Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, azamara imyaka itanu.
Abandi basinyanye na FRSS ni Umuryango Special Olympics Rwanda wita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite binyuze muri siporo na Rwema Energy Sport Company Ltd izafasha mu bijyanye no gushaka abaterankunga.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yavuze ko bishimiye kubona aba bafatanyabikorwa, ashimangira ko kubagira bizafasha kuzamura urwego rw’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda.
Ati “Tumaze igihe kitari gito dushaka kugirana amasezerano n’abantu batandukanye, ariko ay’uyu munsi yo yari meza cyane. Igitekerezo cyaje ari ukugira ngo tujye mu ngamba twese. Nka FAPA, turagira ngo tubegere, tubakureho ubumenyi, abana dufite babone ababatera ishyaka.”
Yakomeje agira ati “Bizadufasha cyane kuko bazi umupira w’amaguru, ni abantu batoje, batojwe kandi bazi umupira neza. Byatugoraga kubona inararibonye nka bo ngo idutoreze abana, ku buryo byadusabaga ubushobozi.”
Murangwa Eric Eugène uyobora FAPA, yavuze ko bakiriye neza igitekerezo cya FRSS ndetse cyahuriranye na gahunda bafite yo guteza imbere umupira w’amaguru bahereye mu bana.
Ati “Bishingiye ku bintu nka bibiri cyangwa bitatu, icya mbere ni uko bihura n’inshingano twihaye cyangwa dufite nka FAPA. Igitumye turiho uyu munsi ni ukugira ngo dutange umusanzu mu mupira w’amaguru by’umwuhariko mu bakiri bato. Nta handi hantu heza hashoboka wabasha gukorera icyo kintu birenze kubikorera mu mashuri.”
Yongeyeho ati “Bijyanye na politiki y’igihugu cyacu muri siporo, ni ikintu dusabwa gukora mu buryo budasanzwe muri iki gihe nk’uko Perezida wacu akunze kubitwibutsa.”
Kugirana amasezerano y’ubufatanye hagati ya FRSS na FERWAHAND na byo byashimangiye uburyo impande zombi zifuza gukomeza kuzamura umukino wa Handball mu mashuri.
Uyu mukino ushingiye ku bakiri bato aho kugeza ubu hari ibigo 26 bitorezwamo abana batarengeje imyaka 18 mu bice bitandukanye by’igihugu mu gihe amashuri 104 ari yo awukina mu marushanwa ayahuza ndetse amwe muri ayo akegukana ibikombe mu Mikino ya FEASSSA.
Ku bijyanye n’Umuryango Special Olympics Rwanda, na wo umaze kugera mu bigo by’amashuri birenga 210 mu gihugu aho abana bakinana na bagenzi babo badafite ubumuga bwo mu mutwe.
Ntwari Eric uhagarariye Rwema Energy Sport Company Ltd, yavuze ko biteguye gufatanya n’abafatanyabikorwa bose b’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri kugira ngo barishakire ubushobozi.
Ati “Twahawe inshingano yo kubamurika no kubashakira ishoramari kugira ngo impano z’abana b’Abanyarwanda zizamuke ariko zinafite bwa bushobozi. Hamwe n’abandi mwabonye basinye amasezerano, bose tuzafatanya, twizeye ko tuzagera ku bintu byiza.”
Aya masezerano yasinywe mu gihe amarushanwa y’imikino n’umuco mu mashuri yo mu Rwanda ageze ku rwego rw’igihugu, aho amakipe yitwaye neza muri icyo cyiciro ari yo yitabira Imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), uyu mwaka izabera muri Kenya.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!