U Rwanda rwiteguye ubwirakabiri buzaba ku Cyumweru

Yanditswe na

Dr. Nkundabakura Pheneas

Kuya 31 Ukwakira 2013 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ku cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2013, ku mugabane w’Afrika hitezwe kuboneka ubwirakabiri. Mu Rwanda buzatangira kugaragara saa cyenda burangire saa kumi n’imwe n’igice. Nubwo hari abitegura kureba ubwo bwirakabiri, inzobere zivuga ko atari byiza kureba mu zuba igihe kirekire cyane cyane iyo habaye ubwirakabiri kuko byangiza amaso iyo udakoresheje ibyabugenewe.
Nyuma y’isomo ry’ubumenyi bw’Isi, Dr. Nkundabakura Pheneas, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda – Koleji y’uburezi i Kigali, yasobanuriye (...)

Ku cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2013, ku mugabane w’Afrika hitezwe kuboneka ubwirakabiri. Mu Rwanda buzatangira kugaragara saa cyenda burangire saa kumi n’imwe n’igice. Nubwo hari abitegura kureba ubwo bwirakabiri, inzobere zivuga ko atari byiza kureba mu zuba igihe kirekire cyane cyane iyo habaye ubwirakabiri kuko byangiza amaso iyo udakoresheje ibyabugenewe.

Nyuma y’isomo ry’ubumenyi bw’Isi, Dr. Nkundabakura Pheneas, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda – Koleji y’uburezi i Kigali, yasobanuriye abanyeshuri ko ubwo bwirakabiri buzaba ku mugabane w’Afurika ku cyumweru taliki ya 3 Ugushyingo, buzatuma mu Rwanda hafi ya 84% by’izuba bihishwa n’ukwezi ahagana saa kumi n’iminota 23.

Ubwo bwirakabiri buzatangira saa cyenda n’iminota itatu z’igicamunsi, igihe ukwezi kuzatangira guhisha ibice by’inkengero z’izuba. Ubwirakabiri buzarangira ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 28, mu gihe izuba rizaba ririmo rirenga.

Ubu bwirakabiri buzashobora kurebwa mu gihe mu kirere hatarimo ibicu byinshi bibuza izuba kuboneka.

Nkundabana yavuze ko ari ngombwa gukoresha amadarubindi yabugenewe mu gihe bareba ubwirakabiri.

Yagize ati: "Ntimukarebe mu izuba, urumuri rw’izuba rushobora kwangiza amaso yanyu."

Uburyo bwiza bwo kureba ubwirakabiri ni ugukoresha amadarubindi yabugenewe cyangwa se hagakoreshwa uburyo butaziguye bwo kureba ishusho ry’izuma.

Ubundi buryo wareba ubwirakabiri utangije amaso

Dr. Nkundabana yerekana ko ushobora kohereza ishusho y’Izuba ku rukuta cyangwa se ku rupapuro maze ukareba ubwirakabiri utangije amaso yabo:

1. Fata uduce tubiri tw’udupapuro wakase mu bikarito bisanzwe.
2. Ukoresheje ikaramu cyangwa se ikindi kintu gishobora gupfumura, pfumura umwenge hagati muri kamwe mu gakarito (umwenge ugomba kuba ari muto utaruta cyane umwenge w’ikaramu)
3. Fata twa dupapuro twombi mu ntoki zawe.
4. Tera umugongo Izuba. Nturebe mu Izuba ukoresheje wa mwenge!!!

Uburyo n’inzira yitezwe ko ubwirakabiri buzanyuramo ku Cyumweru

Ubwirakabiri ni iki?

Ubwirakabiri bw’izuba buba iyo Ukwezi kunyuze hagati y’izuba n’Isi. Icyo gihe izuba, Ukwezi n’Isi biba biri ku murongo umwe. Igicucu cy’Ukwezi kinyura ku Isi bigatuma urumuri ruva ku zuba rutagera ku Isi. Bigaragara nk’aho bwije kandi hakiri ku manywa.

Kuki tutabona ubwirakabiri buri kwezi?

Kubera ko imbata Ukwezi kuzengurukiraho, Isi uri ku butumburuke bwa dogere (degree) eshanu uhereye ku mbata Isi izengurukiraho izuba, Ukwezi gutambuka ku murongo Izuba n’Isi biba biriho inshuro ebyiri gusa mu mwaka. Iki nicyo gihe ubwirakabiri bwaba ubw’izuba cyangwa ubw’Ukwezi bushobora kuba.

Kugira ngo ubwirakabiri bw’izuba bushobore kuba, Ukwezi kugomba kuba kugeze mu gihe cyo kuboneka kwijimye, hafi gato mbere y’imboneko z’Ukwezi. Naho kugira ngo ubwirakabiri bw’Ukwezi buboneke, Ukwezi kuba kuri mu gihe cyo kuboneka kose. Ibi nibyo bituma tudahora tubona Ubwirakabiri buri gihe.

Ese hari ubwo ubwirakabiri bwaba butewe n’ingufu zituruka ikuzimu?

Oya. Ubwirakabiri ni ikintu gisanzwe kidafite aho gihuriye n’ingufu zitaboneka. Gusa mu mico imwe n’imwe ya kera yo mu bindi bihugu ndetse no mu Rwanda, ubwirakabiri bwagiye busobanurwa kwinshi: "Umutware w’Ijuru ugerageza kurya Izuba", "Izuba riba rirwana n’umukunzi waryo, Ukwezi", "Izuba ryarongoye Ukwezi noneho bikihisha inyuma y’icuraburindi" n’ibindi.

N’iyo abantu badasobanukiwe n’igisobanuro cyabwo, akenshi usanga byabateye ubwoba mu gihe babonye izuba risa naho ribuze mu ijuru, hano ku Isi hakijima mu kanya gato mu gihe gito.

Nta ngaruka zihari mu kureba Ubwirakabiri dukoresheje amaso yacu?

Buri gihe hari ubwirakabiri, birabujijwe kureba mu zuba udakoresheje amadarubindi yabugenewe. Ushaka kureba ubwirakabiri agomba gukoresha amadarubindi yabugenewe cyangwa hagakoreshwa uburyo butaziguye bwo kureba ubwirakabiri.

Kureba ubwirakabiri ukoresheje amadarubindi yabigenewe bituma ureba ubwirakabiri utangirije amaso yawe. Aya madarubindi ahagarika 99% by’urumuri ruboneka ruva ku zuba kandi rwakwangiza amaso y’umuntu. Niyo mpamvu iyo ureba ubwirakabiri, bibujijwe gukoresha amaso yonyine, uko agace k’izuba kaba kangana kose.

Ubwoko bw’ingezi bw’ubwirakabiri bw’Izuba ni butatu:

1. Ubwirakabiri bwuzuye (total eclipse)

Ubwirakabiri bwuzuye bw’Izuba buboneka iyo ingasire yuzuye y’Ukwezi igaragara hagati mu zuba, maze ikabuza urumuri rwinshi ruva ku zuba kugera ku Isi. Izuba, Ukwezi n’Isi biba biri ku murongo umwe. Urumuri ruke cyane rugaragara ruba ruturutse mu bice by’inkengero z’Izuba. Ubu bwirakabiri nibwo bugaragaza umwijima mwinshi ku Isi.

2. Ubwirakabiri bumeze nk’impeta (annular eclipse)

Ubu bwirakabiri buba igihe Izuba, Ukwezi n’Isi biri ku murongo umwe ariko ukwezi kugaragara n’aho kuri kure y’Isi. Ibi bituma ingasire y’ukwezi iba ari nto ugereranije n’uko isanzwe ingana. Izuba rigaragara nk’impeta izengurutse ingasire yijimye y’Ukwezi.

3. Ubwirakabiri bucagase (partial eclipse)

Ubu bwirakabiri buboneka iyo Izuba n’Ukwezi bitari ku murongo umwe neza. Iki gihe Ukwezi guhisha gusa igice cy’Izuba.

Aya mashusho agaragaza ibice by’Izuba; kuva ubwirakabiri butangiye kugeza burangiye.

Ku itariki ya 3 Ugushyingo, mu Rwanda hose, igice kingana na 84% by’ingasire y’Izuba kizaba gihishwe n’Ukwezi igihe ubwirakabiri buzaba bugeze hagati. (Uko ubwirakabiri buzagenda bukura hano mu Rwanda twabigereranya n’amashusho atatu abanza n’atatu aheruka.)

Ubwirakabiri buzareberwa he hano mu Rwanda?

Aho uzaba uri hose mu Rwanda mu gihe utitegeye imisozi ikubuza kubona izuba uzashobora kubona ubwirakabiri. Turakwibutsa gukoresha amadarubindi yabigenewe kugira ngo utangiza amaso yawe.

Mu bufatanye n’ishami nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda, hari ahazashyirwa amadarubindi azatuma abanyeshuri, abarezi ndetse n’abaturiye ishuri bashobora kubona ubwirakabiri:

Kigali: Kuri KIE (Kigali Institute of Education) no kuri Green Hills Academy

Musanze: Kuri Regina Pacis Primary school

Ni gihe ki ubundi bwirakabiri bw’Izuba buzongera kuba?

Nk’uko ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku byo mu kirere n’isanzure (NASA) kibiteganya, ubwirakabiri bw’Izuba buzongera kuboneka mu Rwanda ku itariki ya 1 Nzeri 2016. Naho ubwirakabiri bw’Ukwezi buzaboneka ku itariki ya 15 Mata 2014.

Byateguwe na Dr. Nkundabakura Pheneas, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda – Koleji y’uburezi i Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .