Iyi nama iri kubera muri Kigali Marriott Hotel guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, kugeza ku wa Kane, yitabiriwe n’abantu 61 baturutse mu Rwanda, Burkina Faso, Cameroun, Mali, Namibia, Nigeria, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Kenya, Tanzania, Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bihugu biri kwigira kuri Special Olympics Rwanda uburyo yashyize mu bikorwa umushinga witwa Unified Champion Schools umaze imyaka ine ukorera mu mashuri 210 mu gihugu hose, aho ufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe gusabana na bagenzi babo batabufite.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Excellence in Action: Expending Unified Champion Schools across Africa”, bivuze kuba indashyikirwa mu bikorwa no kwagura umushinga wa Unified Champion Schools muri Afurika yose.
Mu 2020 ni bwo binyuze mu Muryango Special Olympics Rwanda, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyahawe inkunga y’imyaka ine yo gushyigikira ibikorwa by’umushinga Unified Champions School (UCS).
Uyu mushinga watangiriye mu bihugu bitandatu byatoranijwe ari byo: Argentine, Misiri, u Buhinde, Pakistan, Roumanie n’u Rwanda.
Ni umushinga Special Olympics Mpuzamahanga yatewemo inkunga na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed Bin Zayed Al Nahyan.
Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, hateganyijwe imikino ya Basketball izatangira saa Tatu aho hazabaho kwakira abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite, habe n’ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo izatuma basabana byagutse.
Iyi myitozo ya Basketball izabahuza n’abatoza n’abakinnyi bakomeye muri uyu mukino. Abakinnyi 130 ni bo bateganyijwe kwitabira ibi bikorwa bya siporo guhera saa Tatu kugeza saa Saba muri Gymnase ya Lycée de Kigali.
Perezida wa Special Olympics Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus, yavuze ko kwakira iyi nama bivuze ikintu kinini mu gihe bari gutekereza kwakira Imikino Nyafurika ihuza abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Ati “Kuba iyi nama yabereye aha, tukayitegura ndetse n’izindi nzego z’igihugu kizadufasha, biraduha n’ikindi cyizere ko n’ibindi bikorwa bya Special Olympics bishobora gukorerwa hano.”
Umuyobozi w’uyu Muryango muri Afurika, Charles Nyambe, yashimiye Special Olympics Rwanda uburyo ikomeje kuzamura no guteza imbere siporo y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.
Yongeyeho ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitandatu byatoranyijwe mu bindi 190 ku Isi, kiba icya mbere muri Afurika. Nyuma y’imyaka ine, reba aho turi, biri kuzamuka mu buryo bugaragara.”
Irafasha Patience, umwe mu bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo gutangira kwitabwaho na Special Olympics Rwanda, amaze kugera kuri byinshi birimo no guhagararira igihugu.
Ati “Nigiriye icyizere ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ashoboye kandi ameze nk’abandi bose. Nabanje gukina imikino yo mu gihugu imbere, nyuma nitabira n’amarushanwa yo hanze.”
Yasabye ko abarimo ababyeyi bakwiye kureka abafite ubumuga bwo mu mutwe bagasabana n’abandi aho kubafungirana mu ngo.
Ati “Ababyeyi ni bo baba inzitizi z’abana, baba bumva ko umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe aba ari ikigoryi, aba ari igicucu, oya. Uba ugomba kumuha agaciro nk’umuntu ufite ubumuga, ni umuntu nk’abandi. Uba agomba kumureka agasohoka, akajya mu ishuri, akajya muri ya mahuriro abantu bahuriramo.”
Umuryango Special Olympics Rwanda washinzwe mu 2002, umaze kugera ku bantu 20,100 bafite ubumuga bwo mu mutwe. Abana ukurikirana muri siporo, bafashwa mu mikino itandatu ari yo Imikino Ngororamubiri, Bocce, Umupira w’amaguru, koga, Basketball na Volleyball.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!