Iri rushanwa ryabaye umunsi umwe, ryari ryaritabiriwe n’amakipe icyenda yo mu Rwanda, yose hamwe yari afite abakinnyi 132.
Mu baryitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike yu Rwanda, Kajangwe Joseph; Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’impano muri Minisiteri ya Siporo, Habyarimana Florent, Byishimo Patrick wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Munyana Cynthia.
Ikipe ya Mako Sharks yabaye iya mbere n’amanota 2949,5, ikurikirwa na Vision Jeunesse Nouvelle yagize amanota 1191 mu gihe Cercle Sportif de Karongi Academy yagize amanota 860 ku mwanya wa gatatu.
Andi makipe yakurikiyeho mu myanya itandatu isigaye ni Aquawave Swim Club n’amanota 493, Kigali Sporting Swim Club n’amanota 400, Gisenyi Beach Aquatics Club n’amanota 261, Rwesero Swimming Club n’amanota 68, Rubavu Sporting Club n’amanota 30 ndetse na Rwamagana Canoe & Aquatics Club n’amanota 34,5.
Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, yashimye abakinnyi bitabiriye ndetse agaragaza ko siporo ari imwe mu nzira zo kwimakaza indangagaciro z’ubutwari ubumwe n’ubudahemuka mu gihugu.
Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, na we yashimangiye ko aya marushanwa afasha abakiri bato kuzamura urwego rwa siporo mu Rwanda, by’umwihariko mu mukino wo koga.
Yashimiye ababyeyi baba bafashe iyambere mu gushyikira abana babo kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Yabasabye gukomeza kuzamura uyu mukino ndetse yizeza ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu bikorwa bitandukanye by’ishyirahamwe.
Byishimo Patrick wari uhagarariye CHENO, yashimiye abitabiriye irushanwa ndetse abashishikariza kuzirikana ibikorwa byakozwe no kugera ikirenge mu byakozwe.
Ati “Niba mushaka kuba intwari, turabashishikariza gukora ibikorwa bifitiye abandi akamaro kandi mukabikorana ubwitange, byaba na ngombwa mukaba mwahara amagara yanyu ku bw’inyungu z’Abanyarwanda cyangwa z’igihugu.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yashimiye abatumirwa bitabiriye iri rushanwa, ashimira abayobozi b’amakipe, abatoza, ababyeyi, abakinnyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’Ishyirahamwe harimo Bank of Kigali ndetse na La Palisse Nyamata bafashije kugira ngo iki gikorwa kigende neza.
Yashimangiye ko iri rushanwa ari ingenzi mu guteza imbere uyu mukino, aho yagize ati “Uyu munsi ni umwihariko kuko twizihiza ubutwari bw’abaharaniye iterambere ry’igihugu cyacu. Mu mukino wa koga, na twe dukeneye ubutwari nk’ubu kugira ngo dukomeze guteza imbere impano zacu, duharanira gutsinda no guhagararira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Ndashimira buri mukinnyi witabiriye iri rushanwa, ariko by’umwihariko ndashimira abakinnyi bagaragaje imbaraga n’ubuhanga budasanzwe bakegukana intsinzi."
Yakomeje agira ati "Turashimira Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda, abayobozi b’amakipe n’abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugira ngo uyu mukino ukomeze gutera imbere. Iri rushanwa ni kimwe mu bigaragaza ko dufite impano nyinshi mu Rwanda, kandi nk’uko intwari zacu zatubereye urugero, natwe dukwiye gukomeza gushyira imbere indangagaciro z’ubwitange, umurava no gukorera hamwe.”
Yasoje asaba abakinnyi gukomeza imyitozo no kwitegura amarushanwa akomeye ari imbere, anashimangira ko Federasiyo izakomeza gushyigikira impano nshya mu mukino wa koga.
Rwanda Aquatics Federation yasuye kandi abamugariye ku rugamba
Mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda, Rwanda Aquatics Federation yakoze igikorwa cyihariye cyo gusura abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Rugende uhuriyemo imiryango 14 y’abamugariye kurugamba.
Perezida wa Federasiyo y’Umukino wo Koga mu Rwanda, mu ijambo rye, yagize ati “Kwizihiza Umunsi w’Intwari ntibigomba kugarukira mu marushanwa gusa, ahubwo bikwiye kujyana no kuzirikana abaharaniye ko tugira igihugu cyigenga n’icyunze ubumwe. Twaje hano kugira ngo dushimire aba bagabo n’abagore bagize ubutwari bwo kurwanira igihugu, kandi twizeza gukomeza kubashyigikira no gukundisha urubyiruko indangagaciro z’ubutwari."
Aba bamugariye ku rugamba bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kuba siporo izirikana uruhare rwabo ari ikimenyetso cy’uko ibikorwa byabo byagize agaciro gakomeye.
Iri rushanwa n’iki gikorwa cyo gusura abamugariye ku rugamba bigaragaza uburyo siporo mu Rwanda igira uruhare mu kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubumwe n’iterambere ry’igihugu.




































Ubwo Rwanda Aquatics Federation yasuraga abamugariye ku rugamba







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!