Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 52, Umusifuzi Ngaboyisonga yatanze penaliti kuri Bugesera FC yanavuyemo igitego cya kabiri, bituma abafana bateza imvururu zatumye umukino uhagarara.
Nyuma y’uko umukino uhagaze, abafana baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bafite agahinda batewe n’imyitwarire y’abasifuzi kuri uwo mukino, basaba ko Perezida wa Repubulika yafasha mu gukemura ikibazo kiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Umwe yagize ati “Abana bacu bagiye kuzarwara bwaki kubera urukundo rwa Rayon Sports twishyura amafaranga tujya kureba umupira. Ikintu nasorezaho umukuru w’igihugu yavuze ko azabaha inama umupira bawihorere ntabwo bawushoboye, ntabwo twajya duhora dukina n’abasifuzi.”
Mugisha Samuel ati “Ndababaye cyane kubona umuntu yaje aha kureba umupira, naho ni ibintu by’imyanda nk’ibi ngibi. Abasifuzi bo mu Rwanda ni ibisambo. Ndasaba Perezida wa Repubulika ngo abadashoboye abirukane.”
Uwiyita Mama Rayon yagize ati “Niba nabishinja Ferwafa simbizi, ariko icyo mbona ni uko twakorerwa ubuvugizi. Niba perezida ibi bintu ashobora kuba abireba atubababarire aducire uyu mwanda uri mu mupira.”
Yakomeje agira ati “Ibaze kugira ngo tuve mu ngo zacu tuje kureba umupira w’amaguru, kumbe tuje gukina n’amarangamutima yacu. Nka njye urabibona ko ndi kurira kuko…byandenze ubwenge.”
Yagaragaje ko yishimira kuba umukino utarangiye kuko byagaragaraga ko Rayon Sports iri kwibwa n’abasifuzi.
Ku rundi ruhande umufana w’ikipe ya Bugesera FC yavuze ko ikipe ye yari yiteguye neza gutsinda umukino kuko iri mu makipe ahangana no kutamanuka.
Ati “Twabarushije umukino, twagiye kubona penaliti kubera ko twayirushije. Mu by’ukuri ibyo Rayon Sports ivuga ngo bari guhangana na APR FC twebwe ntabwo ari byo tugenderaho. Twari turi mu byago byo kuba twamanuka ariko mu byukuri aya manota twari tuyakeneye. Twabatsinze icya mbere baracyemera, icya kabiri ni cyo bazanyemo urugoma kandi mu by’ukuri bazabahane.”
Hategerejwe kumenya icyemezo Ferwafa izafata kuri uwo mukino kuko Komiseri w’umukino, Munyemana Hudu yafashe icyemezo cyo kuwusubika kubera impamvu z’umutekano muke.
Reba amashusho y’agahinda k’abafana ba Rayon Sports:



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!