Iri rushanwa ryabereye kuri piscine ya Green Hills i Nyarutarama, ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Bisangabagabo Emilien wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo; Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph; Perezida wa Federasiyo yo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, ababyeyi baje gushyigikira abana babo n’abakinnyi barenga 200 bari mu makipe icyenda.
Ikipe ya Mako Sharks y’i Kigali ni yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kugira amanota 2.327, ikurikirwa na Cercle Sportif Karongi Academy yagize amanota 1073,5 naho Vision Jeunesse Nouvelle iba iya gatatu n’amanota 888,5.
Kigali Sporting Club yabaye iya kane n’amanota 664, ikurikirwa na Les Dauphins Swimming Club n’amanota 398, Gisenyi Beach Aquatics Club n’amanota 196, Cercle Sportif de Kigali n’amanota 184, Rubavu Sporting Club n’amanota atandatu mu gihe Rwamagana Canoe and Aquatics Club yabaye iya cyenda ifite amanota atatu.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Bisangabagabo Emilien, ushinzwe amashyirahamwe y’imikino muri Minisiteri ya Siporo, yagaragaje akamaro ka siporo nk’uburyo bwo guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ati “Turi hano uyu munsi, si gusa kubera amarushanwa, ahubwo duhagaze hamwe mu bumwe nk’abakinnyi, abatoza n’ababyeyi, kugira ngo twibuke, ariko dufatanye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose. Siporo ni urubuga rwo guharanira amahoro, kubaka igihango cy’ubumwe hagati y’abana bacu n’igihugu cyabo.”
Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, yavuze ko abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bagaragaje ko bafite impano zihariye, yongeraho ko inshingano zabo nk’abayobozi ari ukubashyigikira
Ati "Nabonye impano zitangaje muri aba bana bacu barushanwaga uyu munsi. U Rwanda rufite ejo hazaza heza mu mukino wo koga. Turi hano kugira ngo tubashyigikire, kandi tubatoze indangagaciro Olempike. Tujye duharanira ko impano nk’izi zizamuka neza, zikanahesha ishema igihugu."
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Munyana Cynthia, yashimye ababyeyi, abasifuzi, abatoza n’abakinnyi bitabiriye, anashimira uburyo buri wese yagaragaje ubutwari n’ubwitange mu gutuma irushanwa rigenda neza.
Yakomeje agira ati “Twabonye ko siporo ari umusemburo w’ubumuntu n’ubutwari. Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 cyagenze neza. Siporo ni uburyo bwiza buhuriza abantu benshi hamwe kandi b’ingeri zose. Aya marushanwa twateguye ni uguha icyubahiro abacu twabuze, ariko na none dushishikariza abakiri bato kurinda ibimaze kugerwaho birimo ikinyabupfura n’indangagaciro nk’Abanyarwanda batozwa mu mukino wo koga.”
Yongeyeho ati “Ni byiza kwegera abana bakamenya amateka, ntibirangirire gusa mu marushanwa, ahubwo bakumva neza inshingano zabo n’umurage mwiza igihugu kiri kubaha.’’
Mbere y’irushanwa, hasuwe Urwibutso rwa Kibagabaga
Iri rushanwa ryabaye riherekejwe n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga ruherereye mu Murenge wa Kimironko.
Abitabiriye iki gikorwa bunamiye inzirakarengane, bashyira indabo ku mva, baririmba indirimbo z’ihumure n’isengesho mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe bazira uko bavutse.
Iki gikorwa cyarimo ubutumwa bugira buti “Kwibuka binyuze muri siporo, ni uguharanira ko bitazongera ukundi.”
Bakoze kandi igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kimironko.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga bwavuze ko iki gikorwa cyerekana ko siporo atari amarushanwa gusa, ahubwo ari inzira mu kubaka igihugu gitekanye, kirangwa n’ukuri n’ubwiyunge.
Bwongeyeho ko iri Shyirahamwe rizakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi bifasha mu kwibuka, gufasha abana gukura bafite indangagaciro zikwiye no gushyigikira impano zitandukanye hagamijwe ko amarushanwa yo kwibuka akomeza “kuba urubuga rw’ubutwari, ubumwe n’impinduka.”

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!