Iki gice cy’umuntu ukiri muto ni icy’ibumoso cy’amenyo ya ruguru kiriho amenyo arindwi, cyakuwe mu buvumo bwa Misliya ku musozi wa Carmel mu bilometero 12 uvuye mu Majyepfo ya Haifa muri Israel.
Reuters yanditse ko ibi byashimangiye amakuru y’ibyo abahanga bavuga ko igikanka cy’umuntu ukuze kuruta abandi ‘Homo sapiens’, kiri hanze ya Afurika.
Ku nshuro ya mbere ikimenyetso cya Homo sapiens cyabonetse muri Afurika, igiheruka kikaba cyari kimaze imyaka 300 000. Kugeza ubu ibikanka bya Homo sapiens bikuze cyane byavumbuwe hanze ya Afurika mu buvumo bwa Israel harimo kimwe cyakuwe ku musozi wa Carmel gifite imyaka 90 000 na 120 000.
Umuhanga wo muri Kaminuza ya Tel Aviv, Israel Hershkovitz, wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko ubu buvumbuzi bushya bushimangira ko abantu bavuye ku mugabane wa Afurika bakanyura mu bice by’amajyaruguru, mu kibaya cya Nil n’Uburasirazuba bwa Méditerranée.
Ibi binyomoza ibyavugaga ko banyuze umuhanda w’Amajyepfo ya Bab al-Mandeb, Amajyepfo ya Arabia Saudite, mu Buhinde n’Uburasirazuba bwa Aziya. Bunyomoza kandi amakuru y’uko abantu ba mbere batangiye kuva muri Afurika hagati y’imyaka 90 000 na 120 000 ishize.
Hershkovitz yavuze ko Homo sapiens yabayeho mu myaka 500 000 ishize. Abantu babaga muri Misliya bwari ubwoko bw’abantu bagenda bahiga.
TANGA IGITEKEREZO