Dragon yahagurutse mu gace ka Cape Canaveral muri Leta ya Florida tariki ya 28 Nzeri 2024, irimo Umunyamerika Nick Hague ukorera ikigo cya Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, NASA, n’Umurusiya, Aleksandr Gorbunov.
Williams na Wilmore bajyanywe mu isanzure n’icyogajuru cyitwa Starliner cy’ikigo Boeing tariki ya 5 Kamena 2024. Byari biteganyijwe ko bazagaruka ku Isi nyuma y’iminsi umunani.
Ntabwo urugendo rwa Starliner rwagenze neza kuko ubwo yari igeze hagati mu isanzure, yatangiye kugira ikibazo cyo gusohora umwuka woherezaga amavuta mu gice kigiha imbaraga zikizamura mu kirere.
Boeing na NASA byamenye iki kibazo, bifata umwanzuro wo guhagarika iki cyogajuru kuri sitasiyo mpuzamahanga y’ibyogajuru, ISS, Williams na Wilmore bahabwa amabwiriza y’uko bagomba kwitwara kugira ngo babeyo.
Muri Kamena 2024, ibi bigo byombi byafashe umwanzuro w’uko Starliner igaruka ku Isi, ariko aba Banyamerika bagasigara kuri ISS mu rwego rwo kwirinda ko cyakora impanuka, kikabica.
Starliner yamanutse tariki ya 7 Nzeri, ubuyobozi bwa Boeing na NASA bumenyesha imiryango ya Williams na Wilmore ko bazacyurwa muri Gashyantare 2025.
Ntabwo Dragon yagiye muri misiyo yo gucyura Williams na Wilmore gusa, kuko mu gihe cy’amezi atanu bazaba banakora ubushakashatsi burenga 200 mu isanzure mbere y’uko bagaruka ku Isi.
NASA yasobanuye ko mu bushakashatsi Hague na Gorbunov bazakora harimo ubwo kuvura kw’amaraso, uko ikimera gitewe mu isanzure kibaho n’uburyo abari mu isanzure bashobora kubona ibintu biriyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!