. Munyaneza Didier (Benediction Ignite)

2. Yemane Dawit (Erythrée)

3. Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie)

-  Amafoto menshi utabonye y’abakinnyi bitegura guhaguruka i Huye

Areruya Joseph wa Team Rwanda mbere yo guhaguruka mu Karere ka Huye
FedoroV Yevgeniy yahagurutse i Huye yambaye umwenda w'umuhondo. Mu mafunguro ya mu gitondo arenzaho icyayi cy'u Rwanda cyahebuje abanyamahanga kubeza ubwiza n'icyanga cyacyo
Gahunda ya Gerayo Amahoro ikomeje kwimakazwa muri Tour du Rwanda 2020. Umutekano wo mu muhanda urizewe
Polisi y'Igihugu iba icunze umutekano kugira ngo habeho imigendekere myiza ya Tour du Rwanda izirana n'impanuka
Imodoka ya IGIHE iri gukurikira isiganwa umunota ku wundi

-  Abakinnyi begukanye amanota y’agasozi ka mbere

Amanota y’agasozi ka mbere yatangiwe mu Karere ka Nyamagabe.

1. Munyaneza Didier (Benediction Ignite)
2. Yemane Dawit (Erythrée)
3. Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie)

-  Abakinnyi umunani bayobowe n’Umunyarwanda bari imbere

10:15: Abakinnyi umunani barimo Abanyarwanda babiri bari imbere mu bilometero 21 bimaze kugendwa.

Barimo Areruya Joseph (Team Rwanda), Samuel Mugisha (Rwanda), Yemane Dawit (Erythrée), Munyaneza Didier (Benediction Ignite), Buru Temesgen (Ethiopie), Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie), Kruger Hendrik (Pro Touch) na Jurado Cristopher Robin (Terengganu). Basize igikundi ho amasegonda 32.

-  Ibyo wamenya kuri Kamembe, Umujyi ukora ku Kiyaga cya Kivu

Umujyi wa Rusizi ni umwe muri itandatu yunganira uwa Kigali muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uko 35% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi bitarenze 2020.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko iyi mijyi izaba irimo ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi, uburyo bwo gutunganya imyanda, gufata amazi n’ibindi kandi igakorerwamo imishinga iteza imbere abaturage.

Benshi mu batuye Umujyi wa Rusizi n’abawugenda bemeza ko uko iminsi yicuma ugenda utera imbere binyuze mu bikorwaremezo byubakwa ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu, rugira uruhare mu kwagura ubuhahirane n’ibihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Uyu Mujyi uzwi nka Kamembe kuva mu myaka yo hambere, wabarizwagamo umurenge wa Kamembe, n’igice gito cya Mururu na Gihundwe mbere yuko hongerwaho imirenge ya Giheke na Nyakarenzo.

Nubwo inyubako zigezweho zikomeje kuzamurwa muri uyu mujyi haba hagati ndetse no mu nkengero zawo, witegeye ikiyaga cya Kivu ndetse n’imisozi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haracyagaragara n’inzu bivugwa ko zubatswe n’abacuruzi b’Abarabu baje mu gihe cy’abakoloni.

Akarere ka Rusizi kasorejwemo Agace ka Gatatu gakora ku Kiyaga cya Kivu

-  Umukinnyi uri imbere igikundi cyamucakiye!

10:00: Buru Tesmegen wari uri imbere igikundi cyamufashe. Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 18. Binjiye mu Karere ka Nyamagabe bari kumwe mu gikundi.

-  Abanyeshuri benshi bahagaze ku mihanda bategereje kureba amagare

Kuva mu Karere ka Huye ucyinjira muri Nyamagabe, hari abantu benshi ku mihanda bategereje kureba Tour du Rwanda. Bari kugaragaza akanyamuneza ndetse imodoka zitwaye abanyamakuru bagenda imbere y’amagare, bari kuzishimira bakoma amashyi.

09:57: Abakinnyi babiri bakurikiye Buru Tesmegen uri imbere. Ikinyuranyo kirimo kigeze ku masegonda 18.

Mu mboni za Sempoma: “Aka niko gace kabi muri Tour du Rwanda 2020
Umutoza wa Benediction Ignite, Sempoma Félix, avuga ko aka gace ka Huye-Rusizi ariko kabi mu isiganwa ry’uyu mwaka bitewe n’umuhanda wako.

Ati “Ni agace twakoreyemo imyitozo. Niba hari etape mbi muri etape tuzakina ni iya Huye- Rusizi. Ibaye mbi kubera uburyo umuhanda uteye. Ubushize twayikinnye tuva Rusizi tujya Huye, byari byiza kuko nta bigoye birimo.”

“Ariko ubu ukinjira mu ishyamba, wajya gusohoka ishyamba ukamanuka. Buriya rero niba hari ahantu hashobora gutanga ikinyuranyo na none ni mukumanuka. Iyo ugize ibyago ugahura n’umukinnyi uzi kumanuka, Mushobora kumanuka umusozi w’ibilometero bitanu, mukagera hasi yagusize iminota itatu kandi mwari kumwe.”

“Kandi muzamutse wa musozi w’ibilometero nubwo we atazi kuzamuka, wowe umusiga umunota umwe, amasegonda,…kuko kumanuka niho abantu basigira abandi cyane kurusha kuzamuka..”

“Iragoye cyane kuko irimo ibimanuka byinshi cyane kandi n’amakorosi arimo asaba ubuhanga.’’

09:50: Abakinnyi batatu barimo SCHELLING Patrick wa Israel Start-Up Nation; Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Ignite na LEMOS Hévio Jamba wa BAI - Sicasal - Petro de Luanda. Basizwe amasegonga 30 na Buru Tesmegen uri imbere mu gihe igikundi cyasigaye inyuma ho amasegonda 36. Abakinnyi bari imbere bamaze kugenda ibilometero icyenda.

09:44: Buru Tesmegen aracyari imbere y’igikundi mu bilometero bine bya mbere. Yagisize amasegonda 44. Abakinnyi bageze muri Nyamagabe.

-  Ugucomoka kwa mbere kwageragerejwe mu bilometero bibiri bya mbere

09:35: Buru Temesgen ukomoka muri Ethiopia yacomotse mu gikundi. Yahise ashyiramo amasegonda 22.

-  Abakinnyi bahagurutse ni 75

Abakinnyi bagiye gusiganwa mu gace ka Huye-Rusizi ni 75. Ntibarimo ÁVILA Edwin wa Israel Start-Up Nation waguye ku Gace ka Kabiri kasorejwe muri Huye na EYOB Metkel wa Terengganu Inc. TSG Cycling Team.

09:32: Abasiganwa basohotse mu Mujyi wa Huye binjira muri Nyamagabe. Batangiye kubarirwa ibihe. Aka gace karasorezwa mu Mujyi wa Kamembe imbere y’isoko.

09:28: Abakinnyi bahagurutse mu Karere ka Huye. Bagiye kugenda ibilometero 2.5 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe, basohotse mu Mujyi wa Huye uri mu yunganira Kigali.

08:55: Abakinnyi batangiye gusinya. Hari gusuzumwa imyirondoro y’abakinnyi nabo bagasinya mbere y’uko isiganwa ritangira.

08:45: Abakinnyi bari kwishyushya. Abasiganwa bose bageze aho isiganwa rigiye guhagurukira, batangiye kwishyushya mu mihanda y’Umujyi wa Huye mu gihe bitegura guhaguruka mu minota 45 iri imbere.

Ibyaranze iminsi ibiri ibanza ya Tour du Rwanda

Hailemichael Kinfe wegukanye agace ka Kigali- Huye, yabaye Umunya-Ethiopia wa kabiri wegukanye agace muri Tour du Rwanda. Undi wabikoze ni Bereket Desalegn Temalew watwaye ka Rubavu – Kinigi, kari aka gatandatu muri Tour du Rwanda 2018.

Kugeza ubu abakinnyi 56 nibo bamaze kwegukana uduce muri Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.

FedoroV Yevgeniy wegukanye agace ka mbere ka Kigali-Rwamagana-Kigali, ni we wambaye umwenda w’umuhondo ndetse yawuraranye ku nshuro ya kabiri. Jay Robert Thomson wa Afurika y’Epfo (2013) n’Umusuwisi Simon Pellaud (2018) nabo bararanye uyu mwenda amajoro abiri.

Abakinnyi bane bamaze kuva mu isiganwa ni: Oussama Chablaoui wa Groupement Sportif des Pétroliers wavuyemo atarangije ku munsi wa mbere. Hari kandi Edwin Avila wa Israel Star-up Nation, Umufaransa Rochas Remy n’Umusuwisi Behringer Oliver bavuyemo ejo hashize.

Tour du Rwanda ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka mu ntara zose z’igihugu, riri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 ryari ku rwego 2.2.

Huye na Rusizi bivuze iki mu mateka ya Tour du Rwanda?

Ni ubwa gatandatu agace ka Tour du Rwanda kagiye guhagurukira mu Mujyi wa Huye. Indi myaka ni mu:

  • 2012: Huye- Karongi
  • 2013: Huye- Kigali
  • 2014: Huye- Kigali
  • 2018: Huye- Musanze
  • 2019: Huye- Rubavu.

Ni ku nshuro ya kabiri kandi agace ka Tour du Rwanda kasorejwe i Rusizi. Ni nyuma y’icyari agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2016, kavuye i Karongi kerekeza i Rusizi. Umunyamerika Rugg Timothy ni we wakegukanye.

Imiterere y’Agace ka Huye- Rusizi

Aka gace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020 gafite intera y’ibilometero 142.
Abakinnyi bagiye guhaguruka saa 09:30 mu gihe byitezwe ko basesekara i Rusizi saa 13:25.

Barahagarukira imbere ya Sitasiyo SP, bakore urugendo rw’ibilometero 2.5 basiganwa nibagera ku Gasantere ka Gahenerezo aribwo batangira kubarirwa ibihe.

Muri aka gace, harimo udusozi tune dutangirwamo amanota: Umusozi wa mbere ku kilometero cya 24.3 uvuye ku Karambi werekeza mu Mujyi wa Nyamagabe, ufite ubutumburuke bwa metero 1862.

Uwa kabiri ni uwo ku Gasaka ufite ubutumburuke bwa metero 2035, uwa gatatu ukaba uwo mu ishyamba rya Nyungwe, uri ku kilometero cya 59.3, uri ku butumburuke bwa metero 2509.

Umusozi wa nyuma uri i Bushenge ku kilometero cya 126.7, ufite ubutumburuke bwa metero 1905.

Haraza gutangwa kandi amanota y’abakinnyi bazi kuvuduka (kubaduka kurusha abandi) kuri “Sprint intermediaire”. Aya mbere aratangirwa mu Gasaka mu gihe andi atangirwa i Kitabi.

Uko abakinnyi bahembwe ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2020:

Nyuma y’agace ka kabiri kavuye i Kigali kerekeza i Huye: Abakinnyi bigabanyije imyambaro itangwa mu isiganwa mu buryo bukirikira:

  • Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Mulu Kinfe Hailemichael
  • Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: FedoroV Yevgeniy (Vino- Astana Motors)
  • Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: FedoroV Yevgeniy
  • Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: FedoroV Yevgeniy
  • Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: FedoroV Yevgeniy
  • Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Hebra Negasi (Ethiopia)
  • Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Mulueberhan Henok
  • Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite
  • Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Vino- Astana Motors

Incamake ya Tour du Rwanda

Tour du Rwanda y’uyu mwaka iri kuba ku nshuro ya 12, nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya kabiri iri siganwa rigiye kuba riri ku cyiciro cya 2.1 nyuma y’iry’umwaka ushize ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana, ariko akaba atarimo uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Kanda hano urebe amafoto menshi ya Tour du Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .