Igisirikare cya Amerika kimaze kohereza mu isanzure ibigendajuru bitanu bya X-37B mu myaka ishize, ndetse buri kimwe kimarayo igihe kirekire kurusha icyakibanjirije.
Gusa agahigo ka OTV-5 ntaho gahuriye n’ibindi byogajuru bisanzwe, kuko nk’ibikoreshwa mu itumanaho cyangwa mu zindi nzego bimarayo imyaka isaga n’itanu, nk’icyogajuru Curiosity NASA yohereje kuri Mars kimazeyo imyaka irindwi.
Ubu butumwa nta gihe kizwi buzarangirira nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, Major William Russell. Ikizwi ngo ni uko icyo kigendajuru kizagaruka ku Isi umunsi cyarangije ubutumwa.
Kuba ubwo butumwa bukomeje kugirwa ibanga ubwabyo bituma abaturage barushaho kubugirira amatsiko. Igisirikare kandi ntabwo gitangaza amakuru y’aho icyo kigendajuru giherereye mu isanzure.
Nk’uko CNN yabitangaje, ikizwi ngo ni uko igisirikare kirimo kugerageza guhanga ikoranabuhanga ryajya rikoreshwa inshuro nyinshi mu kugana mu isanzure kandi hakoherezwa ikigendajuru cyitwara bidasabye ko hajyamo umuntu.
Ibi bigendajuru by’ingabo byakozwe n’uruganda rwa Boeing mu buryo uretse kuba byakohereza ibipimo bikiri mu isanzure, byahawe ubushobozi bwo gufata ibipimo bizana, bigasuzumirwa ku Isi ari uko bigarutse.
Hari amakuru yavuzwe ko icyo kigendajuru gishobora kuba kirimo gukoreshwa mu bijyanye n’ubutasi cyangwa se kirimo kugerageza intwaro zishobora kwifashishwa mu isanzure.
X-37B iri mu isanzure ubu yoherejwe ku wa 7 Nzeri 2017 mu izina rya OTV-5 (Orbital Test Vehicle, OTV) ihagurutswa na rockette ya Falcon 9 yakozwe n’ikigo SpaceX. Urugendo rwaherukaga rwa OTV-4 rwamaze iminsi 717, rwo rwasojwe muri Gicurasi 2017.
X-37B ya mbere yahagurutse muri Mata 2010 igaruka ku Isi nyuma y’amezi umunani, imara mu isanzure iminsi 225. Ntabwo higezwe hatangazwa amafaranga yashyizwe muri uyu mushinga.
TANGA IGITEKEREZO