00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa imikorere y’imodoka za ‘Hybrid’ zigezweho mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 April 2024 saa 12:52
Yasuwe :

‘Hybrid’, ni ijambo rifite igisobanuro cyagutse kuko rikoreshwa henshi kandi mu nzego zitandukanye, ariko ugenekereje warisobanuka nk’ikintu gihiriza hamwe cyangwa gihuriweho n’ibintu bibiri bitandukanye.

Urugero nko mu rurimi runaka iyo ijambo ryakomotse ku zindi ndimi ebyiri zitandukanye iryo ryitwa ‘Hybrid’. Nko mu buhinzi hashobora guhuzwa ubwoko bubiri bw’inkeri kugira ngo hameremo ubundi bwoko bwihariye, izo nazo icyo gihe zitwa ‘Hybrid’.

Nguhaye izi ngero kugira ngo wumve igisobanuro cy’iri jambo, hanyuma ku modoka bize kukorohera. Imodoka za ‘Hybrid’ ni izikoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi, ariko nanone zigakoresha n’imbaraga za moteri isanzwe ya lisansi cyangwa mazutu.

Izo modoka hamwe n’izindi zikoresha amashanyarazi gusa zimaze kuba nyinshi mu Rwanda, Guverinoma yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Ni umwanzuro ugamije kugabanya ingano y’ibikomoka kuri Peteroli u Rwanda rutumiza mu mahanga, hamwe no kurengera ibidukikije.

Hybrid zikora zite?

Imodoka z’ubu bwoko ziri mu byiciro bitatu by’ingenzi, kuko hari nk’izitwa ‘Parallel Hybrid’ ari nazo zimenyerewe cyane ahantu henshi.

Izi modoka zikoresha ingufu zombi icya rimwe. Bivuze ko yaba ingufu za moteri isanzwe cyangwa iz’amashanyarazi zose zigenda zisimburana ahubwo imodoka ikihitiramo ingufu ikoresha bitewe n’imiterere y’umuhanda cyangwa n’uburyo umuyobozi wayo ari kuyitwara cyangwa aho ageze.

Urugero nk’iyo ageze mu muvundo hashobora gukora ingufu za moteri isanzwe kuko imodoka igenda gahoro ikenera ingufu nyinshi mu gihe yaba ageze ahamanuka cyangwa ahatambika ishobora gukoresha ingufu z’amashanyarazi.

Akenshi nk’iyo imodoka iri kugendera ku muvuduko wo hejuru izi ngufu zose zikorera icya rimwe. Izi modoka zifashisha ikoranabuhanga rizwi nka ‘Range extender’, rituma batiri igenda yiyongerera umuriro. Bivuze ko nta na rimwe uzigera ukenera gucomeka imodoka ya Parallel Hybrid kuko moteri iba yohereza amshanyarazi muri batiri.

Hari izindi zizwi nka ‘Series Hybrid’ ziboneka hake kuko inganda nyinshi zidakunze kuzikora. Izi zo zikoresha ingufu z’amashanyarazi gusa mu gutwara imodoka, hanyuma iza moteri zisanzwe zigakora mu gihe batiri ikeneye kongererwa umuriro.

Iyo izi ngufu zitangiye gukora si zo zitwara imodoka ahubwo zohereza amashanyarazi muri batiri hanyuma ya modoka igakomeza gukoresha ingufu z’amashanyarazi, batiri yakuzura za zindi za moteri ya lisansi cyangwa mazutu zigahita zirekera gukora.

Bivuze ko lisansi cyangwa mazutu bitakara iyo moteri iri kohereza amashanyarazi muri batiri gusa. Iyi nayo ntuzigera uyibona icomekwa ku mashanyarazi.

Hari izindi zo zimaze kumenyerwa cyane za ‘Plug-in Hybrid [PHEV]’ zicomekwa ku mashanyarazi asanzwe mu buryo tuzi nko gucaginga [charging]. Uretse kuba zicomekwa ku muriro ubundi zikora nka za zindi za Parallel Hybrid, ikindi kubera ko ziba zifite batiri z’ingufu nyinshi zishobora gukora urugendo rurerure cyane zikoresha amashanyarazi gusa.

Batiri z’imodoka za PHEV nazo zishobora kongererwa ingufu na moteri isanzwe ya lisansi cyangwa mazutu.

Imodoka nyinshi za Hybrid ziboneka mu Rwanda, zikora mu buryo bumwe. Iyo umushoferi akandagiye feri, batiri itangira kwishyiramo umuriro. Ni yo mpamvu nk’izi modoka zikoresha lisansi cyane nko mu Mujyi wa Kigali kuko batiri iri kwishyiramo umuriro. Hanyuma mu gihe umuntu ayitwaye nko mu mihanda irambuye, urugendo runini iba ikoresha batiri kuko iba idashyiramo umuriro cyane.

Imodoka z'ubwoko bwa Hybrid zo mu cyiciro cy'iza PHEV ziba zifite umwanya wo kongera umuriro n'undi wo kongera lisansi cyangwa mazutu
Izi modoka zikomeje gukundwa cyane dore ko zitanga icyizere mu kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere iturutse mu modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli
Imodoka za KIA K5 ni zimwe mu za Hybrid zimaze kuba nyinshi mu mihanda yo mu Rwanda
Mu Rwanda kubera ubwiyongere bw'imodoka za Hybrid n'izikoresha amashanyarazi 100%, hirya no hino hashyizwe za sitasiyo zazo
Uruganda rwa Dongfeng Motor Corporation Ltd rwo mu Bushinwa narwo ni rumwe mu zimaze kugira imodoka za hybrid nyinshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .