00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toyota igiye gushora imari muri sosiyete y’Abayapani ikora ibyogajuru

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 January 2025 saa 10:52
Yasuwe :

Ishami ry’ubushakashatsi muri sosiyete ikora imodoka ya Toyota, ryatangaje ko iyi sosiyete igiye gushora imari mu kigo gikora rocket zohereza ibyogajuru mu Isanzure, Interstellar Technologies [IST]. Ni ishoramari rigamije gufasha mu gukora izi rocket ku bwinshi.

Ni amakuru yashyizwe hanze ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu imurikagurisha ngarukamwaka rijyanye n’ikoranabuhanga ribera i Las Vegas, ‘Consumer Electronics Show- CES’.

IST yatangaje ko Woven by Toyota, ikigo gishamikiye kuri Toyota, kizashora asaga miliyari 7 zama-yen akoreshwa mu Buyapani [ni ukuvuga miliyoni 44,4 z’amadolari y’Amerika] mu ishoramari ry’icyiciro cya mbere ry’iyi sosiyete yabaye ubukombe mu gukora imodoka.

Binyuze muri ubu bufatanye, Woven izashyiraho umuyobozi uzajya mu nama y’ubutegetsi ya IST, inafashe muri gahunda yo gukomeza uruganda mu gukora rocket zohereza ibyogajuru mu Isanzure, harimo kunoza imikorere no gukomeza imiyoborere myiza y’ikigo.

Leta y’u Buyapani ifite intego yo kohereza ibyogajuru bisaga 30 mu Isanzure buri mwaka bitarenze mu 2030.

Intego yayo ni uko igihugu cy’u Buyapani cyazahinduka igicumbi cy’ibikorwa by’ubushakashatsi ku byogajuru muri Aziya yose.

Ikindi kandi, iyi Leta itanga nkunganire mu bikorwa by’ibigo byigenga nka IST na Space One [nayo ikora ibijyanye n’Isanzure], mu murongo wo kugira urwego rw’ikoranabuhanga rijyanye n’Isanzure rufite agaciro ka miliyari 8000 z’ama-yen [Asaga miliyari 50 z’amadorali ya Amerika].

Toyota igiye gushora imari muri sosiyete y’Abayapani ikora ibyogajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .