Tesla ifite abakozi barenga ibihumbi 140 ku Isi hose, ndetse irateganya kubagabanya. Elon Musk, nyiri iyi sosiyete yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kugabanya amafaranga yatangwaga mu bikorwa binyuranye.
Musk aherutse kuvuga ko buri myaka itanu, hazajya habaho ibikorwa byo kuvugurura imikorere hagamijwe kuzamura urwunguko rw’iyi sosiyete.
Agaciro k’imigabane ya Tesla muri uyu mwaka kamaze kugabanuka ku kigero cya 33%. Ni mu gihe iyi sosiyete ikomeje guhangana n’izindi zifite izina rikomeye mu bijyanye no gukora imodoka nka Toyota Motor na General Motors.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!