Ni amahugurwa yabereye muri Lemigo Hotel tariki ya 11-14 Werurwe 2025, yari yitabiriwe n’abagera kuri 32.
Yatanzwe ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga mu Guteza imbere Siporo kuri Bose (TAFISA) na Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) binyuze muri gahunda ya Olympism 365 Strategy igamije kwerekana akamaro ka siporo mu mibereho ya muntu.
Aya mahugurwa yari icyiciro cya kabiri cyatanzwe na TAFISA yaherukaga guhugura aba bayobozi mu cyiciro cya mbere cyabaye mu Ugushyingo 2024, aho cyo cyibanze ku miyoborere.
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye Komite Olempike Mpuzamahanga ku bufatanye bwayo binyuze muri gahunda ya Olympism 365 Strategy, anashimira abakoresheje aya mahugurwa.
Ati “Ndashimira cyane abitabiriye aya mahugurwa ko bagaragaje ubwitange n’umurava mu kuyakurikira. Turabashimira ku mishinga bateguye bazaterwamo inkunga na TAFISA mu gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri aya mahugurwa.”
Umunya-Botswana Game Mothibi wahuguye aba bayobozi afatanyije na Paulina Nzisa wo muri Kenya, yavuze ko yari agamije kurebera hamwe “Uburyo abantu bose bagira uruhare muri siporo rusange mu Rwanda.”
Yongeyeho ko “nyuma y’aya masomo, bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bayabonyemo. Nizera ko bizoroha kuko nabonye ko mu isomo rya kabiri bagizemo uruhare cyane.”
Ishimwe Phiona usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, yavuze ko muri aya mahugurwa beretswe uburyo bazajya bategura ibikorwa bihuza imikino itandukanye kugira ngo abantu bose babyibonemo.
Ati “Batwibukije ko tugomba no gutegura siporo kuri bose. Ni amasomo yadufashije cyane kumenya uko twabitegura tutagendeye ku kuba ufite ingengo y’imari nini cyane cyangwa ibikorwaremezo. Batweretse uburyo dushobora guhuza imikino itandukanye tukayihuriza hamwe, kandi abantu b’ingeri zose bakabasha kuyitabira.”
Ufitimfura Donatien wo mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby na we ari mu bahuguwe. Yavuze ko ari amahugurwa yabunguye ubumenyi ndetse biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Ati “Adusigiye ibintu byinshi, mu cyiciro cya mbere twize imiyoborere ndetse twiga no kwandika imishinga ijyanye na siporo kuri bose mu cyiciro cya kabiri. Twize ibijyanye no kugira imijyi, duhereye ku wa Kigali, ifasha abantu gukora siporo rusange; ibisabwa mu myubakire yawo kugira ngo bigerweho.”
Yakomeje agira ati “Ibitureba nka federasiyo ni ukugira ruhare mu kugira abo bantu bafite iyo myumvire cyangwa bitabira iyo siporo rusange, hakabamo n’ibijyanye no kubungabunga umurage w’umuco. Ibyo twizera birashoboka kubishyira mu bikorwa.”
Abahuguwe bakoze imishinga mito bazatanga muri TAFISA, izigwaho, basanga ishoboka ikazagenerwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!