Kumenya inkomoko y’iyi mikino biragoye cyane, gusa bivugwa ko yakomotse mu bihugu nk’u Bushinwa, u Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uko iminsi yagiye ishira, iyi mikino yakomeje gukura biturutse ku mukino w’amakarita, ikwira hose mu Burayi. Ni na ho hatije umurindi gukura kw’iyi mikino tubona uyu munsi.
Abantu babarirwa muri miliyari 1,6 ku Isi, bitabira iyi mikino aho bifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga, za Casino n’ubundi butandukanye.
Ibi bituma sosiyete z’iyi mikino zinjiza byibuze agera kuri miliyari 500$ buri mwaka. Mu Rwanda gusa zikaba zinjiza arenga miliyari 640 Frw.
Ibigo bikomeye ku Isi bifite intego zo gufata iri shoramari bikarigeza ku Isi hose kugira ngo bikorere agatubutse kurushaho.
Imikino y’amahirwe yageze mu Rwanda by’umwihariko mu 2004, nyuma y’uko rwitabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.
Mu 2005 ni bwo iyi mikino yahise yemezwa, hajyaho n’ikigo cya mbere cya Lotto Rwanda SA, ibyatumye benshi bayiyoboka ndetse iba umuco kuri bo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, mu Rwanda hamaze gushingwa sositeye nyinshi zikora ibijyanye na "Betting" aho bari abatega ku mikino, bagerageza gufindura uburyo iri burangire, ibishobora kuyibamo cyangwa andi marushanwa atandukanye ashyirwaho n’izo sosiyete.
Mu bagize iyi mikino umuco, hari aho byakijije mu gihe gito, ariko na none hari aho abatarahiriwe, bahitamo gukomeza kugerageza amahirwe, baba imbata z’iyi mikino ku buryo bamwe muri bo basigaye nta rwara rwo kwishima bagifite.
Ubuhamya bw’ababaswe n’imikino y’amahirwe
IGIHE yagiranye ikiganiro na bamwe mu rubyiruko rwayobotse inzira yo gukina imikino y’amahirwe, aho bamwe batanatinya kuvuga ko bazayivamo ari uko ubuzima bwahindutse bigaragara.
Umwe muri bo utarashatse kwivuga amazina, yavuze uko byamugendekeye kugira ngo yisange muri iyi mikino.
Yagize ati “Umunsi umwe turi ku ishuri twasohotse ikigo, mugenzi wanjye ajya kunyereka aho dukorera amafaranga. Uwo munsi ntabwo nigeze ndya [natsinze] ahubwo ni we wariye. Kuva icyo gihe nta bindi natekerezaga kuko naravugaga ngo ‘ubutaha ni njye’.”
“Nabashije kurya mu 2019. Nta mafaranga twagiraga nk’abanyeshuri, ariko kuva icyo gihe amafaranga nahabwaga no mu rugo yo gukoresha ku ishuri nta kindi natekerezaga uretse Betting. Icyo gihe nabibonye nk’umushinga, nta umurongo w’ishuri, abandi barakomeza, njye njya muri ibyo.”
Mugenzi we yavuze ko umukino wa Betting wamutwaye akagera aho yifuza kuwuvamo ariko nta garuriro bigifite.
Ati “Mama wanjye yarandebye abona ibintu byose byarananiye, asaba papa ko banshingira umushinga wo gucuruza inyama. Bampaye ibikoresho byose bifite agaciro ka miliyoni 1,8 Frw. Narakoraga nkatera imbere ariko umukino sinigeze nywibagirwa. Icyo gihe naranategaga nkatsinda, ariko sinyaranguze ahubwo nkayasubizayo.”
“Kubera gutekereza nabi, rya duka nararitanze bampa miliyoni 3 Frw. Ntabwo nigeze ngira ikindi ntekereza ahubwo natekereje kwigira umushinga umuzungu [imvugo ikoreshwa ku bakina Betting]. Byarangiye na yo ayariye, ariko na n’ubu ntega nshaka miliyoni 84 Frw ni zo zamara agahinda.”
Amafaranga ashorwa muri ‘Betting’ si ayo umuntu aba afite mu ntoki cyangwa kuri banki, ahubwo n’abagurisha ibyo bari bafite byose ayo babonye bakayashora muri Betting, bagasigara nta n’urwara rwo kwishima bakeka ko bazakuramo ibya mirenge.
Karangwa Vedaste ‘Papa Messi’ agira ati “Aho kugira ngo nongere nishore muri Betting, nacukura umwobo nkishyinguramo kuko n’ubundi nta rupfu rurenze kuba nshaje ntagira aho ntaha. Betting yaranyishe ingira umucakara, nari mfite moto zanjye ebyiri ariko birangira zigiye zose aho gutera imbere.”
Yakomeje agira ati “Iyo winjiyemo birangira ari yo ikwiyoborera kugeza n’ubwo wibagirwa n’abo wabyaye. Nabonaga nk’ibihumbi 10 Frw aho kuyaha umuryango nkayajyana muri Betting.”
Si we gusa kuko hari n’abandi bavuga ko iyo amafaranga ya Betting yabuze bitabaza ibikoresho bafite mu nzu, bakajya kubigurisha kugira ngo babone menshi kurushaho.
Ingamba mu kurwanya ababatwa na Betting
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abakora ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda (RGAA), Mushimire Jean Claude, avuga ko kuva mu bubata bw’ibyo bikorwa bigirwamo uruhare rwa mbere na nyir’ubwite, ariko n’inzego zibishinzwe zikabikurikiranira hafi.
Ati “Iyo ari inyangamugayo araza akabitubwira, ati ‘kubivaho byarananiye, muzance muri iyi mikino y’amahirwe’. Ikindi kandi n’uwo bashakanye cyangwa undi umufiteho ububasha mu mategeko ashobora kubimusabira.”
Mushimire yavuze kandi ko gufasha bene abo bantu ari ukureba amafaranga umuntu ashyiraho buri munsi. Ati “Turareba tukabona ko umuntu ari kuba imbata. Ikindi rero kiza ari ukwigisha.”
Abahanga mu guhangana n’indwara zo mu mutwe bagaragaza uburyo butandukanye mu guhangana n’ibyago byo kubatwa no gutega ku mikino y’amahirwe.
Muri ubwo buryo harimo kuganiriza abaganga bo mu mutwe kuri icyo kibazo, kugabanya inshuro ugana ibikorwa by’imikino y’amahirwe, kwita ku mategeko n’amabwiriza agenga gutega no gukorana n’ibigo byo gutega ku mahirwe byemewe n’amategeko.
Mu bihugu byateye imbere habaho ibigo ngororamuco bijyanwamo ababaswe n’imikino y’amahirwe, ibi bikaba ari byo biteganywa gukorwa mu Rwanda nk’uko bigaragazwa na Mushimire Jean Claude.
Ati “Politiki nshya rero izadufasha kubona ikigo kijyamo abantu babaswe bakigishwa, bakagaruka mu bandi ububata bwarabavuyemo. Kugeza ubu ikigo gihari ni icyo mu Karere kiba muri Kenya.”
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwashyizeho amategeko mashya agenga imisoro ku mikino y’amahirwe kugira ngo ruhangane n’iki kibazo kiri gutuma urubyiruko rwinshi rwangara.
U Rwanda rufite intego z’uko mu 2027 ruzaba rwaramaze gushyira ku murongo imiterere y’imikino y’amahirwe ndetse n’umusaruro uyivamo ukazajya wiyongeraho 5-7% buri mwaka.
Mu 2030 kandi, ikigero cy’ababatwa n’imikino y’amahirwe kigomba kuba cyagabanutse ku kigero cya 60%.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!