00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo na Bugesera zegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka muri Sitting Volleyball

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 May 2025 saa 10:01
Yasuwe :

Ikipe ya Gasabo mu bagabo na Bugesera mu bagore, zegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, ryakinwe mu mukino wa Sitting Volleyball.

Iri rushanwa ryari ryateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo.

Ryahuje amakipe ane ya mbere mu bagore n’abagore, hakorwa tombola mu kugena uko azahura mu mikino ibanziriza iya nyuma.

Imikino yabanjiriwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uru Rwibutso, abakinnyi, abatoza, abahagarariye amashyirahamwe n’abayobozi ba NPC Rwanda basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’uko yashyizwe mu bikorwa na Leta ya mbere.

Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi muri uru Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mu bagore, Bugesera yegukanye igikombe itsinze Musanze amaseti 3-0 (25-15, 15-16, 25-18) ku mukino wa nyuma wabereye muri Gymnase ya NPC Rwanda i Remera ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025.

Muri ½, Musanze yari yatsinze Nyarugenge amaseti 2-0 (25-15, 25-20) na Bugesera ikomeza itsinze Nyarugenge amaseti 2-0 (25-15, 25-15).

Mu bagabo, igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka cyegukanywe na Gasabo nyuma yo gutsinda Musanze amaseti 3-1 (27-25, 22-25, 26-24, 25-21).

Muri ½, Gasabo yari yatsinze Gisagara amaseti 2-0 (25-15, 25-20) naho Musanze itsinda Rwamagana amaseti 2-0 (25-12, 25-13).

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2024, na bwo ryegukanywe n’Ikipe ya Gasabo mu bagabo ndetse na Bugesera SVB mu bagore.

Mbere y'irushanwa, abagize umuryango mugari wa NPC Rwanda n'abandi bitabiriye, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, ashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside, mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Ikipe ya Bugesera yongeye kwisubiza Igikombe cy'Irushanwa ryo Kwibuka mu bagore
Ikipe ya Gasabo yegukanye igikombe mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .