Ku wa 16 Ugushyingo 2022 nibwo Amerika yohereje mu isanzure iki cyogajuru cya mbere kizifashishwa muri gahunda yo gusubira ku kwezi iki gihugu gifite izwi nka ‘Artemis’.
Mu nshingano iki cyogajuru cyari gifite harimo kureba ko ibyuma gikozemo bishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije buri hafi y’izuba, kuzenguruka mu kirere cy’Ukwezi kugira ngo kirusheho kumenya imiterere yako no kumenya ko ikoranabuhanga mu by’itumanaho gifite rikora neza.
Nyuma y’iminsi 15 kiri muri aka kazi, NASA yatangaje ko mu minsi gisigaje kuzenguruka Ukwezi inshuro imwe ku buryo ku wa 11 Ukuboza kizagaruka ku Isi kikagwa mu nyanjya ya Pacifique.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!