Sobanukirwa imiterere y’Ikibuga cy’Indege (Amafoto)

Yanditswe na Cyril Ndegeya
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Ushobora kuba utarakandagira ku kibuga cy’indege cyangwa se ufite amatsiko yo kumenya imiterere yacyo cyane ko atari buri wese ubasha kukigeramo ngo ashire amatsiko y’ibikorerwamo.

Ushobora no kuba warakigezemo ariko ntubashe gusobanukirwa ibintu bitandukanye wabonyeyo nubwo muri iyi nkuru tutagiye kubirondora byose, ariko turi buvuge ibice by’ingenzi bigize Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga, ariko muzindi nkuru tuzasobanura neza ibikorerwa muri buri gice.

Ibibuga by’indege bibamo amoko, ay’ingenzi ni abiri ariyo Ibibuga by’Indege Mpuzamahanga (International Airport), ndetse n’ibibuga by’imbere mu gihugu (Domestic airport) bikorerwaho ingendo z’imbere mu gihugu. Uyu munsi turibanda ku kibuga mpuzamahanga.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga nk’i Kanombe ubusanzwe kiba kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi nabyo bigizwe n’ibindi bice:

- Landside: Iki ni igice buri muntu wese ashobora kugeramo, atarinze kuba yabisabira uburenganzira, kigizwe cyane na parikingi z’imodoka, aho abagenzi bagiye gutega indege batandukanira n’imiryango yabo, n’aho abavuye mu mahanga bahurira n’imiryango yaje kubacyira.

- Terminal Building: Iyi ni inyubako abagenzi binjiramo bagiye gutega indege cyangwa bayisohotsemo, iberamo imirimo myinshi tuzasobanura neza mu nkuru z’ubutaha ariko iby’ingenzi ni uko ariho abagenzi berekanira ko bageze ku kibuga, imizigo yabo igahabwa nimero zizatuma idatakara cyangwa ngo iyobe ndetse ni naho yohererezwa mu ndege.

Muri iyi nyubako kandi ni naho abagenzi batashye bavuye mu ndege bongera guhurira n’imizigo yabo batandukanye mbere yo gutangira urugendo.

Aha ni naho umugenzi ahurira n’abashinzwe umutekano bakamusaka ngo barebe niba nta kintu yinjije kibujijwe cyangwa gishobora kubangamira umutekano.

- Airside: Iki gice kigerwamo n’abakozi bagikoreramo gusa, nta muturage ugerayo atabiherewe uburenganzira cyangwa adafite umuherekeje. Iki gice kigizwe n’ibindi bice by’ingenzi umuntu yasobanura muri make. Ibyo ni:

Apron/Ramp/Tarmac: Ni igice uhingukiramo neza ugisohoka muri ya nyubako yitwa Terminal Building. Ni ho indege zihagarara cyangwa ziparika ngo abagenzi basohoke abandi binjire.

Aha ni ho zinywera amavuta, ni ho zishyirirwamo amafunguro, zikanakorerwamo isuku, zigakurwamo n’imyanda yo mu bwihererero. Mbese igihe cyose indege iri mu kazi serivisi zose ikenera izibonera aha kuri Apron. Muri iki gihe cya COVID-19 hiyongeramo no kuzitera imiti yica za virusi zishobora kwanduza abagenzi icyorezo cya Coronavirus.

Ikindi gice cyitwa Movement area (kigizwe n’ikindi cyitwa Taxiway na Runway)

Taxiways : Iyi ni imihanda ihuza Apron na wa muhanda munini indege igurukiraho ariwo witwa Runway cyangwa Piste d’aterrissage.

Ni ukuvuga ko indege iyo ivuye muri parikingi, igomba kunyura muri taxiway kugira ngo ibone kugera kuri runway, ndetse kandi indege imaze kugwa nayo igomba kunyura muri taxiway imwe cyangwa nyinshi bitewe n’ingano y’ikibuga n’intera iri hagati ya runway n’aho yateguriwe guparika.

Runway cyangwa Piste d’aterrissage: Uyu ni umuhanda munini indege igurukiraho cyangwa igwaho, niwo uyihuza n’ikirere, uba ari muremure bihagije kugira ngo indege iwukoresha ibashe kubona umuvuduko uhagije watuma ibasha kuva hasi, ndetse kandi uba na muremure bihagije kugira ngo indege iguye ibashe kugabanya umuvuduko no guhagarara itarenze uwo muhanda.

Hangars : Kuva na cyera abanyarwanda bajyaga bakunda gukoresha ijambo Hangari, njye mbizi nko mu mashuri nizemo abanza.

Hangari yo ku kibuga cy’indege rero ni inyubako nini zisakaye zishobora gushyirwamo indege bitewe n’impamvu zitandukanye. Zishobora gushyirwamo ari ukuzihungisha nk’inkubi y’umuyaga ije ikomeye kugira ngo utaza kuzangiza.

Indege ishobora no gushyirwa muri hangari kugira ngo ibe ikorwaho ibintu bitandukanye bishobora kuba bidakora neza ku buryo rimwe na rimwe hangari wayifata nk’igaraje y’indege.

Control Tower: Uyu ni umunara muremure ukoreramo abashinzwe kuyobora indege bari ku butaka.

Abakorera muri uyu munara bitwa Air Traffic Controllers, nibo bashinzwe kubungabunga umutekano w’indege ziri mu kirere nubwo bo bakorera ku butaka, ariko baba bafite ikoranabuhanga ribereka buri ndege iri mu gice bagenzura aho igeze.

Ni ukuvuga ko indege yose iri muri icyo gice bagenzura baba bayireba ari nayo mpamvu izishobora kwegerana bigateza impanuka baba babibonye mbere kuko nyine biri mu nshingano zabo kurinda impanuka uko bashoboye.

Fire Fighting & Rescue : Iki gice n’abagikoreramo ni ingenzi cyane ku kibuga cy’indege.
Aha haba abashinzwe kuzimya umuriro uwo ariwo wose no gutabara abari mu kaga mu gihe cya vuba mu gihe habaye impanuka ku kibuga cy’indege.

Uzahabwirwa n’uko haba haparitsemo ya makamyo ashinzwe kuzimya umuriro, ndetse hari n’ubwo ihagarara hafi y’indege nk’igihe irimo gushyirwamo amavuta imbere harimo abagenzi.

Mu nkuru zacu zitaha, tuzaganira mu buryo burambuye kuri buri gice.

Iki nicyo gice giparikaho indege. Aha ni ku Kibuga cy’Indege cy’i Genève mu Busuwisi
Umunara uzwi nka Control Tower ku kibuga cya Incheon muri Koreya y'Epfo ukorerwamo n'abashinzwe umutekano w'indege mu kirere
Iyi ni imodoka yifashisha mu kugeza amafunguro mu ndege ku Kibuga cya Amsterdam mu Buholandi
Inyubako itegerwamo indege (Terminal Building) yo ku kibuga cy'indege cya Eindhoven mu Buholandi
Uyu ni umuhanda ugwaho indege (Runway) ndetse n'ujyana indege aho ziparika (Taxiway) wo Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali
Imodoka y'ubutabazi ishinzwe kuzimya inkongi z'imiriro ni kimwe mu bintu by’ingenzi ku Kibuga cy’Indege
“Passenger Air Bridge” ikoreshwa nk’inzira y’abagenzi ibageza mu ndege

Amafoto: Cyril Ndegeya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .