Iki gikorwa cyabereye mu Majyepfo y’Igihugu mu gace kitwa Wenchang. Chang-Zheng 5B ifite moteri icumi ndetse ireshya na metero 53.7 n’umubyimba wa metero eshanu. Ni nini kurusha Ariane 6 iri hafi koherezwa n’ibihugu by’u Burayi kuko yo ishobora gutwara toni 21,6.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Chang-Zheng 5B, izagaruka ku Isi aho izagwa mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.
Ibi biri muri gahunda u Bushinwa bufite ko mu 2022 buzaba bwamaze kubaka mu isanzure station ishobora kugenzura ibyogajuru, umushinga witwa Tiangong-3. Mu 2021 nibwo u Bushinwa buzatangira kohereza mu kirere ibikoresho byo kubaka iyo station.
Iyi rocket u Bushinwa bwohereje mu kirere, izafasha kandi mu mushinga wa Chang’e 5 wo kugera ku kwezi mu mpera za 2020. U Bushinwa kandi buri kwiga uburyo bwatangira kugerageza amahirwe yo kugera ku mubumbe wa Mars.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyonyine kugeza ubu cyabashije kohereza abantu ku kwezi.
TANGA IGITEKEREZO