Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cya CNBC Africa, cyagarukaga ku rugendo rw’u Rwanda mu iterambere mu nzego zose.
Iyi kaminuza ya CMU-Africa, yafunguye imiryango yayo i Kigali mu 2012, itangira ikorera mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru, nyuma y’imyaka irindwi yimukira mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Ni igice cyihariye kiri mu gice cyahariwe kuzafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano kurushaho guhanga ibishya, binyuze mu mushinga wiswe Kigali Innovation City [KIC].
Conrad Tucker yavuze ko gutangiza kaminuza nk’iyi yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda aho ibihugu birenga 19 bihagarariwe muri CMU-Africa byabaye intambwe idasanzwe.
Yagize ati “Benshi mu banyeshuri baza kuhiga ku nshuro ya mbere bahura na bagenzi babo baba baturutse ku migabane yose, bagahuza, bagasabana. Akenshi byasabaga ko bamwe bava muri Afurika ngo ikintu nk’icyo kibeho. Kubaho kwa CMU-Africa no guha amahirwe buri wese, byabaye intambwe idasanzwe yagezweho.”
“Uretse kuba abanyeshuri baza bakisanga; CMU-Africa itanga umusanzu mu kubaka ubushobozi bw’impano mu Rwanda zikunganira imirimo ya Leta; Mu rwego rwo kwihangira imirimo mu Gihugu; hari byinshi ryahinduye muri Afurika.”
Conrad Tucker, yavuze ko “Kubw’ibyo ntibikiri ngombwa ko abanyeshuri bava ku mugabane kugira ngo babone uburezi nk’ubwo muri Amerika. Bashobora kubona ubufite ireme nk’iryaho hano i Kigali mu Rwanda, kandi buri gutanga impinduka zigaragara.”
Ubwo Perezida Kagame yafunguraga iki cyicaro, yashimiye ubuyobozi bwa CMU-Africa, bwagiriye icyizere u Rwanda, agaragaza ko ari amahirwe ku banyeshuri bigira muri Afurika, ari nawo mugabane ufite ibibazo abarangiza muri iyi kaminuza bagomba gushakira umuti.
Yagize ati ‘‘Kuba Carnegie Mellon University Africa iri mu Rwanda ni amahirwe nizera ko abanyeshuri bazabyaza umusaruro. Icya mbere ni uko ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga butangirwa hano ku mugabane kandi bugahabwa urubyiruko rwa Afurika rukirebera imbogamizi zihari n’uburyo zakemuka”.
Nyuma y’inama ya Connect Africa yabereye mu Rwanda mu 2007, nibwo hafashwe icyemezo ko urwego rw’ikoranabuhanga ruhabwa ingufu nyinshi rugakomeza gutezwa imbere, hemezwa ko kandi hakwiye kwigishwa ibijyanye naryo.
Uku niko haje ishami rya Carnegie Mellon University Africa, rishinga imizi mu rwa Gasabo by’umwihariko rinakingurira amarembo bose.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!