Iri rushanwa ryari ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo.
Ryahuje amakipe ane ya mbere mu bagore n’abagore, hakorwa tombola mu kugena uko azahura mu mikino ibanziriza iya nyuma.
Imikino yabanjiriwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uru Rwibutso, abakinnyi, abatoza, abahagarariye amashyirahamwe n’abayobozi ba NPC Rwanda basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’uko yashyizwe mu bikorwa na Leta ya mbere.
Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi muri uru Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Mu bagore, Bugesera yegukanye igikombe itsinze Musanze amaseti 3-0 (25-15, 15-16, 25-18) ku mukino wa nyuma wabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025.
Muri ½, Musanze yari yatsinze Nyarugenge amaseti 2-0 (25-15, 25-20) na Bugesera ikomeza itsinze Nyarugenge amaseti 2-0 (25-15, 25-15).
Mu bagabo, igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka cyegukanywe na Gasabo nyuma yo gutsinda Musanze amaseti 3-1 (27-25, 22-25, 26-24, 25-21).
Muri ½, Gasabo yari yatsinze Gisagara amaseti 2-0 (25-15, 25-20) naho Musanze itsinda Rwamagana amaseti 2-0 (25-12, 25-13).
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2024, na bwo ryegukanywe n’Ikipe ya Gasabo mu bagabo ndetse na Bugesera SVB mu bagore.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!