00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Afite uburwayi butuma uruhu rwiyuburura rukamera nk’urw’inzoka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 29 January 2017 saa 03:41
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa ukomoka mu Buhinde yirukanwe mu ishuri kubera uburwayi afite butuma uruhu rushishuka rukiyuburura, bigatuma abo bigana bagira ubwoba.

Shalini Yadav w’imyaka 16 yavukanye uburwayi budasanzwe bwitwa ‘Erythroderma’ butuma uruhu rwuma, buri byumweru bitandatu rugashishuka.

Kugira ngo rutumagana bimusaba kujya mu mazi buri masaha atatu ndetse akisiga amavuta. Umuryango we w’abantu umunani ntubasha kubona ubushobozi bwo kumugurira amavuta.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu burwayi bwatumye Shalini yirukanwa mu ishuri kuko abo bigana baterwa ubwoba n’uruhu rwe rugereranywa n’urw’inzoka.

Shalini avuga ko yifuza kwiga ariko bamwirukanye kuko bagenzi be baterwaga ubwoba n’isura ye.

Ati “Umuryango wanye uri mu bibazo kubera uburwayi bwanjye. Ariko se ikosa nakoze n’irihe? Nakoze ikihe cyaha gituma mvumwa. Ndashaka kubaho, mbabarira umfashe niba ubishoboye.”

Devkunwar, nyina wa Shalini avuga ko ubu burwayi bwamufashe kuva akivuka kandi ko aterwa agahinda no kuba abaganga bose bagiye kureba nta n’umwe wabashije kumuvura.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuzima umukobwa we abayemo ari bubi cyane, ndetse agahamya ko urupfu aricyo gisubizo.

Abavandimwe ba Shalini uko ari babiri bose nta n’umwe ufite iki kibazo cy’uburwayi bw’uruhu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .