00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa byimbitse umuvuduko usabwa kugira ngo indege ive ku butaka (Video)

Yanditswe na Cyril Ndegeya
Kuya 2 Gashyantare 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Abaturiye ibibuga by’indege cyangwa abagize amahirwe yo kubona uko indege ya gisivili iguruka no kuyigendamo, mwaba mwarabonye ko iyo igiye kuguruka ibanza kugenda ku butaka yihuta umwanya runaka mbere yo kuzamuka mu kirere, ibi ariko ntibireba inyinshi muri za Kajugujugu (helicopters) ndetse na zimwe mu ndege z’intambara zitari kajugujugu.

Ibi rero birakumvisha ingingo ngiye kwibandaho muri iyi nkuru, muri make ikibazo cy’uyu munsi kirabaza ngo: Ni uwuhe muvuduko ukenerwa mu kugurutsa indege iva ku butaka?

Kugira ngo indege rero ibashe kuva hasi no kumenya umuvuduko usabwa kuri icyo gikorwa, hari ibisabwa ndetse hari n’ibigomba kwitonderwa n’abayitwaye aho baba bagomba kwegeranya no kugereranya amakuru menshi bitewe n’ibintu bitandukanye.

Hari umuvuduko ubanza kugerwaho mbere yo kuva ku butaka ndetse
bimwe mu byitabwaho twavuga mbere y’uwo muvuduko ni nk’indeshyo y’umuhanda igurukiraho, uburemere ihagurukana (ubwayo bwite hiyongereyeho abantu n’ibintu itwaye byose), ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje buhari (temperature), uburyo umuhanda igurukiraho umeze muri ako kanya (niba urimo amazi cyangwa wumye neza), imbaraga za moteri ziri bukoreshwe, icyerekezo n’umuvuduko w’imiyaga iri kuri icyo kibuga n’ibindi bitandukanye.

Amakuru nahawe n’umwe mu batwara indege wo mu Rwanda ni uko umuvuduko zigurukiraho ushobora kubarirwa hagati ya kilometero ku isaha 240 na 285 (km/h) aribyo bingana na 130 kts - 154 kts (Knots).

Muri rusange hari inzego eshatu z’umuvuduko usabwa kugira ngo indege ibashe kuva ku butaka:

V1: Uyu ni umuvuduko indege iba igezeho ku buryo icyizere cyo kuba yakongera guhita ihagarara itararenga umuhanda ihagurukiraho kiba ari gike cyane.

Ni ukuvuga ko mu gihe abapilote bahuye n’ikibazo batari bagera kuri uwo muvuduko (nka moteri igize ikibazo runaka) bagombye guhita bahagarika indege kuko akenshi biba bigishoboka kubera ko ikibazo kivutse mbere yo kugera kuri uwo muvuduko, umupilote aba agisigaranye umuhanda uhagije wo kuba yayihagarika ariko ntiharebwa umuhanda usigaye gusa, hanarebwa ubushobozi bw’indege bwo kubigeraho.

Uyu rero ni umuvuduko ufatirwaho icyemezo cya nyuma cyo guhagarara cyangwa gukomeza igikorwa cyo kugurutsa indege, akenshi mu ndege nka Boeing 737 ukaba ukunze kuba ubarirwa muri 145 Kts.

Mwibuke neza ko nigeze kubasobanurira izi ngero za knots mbabwira ko knot imwe ingana na 1.852km/h. Ibi na none bisobanuye ko iyo ikibazo kigaragaye nyuma y’uyu muvuduko wa V1, umupilote agomba byanze bikunze gukomeze kugurutsa indege nyuma hagashakwa uburyo bwo kuyigarura ku kibuga kugira ngo ikibazo gikemurwe.

Ibi ariko si ko bihora bimeze ku ndege nto zitaremereye (izitwara ba mukerarugendo cyangwa izigirwaho n’abanyeshuri) kuko igihe umupilote agize ikibazo amaze kurenga V1, amahirwe yo kuyihagarika aba akiri menshi kuko bitayisaba imbaraga nyinshi mu guhagarara kwayo bityo umupilote yareba agasanga umuhanda asigaranye uhagije akaba yafata icyo cyemezo cyo kuyihagarika nubwo yaba yarenze wa muvuduko wa V1 akabikora igihe cyose abona ko bitari buhungabanye umutekano w’abagenzi atwaye
cyangwa we ubwe niba ari wenyine.

Aya amategeko agomba no gukurikizwa ku ndege nto zo mu cyiciro cyizwi nka light aircraft.

Vr (Rotation speed): Kuri uyu muvuduko nibwo umupilote atangira kugira ibyo akorera aho yicaye bituma indege itangira kuzamura igice cyayo cy’imbere (nose pitch).

Iki ni nacyo gice kibaho amapine y’imbere, bivuze ko ariyo atangira kuva hasi bitewe na none n’uko imbaraga umuyaga urimo gushyira ku mababa y’indege zimaze kuba nyinshi kurenza bwa buremere bw’indege (bwakagombye kuyigumisha hasi).

Ikigero cyo gutumbagira kw’indege giturutse kuri uwo muvuduko kiba hagati ya dogere 2 na 3 ku isegonda ugereranyije n’umuhanda igurukiyeho. Iki kigero gituma umupilote yizera ko indege itari burarame cyane ku buryo mu kuguruka yakoza igice cy’inyuma hasi (tail strike).

Uyu muvuduko nawo umenyekana nyuma yo gukora indi mibare ku makuru ajyanye n’ibyangombwa byose navuze haruguru byitabwaho mbere y’uko indege ihaguruka.

Mu kuguruka hirindwa ko indege yakoza igice cy’inyuma hasi n’ubwo hagenwe uburyo buyirinda kwangirika cyane igihe bibaye (tail strike).

V2: Uyu ukunze kwitwa mu rurimi rw’icyongereza Take off Safety Speed, ukaba ari umuvuduko wizeweho ko indege yakomeza kuzamuka mu kirere nubwo moteri imwe yaba yahagaze (aha ndavuga ku ndege zigira moteri zirenze imwe nk’izo tuzi zitwara abagenzi cyangwa imizigo).

Aha ni nko mu gihe ikibazo gitunguranye kuri imwe muri moteri z’indege, aha twavuga nko mu gihe hari inyoni yinjiye muri moteri indege iri mu gikorwa cyo kuguruka.

Mbere yo kuguruka, inyoni zose ziri ku kibuga zigomba kwirukanwa hirindwa ko zakwinjira muri moteri mu gihe ikenewe cyane (mu kuzamuka).

Aha ni naho nanabamenyesha impamvu abapilote bagera mu ndege hakiri kare (nibura isaha) mbere y’uko urugendo rutangira, kugira ngo bakurikije amakuru atandukanye na za raporo baba bahawe n’ababishinzwe bose, babashe gutegura urugendo rwabo harimo no kubara umuvuduko wose bari bugurukireho.

Ibi kandi nabwo ni nyuma y’akanama gato baba babanje gukorana n’abandi bakozi bose bari bukore mu ndege kugira ngo baze kuba bose bazi amenshi mu makuru y’ingenzi kuri urwo rugendo.

Izi nzego eshatu z’umuvuduko kandi zigira igisobanuro kimwe kuri buri rwego rw’indege yaba tumwe duto twigirwaho, udutwara ba mukerarugendo, kugeza ku ndege nini tuzi zitwara abantu bagera kuri 500.

Ndizera ko munyuzwe n’ibisobanuro mu magambo make ku byo mwibazaga ku muvuduko w’indege iri ku butaha.

Ufite ikibazo yibaza ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’imikorere y’ibibuga by’indege yatwandikira kuri email: [email protected], tukazamushakira igisubizo.

Boeing 737 ya Kenya Airways ihaguruka i Kigali
Indege nto yigirwaho n'abanyeshuri
Airbus A380 ihaguruka ku kibuga i Dubai
Airbus A380 ihaguruka ku kibuga i Dubai {JPEG}
Bombardier Dash-8 ya RwandAir ikura amapine hasi
Bombardier Dash-8 ya RwandAir ikura amapine hasi {JPEG}

Amafoto: Cyril Ndegeya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .