00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Ikipe ya Mbesutunguwe yegukanye Irushanwa rya ‘Kigali Open Tournament’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2025 saa 08:53
Yasuwe :

Ikipe ya Mbesutunguwe Samuel yegukanye irushanwa rya “Kigali Handball Open Tournament” ryari rimaze iminsi ine rihuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Kimisagara ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga, Mbesutunguwe na bagenzi be batsinze Ikipe ya Kubwimana Emmanuel ibitego 33-30.

Wari umukino ukomeye urimo ishyaka ryinshi. Igice cya mbere cyari cyarangiye Ikipe ya Kubwimana iri imbere n’ibitego 17-15.

Mu minota 30 ya nyuma, umunyezamu Uwayezu Arsène wabaye umukinnyi w’umukino ndetse na Kayijamahe Yves watsindaga ibitego, bagize uruhare mu guhindura umukino bituma ikipe yabo yegukana igikombe.

Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, yavuze ko ryari irushanwa rikomeye kuko nubwo abakinnyi batitozanyije, ariko bagaragaje ko bakomeye.

Ati “Irushanwa ntabwo ryari ryoroshye, twatangiye dutsindwa ariko tuza kwitekerezaho dutangira gutsinda bitugoye. Igitekerezo cyo gukina ni twe abakinnyi twacyishyiriyeho kuko twitegura Igikombe cya Afurika muri Mutarama.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Twahirwa Alfred, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri rushanwa, abasaba gukomeza ibikorwa n’imikino nk’iyi ibafasha kuguma ku rwego rwiza mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Igikombe cya Afurika muri Mutarama 2026.

Mu mikino yahuje amakipe yakinnye iri rushanwa hagati yayo, Ikipe ya Kubwimana ni yo yayisoje idatsinzwe kuko yatinze iya Mbesutunguwe ibitego 36-29, itsinda iya Kwisanga Peter ibitego 32-31 mbere yo kunganya n’iya Muhawenayo Jean Paul ibitego 36-36.

Ikipe ya Mbesutunguwe yatsinze imikino ibiri aho uwa mbere ari uwo yahuyemo n’iya Muhawenayo iwutsinda ku bitego 44-30 naho uwo yahuyemo n’iya Kwisanga iwutsinda ku bitego 34-29.

Ni mu gihe Ikipe ya Kwisanga Peter yazamutse ifite intsinzi imwe yakuye mu mukino wayihuje n’iya Muhawenayo ikawutsinda ku bitego 35-29.

Abakinnyi barindwi bitwaye neza muri iri rushanwa ni Ufitinema Musa, Mbesutunguwe Samuel, Peter, Jonathan, Musoni Albert, Kubwimana Emmanuel na Kayijamahe Yves mu gihe umutoza ari Niyokwizera Joël.

Kwisanga Peter, Mbesutunguwe Samuel, Kubwimana Emmanuel na Muhawenayo Jean Paul ni bo bari bahagarariye amakipe yakinnye iri rushanwa
Hahembwe ikipe y'abakinnyi beza bigaragaje kuri buri mwanya muri iri rushanwa ryamaze iminsi ine
Mbesutunguwe Samuel ashyikirizwa igikombe na Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred
Ikipe ya Mbesutunguwe Samuel yishimira igikombe yegukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .