Nyuma y’uko kugeza ubu muri Afurika ariho hagararaga nk’ahavumbuwe ibimenyetso byerekana ko hashize igihe kinini umuntu abaye ku Isi, mu Burayi naho havumbuwe ibi bimenyetso.
Ibisigazwa by’aho abantu bakandagiraga byavumbuwe mu Bwongereza mu gice cy’Iburasirazuba. Ni ubuvumbuzi bwakozwe n’ikipe y’abashakashatsi bo mu nzu ndangamurage yo mu Bwongereza (British Museum).
7sur7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2014.
Ibi bimenyetso byabayeho mu myaka ibihumbi 800 ishize ni iby’abakuze n’abana byavumbuwe ku nkombe z’inyanja iherereye i Happisburgh ku musenyi waho.
Aya mateka mashyashya aje kunganira ayari asanzweho ko muri Afurika ahantu habiri gusa ariho hagaragazaga amateka ya muntu ku Isi.
Aha mbere ni i Laetoli muri Tanzaniya ahavumbuwe ibisigazwa byagaragaje ko mu myaka isaga miliyoni 3 n’igice ku Isi hari abantu n’andi yavumbuwe i Koobi Fora muri Kenya nayo yagaragazaga ko mu myaka isaga miliyoni n’igice habaye ahantu.
Nick Ashton wo mu kigo cyakoze ubu bushakashatsi yavuze ko ari ubuvumbuzi budasanzwe bunagoranye bakoze bafatanyije n’ikigo cya National History Museum na Queen Mary University London.
Ibindi babonye ni amabuye aconze n’ibisigazwa by’abantu muri aka gace ko mu Bwongereza.
Aba bashakashatsi babonye aho abantu bateraga intambwe bikishushanya mbere y’uko bihanagurwa n’amazi. Aha ngo bakoresheje amafoto bafotoye maze basanga hari ibirenge by’abantu bakuru n’abana.
Bahereye kuri ibi birenge byatumye bahamya ko ari iby’abantu bari batuye mu muryango aho kuba iby’abahigi.
Ashton yakomeje avuga ko abo bantu bari bafite uburebure bwa santimetero 90 kugeza kuri metero isaga na santimetero 70.
Gusa muri ubu bushakashatsi ntibugaragaza neza abagenze aha hantu.
Chris Stringer ukora muri Natural History Museum yavuze ko bashobora kuba ari abantu bitwaga "Homo antecessor" ibisigazwa byo byavumbuwe i Atapuerca muri Espagne.
Kubaho kwa muntu ku Isi kwagiye kuvugwa mu buryo butandukanye. Abemera Imana bavuga ko muntu yakomotse kuri Adamu na Eva, ababyeyi b’icyitwa muntu, mu gihe ariko abahanga mu bumenyi bwayo no mu mateka bavuga ko umuntu amaze ku Isi imyaka isaga amamiliyoni.
Aba bahanga banavuga ko umuntu yagiye akomoka ku mpinduka zavuye ku nguge yagiye ihinduka ikaza gutanga umuntu wiswe “Homo sapiens” cyangwa se umuntu uzi ubwenge ari nawe ukiriho.
Urubuga rwa La Terre Wikipedia rwerekana ko Isi imaze imyaka isaga miliyari 4,5 ibayeho, muntu akaba amaze imyaka isaga miliyoni 6 abayeho. Gusa uru rubuga rwerekana ko ba sekuruza ba muntu babayeho mu myaka miliyoni 4 zishize bitwaga ‘australopithèques’, uko bateraga imbere bahindutse Lucy, homo habilis, nyuma homo erectus batangira gukoresha ibikoresho bitandukanye birimo amabuye bacongaga bakaba bayatemesha ikintu.
Hashize imyaka isaga ibihumbi 750 muntu avumbuye umuriro kuko mbere yatungwaga n’imbuto zo mu mashyamba. Muntu uriho ubu witwa (homo sapiens-sapiens) cyangwa muntu uzi ubwenge amaze imyaka isaga ibihumbi 200 abayeho.
TANGA IGITEKEREZO