Inama nyinshi zabaga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ubu zimwe na zimwe nibwo buryo zikibamo.
Urubuga rwa “Zoom” ruberaho inama abantu barebana kuri videwo, abenshi barumenye bitewe n’ibi bihe by’icyorezo.
Inama nyinshi z’ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera byose byayobotse uru rubuga, amadini na yo ntiyatanzwe igihe insengero zari zifunze.
Gusa usanga abenshi hari ibyo bataruziho kandi byarushaho kubafasha kuryoherwa no kurukoresha. Kimwe benshi bashobora kuba batazi ko Zoom ikora, ni nko guhindura uko inyuma yawe hasa (background) ukaba wakigaragaza usa n’aho uri ahandi.
Kuri ubu kandi Zoom yashyizeho utundi turingushyo tuzafasha mu kuryoshya uku guhamagaraga abantu barebana, ari two bise “video filters” ishobora gutuma umuntu yishyiraho utundi tumenyetso nk’ibi bisanzwe bimenyerewe kuri Snapchat.
Hari amahitamo agera kuri 55 y’utumenyetso wagenda wiyongera ku isura tukarushaho kuryoshya uko ugaragara, ushobora kwiyambika ikintu mu mutwe, wakwishyiraho ubwanwa, wahindura amabara, wakwishyiraho uturabo n’ibindi byinshi.
Uburyo umuntu uri gukoresha zoom abonamo utu turingushyo, ubwa mbere ni ukujya muri “settings” uyisanga hejuru ku ruhande rw’iburyo, ubundi ugakanda ahanditse “backgrounds and filters.”
Icyo gihe hazahita hafunguka ahandi baguhe amahitamo abiri, “virtual backgrounds” na “video filters”, uzahita ukanda aha kabiri handitse “video filters”, ubundi bahita baguha amahitamo menshi y’utumenyetso wakoresha ugahitamo utukunyuze.
Ubundi buryo ni igihe watangiye kuvugana n’abantu kuri videwo, ubona ahegeranye n’ahakupirwa, handitse “choose video filter”, iyo uhakanze uhita n’ubundi wisanga ha handi uhitiramo utumenyetso ushaka gukoresha ubundi ukhitiramo.
Uretse kandi utu turingushyo wiyongeraho tugahindura uko ugaragara, hari n’utundi wakoresha duhindura urumuri, cyangwa tukaba twahindura amabara ya videwo, ikaba umukara n’umweru gusa, hari kandi izagufasha guhindura uko “screen” igaragaza ibintu n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!