Mbere y’uko iyi mikino itangira, abahanga mu kureba no gusesengura Imikino Olempike bagaragazaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kuba igihugu cya mbere mu kwegukana imidali myinshi muri 329 yakiniwe.
Ni ko byagenze kuko iki gihugu cyasoje Imikino yo muri iyi mpeshyi cyegukanye imidali 40 ya Zahabu, gifata u Bushinwa ku munsi wa nyuma kibikesha umwanya wa mbere cyegukanye muri Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda u Bufaransa amanota 67-66.
U Bushinwa bwitwaye neza muri iyi mikino ndetse bwerekana ubuhanga mu mikino yo koga, aho bwakuyemo imidali umunani ya Zahabu, mu mikino yo kurasa na Table Tennis bukuramo itanu buri hamwe. Muri rusange, bwasoje iyi Mikino bwegukanye imidali 91.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatwaye imidali 126 irimo 40 ya Zahabu, 44 ya Feza na 42 y’Umuringa.
Umukinnyi watwaye imidali myinshi muri iyi mikino ni Zhang Yufei ukomoka mu Bushinwa, aho yatwaye itandatu irimo uwa Feza umwe n’itanu y’Umuringa.
Marchand Leon wo mu Bufaransa yegukanye imidali itanu irimo ine ya Zahabu. Iyo itanu yayinganyije na Huske Torri na Smith Regan bo muri Amerika ndetse na McKeown Kaylee na O’Callaghan Mollie bo muri Australia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!