Iri buye rikomeye nk’urutare, bikekwa ko rishobora kuba ryaravungutse ku kwezi bitewe n’ukugongana n’umubumbe muto cyangwa ikindi kintu mu bigize isanzure, rikavungukaho rikagwa mu butayu bwa Sahara.
Icyo kintu cyiswe NWA 12691, bikekwa ko ari ryo buye rya gatanu mu bunini mu yavuye ku kwezi yabashije kugaragara ku Isi, aho habarurwa agera ku biro 650 amaze kuboneka ku Isi yavuye ku kwezi.
Umuhanga muri Siyansi n’amateka karemano, James Hyslop, yavuze ko ari iby’agaciro kuba nk’umuntu yatunga mu biganza bye ikintu azi neza ko cyaturutse ku wundi mubumbe, ku buryo “ari ibintu udashobora kwibagirwa”.
Yabwiye Reuters ati “Ni igice gito cy’ukwezi. Kijya kungana n’uko umupira w’amaguru ungana, ariko kijya kuba kirekire kurutaho,”
Ntabwo haramenyekana umuntu watahuye iri buye mu butayu bwa Sahara nyuma yo kuhagera rikoze intera y’ibilometero 386243 uturutse ku kwezi. Ryakoreweho ubushakashatsi biza kwemezwa ko ryaturutse ku wundi mugabane.
Abahanga bamenye neza inkomoko yaryo nyuma yo kurigereranya bya gihanga n’amabuye abashakashatsi b’Abanyamerika bavanye ku rutare rwo ku kwezi, ubwo icyogajuru cya Apollo cyajyaga mu isanzure mu myaka ya 1960. Icyo gihe Abanyamerika bakuye ku kwezi amabuye angana n’ibiro 400 ku rutare rwaho.
Abahanga bavuga ko ari gake cyane amabuye nk’aya ushobora kuyabona ku Isi ndetse nibura rimwe mu mabuye igihumbi gusa niryo wasanga ryaravuye ku kwezi, ku buryo iki cyafashwe nk’ikintu kidasanzwe.
Ingoro ndangamateka nyinshi ziba zishaka kubika aya mabuye ku buryo abashaka kwiga iby’isanzure bajya bazisura bakayabona.
TANGA IGITEKEREZO