Minisitiri Mukazayire uherutse gushyirwaho na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bagize Guverinoma, yakoze ihererekanyabubasha kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024.
Ni umuhango witabiriwe na Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ya Siporo, umwanya ushyizweho bwa mbere kuva iyo minisiteri yashingwa, Uwayezu François Régis wagizwe Umunyamabanga Uhoraho n’abandi bakozi bayo.
Mu butumwa bwatanzwe n’iyi Minisiteri ibunyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye “akazi kakozwe na Nyirishema no guha ikaze Mukazayire akamukorera mu ngata mu guteza imbere siporo y’u Rwanda.”
Nyirishema yahawe inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!